Ingorane ziterwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Kwamamaza

agakiza

Ingorane ziterwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-19 09:22:22


Ingorane ziterwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Muri iyi nyandiko twabateguriye zimwe mu ngorane ziterwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso, ndetse nicyo wakora uramutse ugezweho nazo cyangwa ubonye uwagezweho nazo icyo wamufasha.

Wifuza gusobanukirwa byinshi ku muvuduko ukabije w’amaraso wakanda kuri iyi link: http://www.agakiza.org/?SOBANUKIRWA-BYINSHI-KU-UMUVUDUKO-UKABIJE-W-AMARASO-HYPERTENSION.Nkuko iyi link ibigaragaza,umuvuduko ukabije w’amaraso ni ikintu kibi kidasanzwe kiba cyaje mu mubiri,impinduka ndetse n’ingorane nabyo ntibyahatangwa.

Dore zimwe mu ngorane ziterwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso:

 Stroke: Iyo umuntu yagize umuvuduko ukabije w’amaraso, imijyana igaburira ubwonko ishobora guturika, cyangwa se ikaba yaziba, aribwo atangira kuvira mu bwonko ,ibyo iyo bidakosowe hakiri kare, ushobora kubitakarizamo ubuzima.
 Diyabete:Umuvuduko ukabije w’amaraso utuma umubiri utakaza ubushobozi bwo gukoresha isukari nkuko bikwiriye,ibyo rero, iyo bidakosowe bikiri mu maguru mashya ,bishobora kugutera diyabete,indwara mbi cyane ndetse idakunze no gukira.
 Guhagarara k’umutima: Umuvuduko ukabije w’amaraso,ushobora gutera umutima guhagarara,bitewe nuko ukoresha imbaraga nyinshi mu kohereza amaraso, ya maraso ntabashe gutambuka mu mijyana nkuko bikwiye,abashashatsi batandukanye, bagaragaza ko uku guhagarara k’umutima aribyo bikunze guhitana imbaga nyamwinshi y’abafite umuvuduko ukabije w’amaraso.
 Impyiko:Imyiko ni ingingo z’ingenzi ku buzima bw’umuntu, zikora imirimo myinshi mu mubiri w’umuntu nko gukura imyanda mu maraso,ndetse no gufasha intungamubiri zavuye mu biribwa kugera mu bice bitandukanye by’umubiri.Iyo umuvuduko ukabije rero, bibangamira imikorere y’impyiko ndetse n’imyanda ntibashe gusohoka mu mubiri nkuko bikwiriye.
 Kwangirika kw’amaso: Umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora kwangiza amaso, bitewe nuko imbaraga amaraso aba afite zishobora kwangiza udutsi duto cyane tuba mu maso, ndetse byatinda gukosorwa n’ubuhumyi bukaba bwaziramo.
 Gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina:umuvuduko ukabije w’amaraso ni kimwe mu bishobora kugabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. ubushakashatsi butandukanye, bugaragaza ko umubare munini w’abagabo bafite umuvuduko ukabije w’amaraso bakunze, kugira iki kibazo, sibo gusa kuko n’abandi bakoresha imiti igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso baba bafite ibyago byo guhura niki kibazo.
 Kubura ibitotsi no gusinzira nyuma y’igihe gito ukikanga nabyo biri mu ngorane zizanywa nuko umuvuduko w’amaraso ukabije.

Izi ngorane tuvuze, ni zimwe muri nyinshi tutabashije kurondora,mu gihe wibonyeho bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko waba ufite umuvuduko ukabije w’amaraso(twabigaragaje muri iriya link twatanze hejuru), uba ukwiriye kwihutira kujya kwa muganga, kugira ngo ukurikinwe,bikiri mu maguru mashya.

Ku bantu baba bakoresha imiti igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso,baba bakwiye kwitabwaho cyane,ndetse no mu gihe bumvise impinduka zitari nziza mu mubiri,bakihutira gushaka muganga,kugira ngo hirindwe ingorane zitandukanye ziterwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Source:www.healthline.com
[email protected] Agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?