Harriet Tubman: Umugore wabohoye abacakara(...)

Kwamamaza

agakiza

Harriet Tubman: Umugore wabohoye abacakara binyuze mu kumvira ijwi ry’Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-21 10:19:19


Harriet Tubman: Umugore wabohoye abacakara binyuze mu kumvira ijwi ry’Imana

Harriet Tubman, umugore wabaye indashyikirwa mu gukiza ubuzima bwa benshi bari babaswe n’ubucakara abifashijwemo no kumvira ijwi ry’Imana, yavutse mu 1822 avukira mu gihugu cya Dorchester ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yitabye Imana Kuwa 10 Werurwe mu 1913 i New York (USA) azize uburwayi bw’umusonga.

Harriet yavukiye mu bucakara bituma atabasha kujya mu ishuri ngo yunguke ubumenyi, ni ubwo buzima yabayemo.Yatangiye akazi afite imyaka itanu ari umukozi wo murugo, bidatinze yahuye n’itotezwa ryakorerwaga abacakara: inzara, gukubitwa, ndetse no gukomeretswa cyane byaje kumuviramo ibibazo by’igihe kirekire. Ariko muri ubwo bubabare bwose, yizeraga Kristo ndetse bakagirana umubano wihariye.Yashakaga kuyoborwa n’Imana aribyo byamuhaga kugira inzozi nziza. Harriet akiri muto

Harriet yakuze mu bihe by’akaduruvayo aho Amerika yari irimo gucikamo ibice kubera ubucakara: Mu gihe Leta zo mu majyepfo zashyigikiraga ubucakara , naho izo mu majyaruguru zarabihagaritse kandi ziha abacakara umudendezo. Kubera iyo mpamvu, umubare w’abacakara wariyongereye muri Leta zo mu majyepfo aribwo, bamwe bahisemo guhungira mu majyaruguru binyuze mu nzira ndende kandi zigoye bashaka kubona ubwisanzure.

Mugihe Harriet yari afite imyaka hafi 20, yumvise Imana imutegeka guhunga. Ayobowe n’Imana yamubwiye ko agomba kwirinda akagenda yitonze kugirango abarinda abacakara batamufata. Harriet yahungiye muri Pennsylvania
Harriet amaze gukura atangiye umurimo

Akimara kugera Pennsylvania, Harriet yasobanuye uko yiyumvaga ati: “Nkimara kubona ko nambutse umupaka, narebye mu biganza byanjye kugirango ndebe ko narokotse, nsanga meze neza. Aho hantu ibintu byose byari byiza, izuba ryarasaga ku biti rimeze nka zahabu kuburyo numvaga meze nk’umuntu uri mu Ijuru”.

Akimara kubona ko agiye kubaho ubuzima bwe wenyine, Harriet yasenze agira ati: “Oh Mucunguzi wanjye nta ncuti mfite uretse wowe, ngwino umfashe kuko ndi mu kaga!”.

Mu buzima bw’umudendezo, uyu mugore yiyemeje kurokora abo yari yarasize inyuma. Hashize imyaka 11yakoze ingendo zikomeye muri Maryland akajya agenda nijoro yihisha abahigaga abacakara ndetse n’imbwa zabo. Yabashije kuzana umuryango, incuti n’abandi kuburyo yazanye abacakara barenga 300 akabageza mu mudendezo.

Hagati y’abantu be yakuye mu bucakara, bamuhimbye “Mose “(Moses) kubera uruhare runini yagize mu kubazana mu gihugu cy’isezerano. Iki gikorwa cyo gukiza abantu yakoze cyaramamaye hose ku isi bitewe n’uko Imana yamuyoboye kandi ikamuha imbaraga, ubwenge n’ubushake. Bidatinze, abakoreshaga abacakara batanze amatangazo ko umuntu uzazana Harriet yaba ari muzima cyangwa yapfuye, azahabwa amadolari ibihumbi icumi.

Mu 1861 amakimbirane ashingiye ku bucakara yaratangiye hagati y’Abanyamerika. Harriet yishyize hamwe n’ingabo z’ubumwe bw’amajyaruguru (Union Army of the north). Ari muri izo ngabo, yakoraga akazi ko kumesa, guteka, ubuforomo ariko arushaho kuba umuskuti na maneko. Yari amenyereye cyane kuba muri ako gace kandi yari amanyereye kwihisha. Harriett yagiye mu birindiro bya gisirikare (Confederate Military Position) ndetse anayobora ibitero mu majyepfo yambaye imyenda ya gisirikare.

Mu gitero kimwe kidasanzwe, yayoboye ingabo zitwaje intwaro zabohoye abacakara 750. Igitekerezo cy’uko igisirikare cy’Abanyamerika gishobora kuyoborwa n’umugore muto w’umusivili, umwirabura, utazi gusoma no kwandika, byasaga nk’aho bidashoboka, ariko akenshi ukuri ntigukunze kumenyerwa cyane ugereanyije n’ibihimbano. Mu buryo butangaje , Harriet yasanze yitwa “Jenerali Tubman".

Harriet Tubman yari umugore wakoze ibintu bikomeye cyane . N’ubwo atari afite ibikoresho byo kumufasha, yishingikirije ku Mana kandi yabashije kwegukana intsinzi idasanzwe. Mu buzima Duhura n’intambara zitandukanye kimwe na Harriet, ariko twese dukorera Imana imwe. Reka tujye twumvira ijwi ry’Imana nk’uko Harriet yabigenje kandi dukore ibyo ishaka kuko izaduha ubwenge, kwihangana n’ubutwari.

Harriet yamaze imyaka myinshi akora umurimo w’Imana kandi akorana neza n’itorero rye, ahagarariye Abirabura b’Abanyamerika ndetse ntiyahwemye guteza imbere uburenganzira bw’abagore.

Harriet yashakanye na John Tubman ari nacyo cyatumye yitwa Harriet Tubman, nta bana babyaranye icyakora bari bafite umwana bareze witwa Gertie Davis.

Urupfu rwa Harriet Tubman

Harriet Tubman yapfuye Kuwa 10 Werurwe 1913 azize umusonga. Mbere y’urupfu rwe yabwiye inshuti n’umuryango we bari bakikije uburiri bwe ati: "Ngiye kubategurira ahantu heza muzaba”. yashyinguwe mu cyubahiro cya gisirikare mu irimbi ryitwa Auburn rihereye New york muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Umva ubuhamya bwa Harriet Tubman

Source:

wikipedia.org

www.christiantoday.com

www.harriet-tubman.org

www.nps.gov

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?