Impamvu Abamalayika bamenyesheje abashumba(...)

Kwamamaza

agakiza

Impamvu Abamalayika bamenyesheje abashumba ivuka rya Yesu mbere.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-26 05:30:13


Impamvu Abamalayika  bamenyesheje abashumba ivuka  rya Yesu mbere.

Bwa mbere abashumba nibo babomye umwana w’intama Yesu kristo ubwo bamusangaga mu kiraro akivuka . Usibye abahanuzi bari baramuhanuyeko Yesu azavuka, bakaba barabibonye muburyo bw’umwuka, bavugagako azaba umukiza w’abantu bose kandi azavukira i Betelehemu, ibyo byari bizwi nk’ubuhanuzi buzasohora kandi bwari butegerejwe igihe kirekire kingana n’imyaka 1000 kugera uwo munsi abashumba bamubonye.

Mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Luka hatwereka ukuza ku mwana w’Imana Yesu Kristo ku isi nk’ikiremwamuntu.Mu mimerere y’Imana, nk’Umwami w’abami yari akwiye kubahwa n’abantu bose baba abakene cyangwa abakire.

Umwana w’Imana byari bikwiye ko avukira ahantu heza ariko yavukiye anaryamishwa mu kiraro cy’amatungo, abashumba aba aribo bamwakira bwa mbere, umuntu yakwibaza impamvu Imana yahisemo abashumba bakaba aribo bamenya bwa mbere inkuru nziza y’ivuka rya Yesu Kristo.

Reka turebere hamwe icyatumye Imana ihitamo abashumba bakamenya inkuru ya Yesu bwa mbere:

1.kwerekana urukundo rw’Imana ku bantu bose

Umuvugabutumwa Billy Graham yavuze ko icyatumye Imana ihitamo abashumba ikabamenyesha ivuka ry’Umukiza byari ukugirango yerekane urukundo rwayo rutagereranwa kuri buri muntu itavanguye.

Mu bisanzwe abashumba bari abantu birirwa mu matungo, b’insuzugurwa cyane. Ariko urukundo rw’Imana ni urw’abantu bose, yashatse kurwerekana binyuze kuri abo baciye bugufi kugira ngo bose bumveko Imana ibakunda.

2. Gusohoza ubuhanuzi

Umwigisha mu ishuri rya bibiliya Alfred Edersheim wabayeho hagati 1825-1889 yavuzeko umugambi w’Imana wari uwo kumenyekanisha Yesu mbere na mbere ahereye ku bashumba.

Yavuzeko kumenyekanisha ivuka rya Yesu kuri bariya birirwaga mu ntama byashushanyaga umwana w’intama utagira icyaha wari kuzikorera ibyaha by’isi binyuze mu rupfu n’izuka rye. Igihe abashumba bo bishimiragako babonye umukiza, Imana yo yabonaga ko urugendo rwe rwari rutangiye.

“Azabona ibituruka mu bise by’ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze.Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya kandi azishyiraho gukiranirwa kwabo.”( Yesaya 53:11)

3. Guhinyura no gukoza isoni abanyabwenge

Umuvugabutumwa Gabriel Powell, yavuze ko impamvu yatumye Imana ihitamo abashumba ku menya bwa mbere ivuka rya Yesu ari ukugira ngo abayobozi b’idini icyo gihe barekere kwikuza.

Byari byoroshye kumenyekanisha ukuza kwa Kristo kuri bariya banyabwenge bigishaga abantu ibyo gukiranuka ariko muri kiriya gihe cya Yesu abakuru b’idini birataga inyigisho zabo, bishyiraga hejuru ku buryo biyitaga “ abana ba Aburahamu” arikoYesu yagiye abahinyura akababwira ko inyigisho za bo zinyuranye n’ibyo bakora.(Yohani 8:37-59).

Abanyedini bakundaga kugaragara neza, bagashaka ibyubahiro mu maso y’abantu ariko Imana yo yahisemo abaciye bugufi n’insuzugurwa kugirango ikoze isoni abishyiraga hejuru.

“Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye, kandi n’ibyorohoje byo mu isi n’ibihinyurwa n’ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho.”(1 Abakorinto: 1: 27-28).

Yesu Kristo ni we mwungeri mwiza wemera gupfira intama ze(Yohana: 10:11). Asiga mirongo urwenda n’icyenda akajya gushaka iyazimiye(Luka (15:1-7) kandi intama ze zumva ijwi rye zikamumenya(Yohana:10:27). Abakristo bakwiye kumenya ko Yesu ariwe mwungeri ukomeye bakamwikomezaho ko ari we uzabageza kwa Data.

Imana idushoboze kuyoborwa nayo!

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?