Indirimbo “Witinya” ya Sam Rwibasira yayihimbye

Kwamamaza

agakiza

Indirimbo “Witinya” ya Sam Rwibasira yayihimbye ashaka guhumuriza ababaye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-10-03 09:13:01


Indirimbo “Witinya” ya  Sam Rwibasira yayihimbye ashaka  guhumuriza ababaye

Indirimbo“Witinya” ni iya gatatu mu ndirimbo Umuhanzi Sam Rwibasira amaze gushyira ahagaragara, ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza ababaye ,abibutsako badakwiye kwiheba kuko nta kinanira Imana.

Indirimbo“Witinya” yayanditse yifashishije amagambo yo muri Bibiliya aherereye mu gitabo cy’Abami 2: 6, 17 hagira hati: “Elisha asenga agira ati “Uhoraho, muhumure amaso arebe!” Uhoraho ahumura amaso y’uwo mugaragu, arareba abona umusozi wuzuye amafarasi n’amagare y’umuriro bikikije Elisha.”

Kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu z’amajwi, Indirimbo ya mbere yahimbye yitwa“Uzanyibutse” iya kabiri yitwa “Naramubonye” akaba akomeje guhimba n’ izindi ndirimbo harimo niyi yise “Witinya”

Umuhanzi Sam Rwibasira ni umukirisito usengera mu Itorero rya Bethesda Holy Church.

Umva indirmbo“Witinya” by Sam Rwibasira

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?