Imitego 5 Farawo yateze Abisirayeli n’ubu(...)

Kwamamaza

agakiza

Imitego 5 Farawo yateze Abisirayeli n’ubu ikaba igikora Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-14 06:23:10


Imitego 5 Farawo yateze Abisirayeli n’ubu ikaba igikora Pastor Desire

Muri iyi nyigisho nifuza kubahishurira imitego 5 Farawo yateze Abisirayeli ariko n’ubu Satani akaba agikomeje kuyikoresha arwanya abana b’ Imana. Biradusaba kuyirinda kugira ngo tutayigwamo.

1. Mugende ariko ntimuzajye kure cyane (Kuva 8:24)

Satani azi ibyiza byo gukizwa no kuramya Imana kuko yabihozemo. Ntabwo yifuza ko twinjira cyane ngo tuvumbure uburyohe bwo kubana n’ Imana neza bityo ahora aturiganya.

Abantu benshi barakijijwe ariko basigarana ingeso za kamere zitatuma baramya Imana bisanzuye kuko iyo ufite icyaha utaramya Imana ngo byemere ahubwo uhorana umutima ugucira urubanza ugatinya kureba Imana mu maso. Urugero: Umwana w’ikirara yagiye kure n’igihe yagarukaga yabwiye se ngo ‘singikwiriye kuba umwana ahubwo nshyira mu bagaragu mbone ibiryo gusa’. Dukwiriye kumaramaza tugakizwa neza tukagera kure kugeza ubwo tuzagira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu (Abafiripi 2:5), tukagera ku gihagararo cya Kristo (Abefeso 4:13).

2. Ikibatakisha kugenda ni ubunebwe, mubongere ibikorwa bakore bibagirwe Kanani (Kuva 5:6-9)

Muri iki gihe buri wese aba akubwira ko ananiwe (stress) kubera gushaka ubuzima, bamwe bakanicwa n’imitsi yo mu mutwe yaturitse. Ibi bituma umwanya duha Imana ugabanuka ku buryo abakibonera Imana akanya ari mbarwa. Ikibabaje ni uko usanga hari abakora cyane kandi ugasanga nta n’icyo bungutse ahubwo duhorana ibirarane by’ibyo tutarabona n’ibyo twifuza kugeraho mu gihe kiri imbere, ku buryo dusa n’abari mu marushanwa y’ubuzima.

3. Hagende abagabo gusa (Kuva 10: 11)

Satani arabizi neza ko ubuzima bwo kubaha Imana butangirira mu muryango. Iyo Imana ibuze mu muryango byose biba bipfuye. Mu nshingano z’abashumba, Paulo yavuze ko utazi kwita ku rugo rwe atabasha kuyobora itorero. Mu muryango ni ho Imana yishimira kuba kuva Imana irema, muri Edeni, Nowa, Abrahamu, kugera kuri Yesu bose babaga mu muryango. Satani azi ko mu muryango ari ho twakirira indangagaciro zose, ubumuntu, agaciro, urukundo, kubaka ejo hazaza n’ibindi.

Iyo udafite amahoro mu muryango cyangwa utera imbuto, kuramya Imana ku ruhimbi uba urimo kubeshya abantu. Abantu benshi bitwa ko bakijijwe bakorera Imana bayiramya ariko bafite ubuhamya bubi mu buzima busanzwe no mu miryango yabo. Ibyo bituma Imana itubahwa ahubwo igatukwa bitewe n’imyitwarire yacu mibi.

4. Mugende ariko imikumbi yanyu n’amashyo bisigare (Kuva 10:24)

Bibiliya ivuga ko dukwiriye gukundisha Uwiteka n’ubutunzi bwacu. Ntabwo bishoboka ko waha Imana umutima ngo uyime ubutunzi bwawe kuko gukunda udatanga ntibibaho. Satani yariganyije abakirisito ibanga ry’umugisha (gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa) uretse no kuba tuzabigororerwa ahubwo no muri ubu buzima biradufasha cyane. Birababaza ukuntu abatazi Imana ari bo bakoresha amahame ya Bibiliya, ugasanga bibahesheje umugisha.

Kwigwizaho ubutunzi si umuco w’abizera ahubwo gutanga ni byo byiza. Abanyafurika tuzi guhabwa gusa. Dukwiriye kwitanga twe ubwacu n’ibyo dutunze, nturye wenyine, ngo wambare wenyine.

Yesu yaravuze ngo ‘nari nshonje, mfunzwe, ndwaye, nyotewe, nambaye ubusa hanyuma uworoheje hanyuma y’abandi mwabikoreye ni njye mwabikoreye’.

Imana yagerageje Aburahamu imusaba gutanga Isaka. Atsinze icyo kigeragezo Imana yamusezeranije ko azaba Sekuru w’amahanga.

5. Farawo akurikira Abisirayeli (Kuva 14:5-)

Ubwo Satani yagerageza Yesu mu butayu, yamuretse amutega ikindi gihe hanyuma mu nyanja aramutega asinziriye abateza umuraba ariko ntibarohama. Yarongeye amutegera muri Petero ntiyatsinda, i Getsemani, Golgota amaherezo aratsinda none ubu amavi yose aramupfukamira.

Satani ntashobora kutureka burundu ahubwo buri gihe ahora yifuza icyo yakora ngo utazabona ubugingo buhoraho. Aragukurikira kugeza n’iyo ugeze ku nyanja itukura. Icyiza dukwiriye kuzirikana ni uko uturi imbere yanesheje byose kandi uruta Mose ni Yesu umwana w’ Imana.

Icyitonderwa: Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. (Abefeso 5:15-16)

Pastor [email protected]

Ibitekerezo (20)

ngendahayo sosthene

12-10-2017    11:53

MR NSEKANABO
niba warijyishijwe gukora IBYIZA ntampamvu
yogukora icyibi.
kucyi wemera ko satani aguhitiramo?vuga OYA!

NTAWUHIGUMUGABO J.Claude

11-10-2017    20:30

Nange iyi nyigisho iranshimishije cyane

J Claude

6-10-2017    13:43

Imana ijye yagura abakozi b’IMANA babone ibyo babwira abayikunda

27-09-2017    06:06

Ndagushimiye Yuri Intumwanziza Amen

clément

25-09-2017    12:29

Amen

SEKANABO JEAN BPATISTA

19-09-2017    14:44

UBU NARAGUYE NONE KWIHANA BYARANANIYE MFITE UBWOBA BURITEKA ICYIBI CYINTANGA IMBERE NONE NKORICYI ?

Claude

19-09-2017    12:53

Mana dufashe uduhe Imbaraga muri ibi bihe tugezemo Amen.

Nzeyimana bahatishaban

19-09-2017    05:48

Ibintu mukozi w’Imana utugejejeho nibyiza rwose kubimenya kuko satani adutega uko bwije nuko bukeye ushaka kutubuza ijuru.gusa Daniel11:32 haravugango abaca mwisezerano azabayobesha kubashyeshyenga ariko abazi Imana yabo bazakomera bakore ibyubutwari.dukeneye gukomera muribibihe bibi maze tugakora ibyubutwari. Ndumva buri mukiristo nasoza mubwirango asabe Imana imumenyeshe ibyubutwari imukeneyeho.murakoze Imana ibane namwe muri byose. Amen

Munyeshyaka Emmanuel

19-09-2017    02:33

Murakoze cyane pastor kubw’aya magambo meza y’ubwenge riramfashije cyane rwose Imana ikomeze kutambika imbaraga kuko twasohoye muri cya gihe Paul yavuze ubwo abantu bazaba bakunda ibibanezeza Imana ikabona igihe gito mubuzima bwabo

Ange

18-09-2017    20:02

GBU mushumba

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?