Impamvu udakwiye kureka kujya mu rusengero(...)

Kwamamaza

agakiza

Impamvu udakwiye kureka kujya mu rusengero guterana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-07-25 07:59:53


Impamvu udakwiye kureka  kujya mu rusengero guterana

Muri iyi minsi dufite abakristo basigaye basuzugura kujya mu rusengero guterana, ugasanga ahanini baragira inzitwazo zitandukanye( abapasitori bigisha igihe kirekire, baririmba basakuza cyane, nta muntu wanyegereye, barampunze, n’ibindi byinshi) hanyuma bakumva ari byiza kujya basenga bonyine ntibamenyeko baba bahunze kugirana ubusabane n’Imana.

Impamvu ikomeye cyane abakristo bahunga urusengero , ni uko baba barakomerekejwe n’abandi bakristo. Bigakura bikubaka urukuta rwo guhitamo kubaho wenyine.

Niba wararetse cyangwa inshuti yawe yararetse kujya mu rusengero guterana , izi mpamvu 6 zikwiye gutuma ureka uwo muco mubi wo kutajya guterana, ahubwo ukongera kugirana ubusabane n’Imana.

1.Itorero ni umubiri wa Kristo:

Itorero ryari mu mugambi w’Imana. Yesu yaritangaje mbere y’uko ajya ku musaraba. “Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.”(Matayo16:18) . Yesu yakundaga kuvuga itorero nk’inzira y’ibanze yafasha isi kumenya ubutumwa bwiza. Yesu niwe mutwe w’itorero twe tukaba ibiganza n’ibirenge bye. “Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose”(Abakolosayi1:18)

Kwanga kujya mu rusengero ni ukwanga gahunda y’ingirakamaro yo kuzana ubwami bw’ijuru ku isi.

2. Umwuka wera adusaba gukora no kuba hamwe

Bibiliya ivugako igihe tuvutse ubwa kabiri tuba duhujwe n’abandi bakristo bavutse ubwa kabiri , Umwuka wera akadufasha kugirana ubusabane na buri mukristo. Pawulo yabwiye Abefeso ati: “mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro.”(Abefeso4:3)

Kwanga kugirana ubwumwe n’abakristo ni ugusuzugura umurimo w’Umwuka wera.


3. Imana ikoresha ibikomeye abantu bunze ubumwe kuruta abantu bari bonyine

Mu isezerano rya kera, Umwuka Wera wakoreye bwa mbere mu gihugu cya Isirayeli, no mu bantu bari bafite imihamagaro yihariye cyangwa ibindi bakoze bazwiho. Ariko muri ibi bihe bishya, umwuka aba muri buri mukristo wizera, kimwe n’itorero ryunze ubumwe rikoreshwa ibikomeye.

Yesu yabwiye abigishwa be ko bazakora imirimo iruta iyo yakoze akiri mu isi. “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.”(Yohana14:12)

Iyo itorero rifite ubuzima rishobora kunguka byinshi, rikabasha guhuza no kwigisha ubutumwa bwiza abana, urubyiruko, abubatse… bakabasha no kuzana abazimiye ku Mana . Ibi byose ntiwabasha kubikora wiyicariye iwawe wenyine.

4.Imbaraga z’Imana zisukwa mu itorero , si k’ umuntu uri wenyine

“Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha, kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo”(Abefeso4:11-12)

Abantu bamwe bakomerekejwe n’abayobozi b’amatorero baba bumva badashobora kuzongera kugaruka imbere y’abashumba cyangwa abavugabutumwa ariko mu itorero niho Imana yashyize abantu bafite impano zitandukanye kugira ngo bubake itorero. Batyazanye kandi umuntu akwiye gukora nkukorera Imana, atari abantu arebaho.

Ni byiza kuva mu itorero ridafite ubuzima, ukihutira gushaka itorero rishya aho ubasha gukoresha impano yawe ukavuga ubutumwa.

5. Mu itorero tuhigira urukundo no gukora imirimo myiza

“kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.”

Igitabo cy’Abaheburayo cyandikiwe itsinda ry’abakristo b’Abayuda batekerezaga kureka imyizerere yabo kubera gutotezwa. Bamwe muri bo bagiye bareka kugaruka mu itorero guterana ariko Pawulo yababwiyeko bakwiye guterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.

Abantu babaho mu bwigunge akenshi ntabyiringiro baba bafite ahubwo abantu bafitanye ubumwe barakomezanya bagaterana imbaraga, bakaberana inyunganizi.

6. Kuva mu itorero kuko wahakomerekeye, si umuti wo gukira

Ushobora kuvugako ugiye kure y’abantu ngo uhe umwanya Imana ariko bibiliya ivugako umubano wawe n’Imana ujyana n’uko ubana n’abandi. Yohana yaravuze ngo: “Uvuga ko ari mu mucyo akanga mwene Se, aracyari mu mwijima na bugingo n’ubu.”(1Yohana2:9)

Abantu bashobora kuba baragukomerekeje ariko nanone Imana izakoresha abantu kukomora. Ntukwiye kwemerera ibikomere by’ahahise ngo bigushyire mu nguni ya wenyine. Hitamo kubabarira, wihanganire ingaruka wagize kandi ukomeze gukundana.

Ntukwiye kuva mu itorero , kuko niho hantu hashobora gutuma ugirana ubusabane n’Imana kandi ukahigira gukora imirimo myiza, gukomezanya no guhumurizanya, kandi hakaba umwanya mwiza wo kuba mu muryango w’abana b’Imana.

Sophie @agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?