Imirongo 22 ya Bibiliya ivuga ku gufasha(...)

Kwamamaza

agakiza

Imirongo 22 ya Bibiliya ivuga ku gufasha abakene


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-24 09:00:37


Imirongo 22 ya Bibiliya ivuga ku gufasha abakene

Abakirisitu bakunda kubaho ubuzima bwa Gikirisitu ariko ugasanga birengagiza gufasha abacyene kandi Ijambo ry’Imana hari icyo ribivugaho.
Bibiliya ivuga ko Yesu nagaruka azita ku Itorero nk’umugeni we ridafite ikizinga n’umunkanyari. Mu isi agabore b’abaperezida bakunda kugaragara mu bikorwa byo gufasha abantu bafite ibibazo.

Itorero bibiliya iryita umugore w’umwami Yakobo: 1:27 “Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.”

Dore imirongo 22 igaragazauburyo abakirisitu bakwiriye kwita ku bacyene

Yakobo: 1:27 “Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.”

Matayo: 25:31-46 “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe. Amahanga yose azateranirizwa imbere, abarobanure nkuko umwungeri arobanura intama mu ihene. Intama azazishyira iburyo n’ihene bwe,azishyire ibumoso bwe. Umwami azbwira abari iburyo bwe ati “Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa ku isi, kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo kunywa, nari umushyitsi muranshumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu nzu y’imbohe muza kunsura.”

Luka: 14:12-14 “kandi abwira uwamuraritse ati “Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro ntukararike inshuti zawe cyangwa bene so cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b’abatunzi batazakurarika nawe bakwitura, ahubwo nurarika utumire abakene n’ibirema, n’abacumbagira n’impumyi, ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranutsi bazutse.”

Luka: 3:11 “Arabasubiza ati “Ufite imyenda umwe awuhe utawufite, n’ufite ibyo kurya nagire atyo na we.”

Imigani: 19:17 “Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka nawe azamwishyurira ineza ye.”

1 Yohana: 3:17-18 “Ariko se ufite ibintu byo mu isi akareba ko mwenese akennye akamukingira imbabazi ze, Urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute? Bana bato twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri.”

Imigani: 14:31 “Urenganya umukene aba atuka iyamuremye, Ariko ubabarira umutindi aba ayubashye.”

Gutegeka kwa kabiri: 15:11 “kuko ari ntabwo abakene bazashira mu gihugu, nicyo gitumye ngutegeka nti “Ntuzabure kuramburira iminwe mwene wanyu w’umukene w’umworo uri mu gihugu,”

Yesaya: 58:6-10 “Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo, mugahambura imigoz y’uburetwa mukarenganura abarengana kandi mugaca iby’agahato byose. Kandi ukarekura ugatanga ibyo kurya byawe ukagaburira abashonje, ukazana abakene bameneshejwe ukabashyira mu nzu yawe wabona abambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.”

Ibyakozwe n’Intumwa: 20:35 “Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati: Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”

Zaburi: 82:3 “Muce imanza zikwiriye uworoheje n’imfubyi, Muce imanza zirenganura umunyamubabaro n’umutindi.”

Imigani: 28:27 “Uha umukene ntazakena, ariko ubirengagiza azahaga imivumo.”

Abarewi: 25:35 “Mwene wanyu nakena akananirizwa gukora n’intege nke imbere yawe ujye umufasha, mubane nk’umunyamahanga ugusuhukiyeho.”

2 Abakorinto: 9:9 “Nk’uko byanditswe ngo “Yaranyanyagije aha abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.”

Luka: 12:33 “Mugure ibyo mufite mutange ku buntu. Mwidodere udusaho tudasaza aribwo butunzi buri mu ijuru, aho umujura atabwegera n’inyenzi ntibubwonone.”

Imigani: 14:21 “Ugaya umuturanyi we ab akora icyaha ariko ugirira umukene imbabazi aba ahiriwe.”

Imigani: 29:7 “Umukiranutsi azi urubanza rw’umukene, ariko umunyabyaha ntabwenge afite bwo kurumenya.”

Matayo: 5:42 “Ukwaka umuhe kandi ushaka kugutira ntumwereke umugongo.”

Matayo:1:1-4

Ezekiyeli: 16:49 “Dore iki ni cyo gicumuro cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone n’ibyokurya byinshi, n’ubukire bwe n’ubw’abakobwa be kandi ntiyakomeza ukuboko kw’abakene n’indushyi.”

Matayo: 19:21 “Yesu aramusubiza ati “Nushaka kuba utunganye rwose genda ugurishe ibyo utunze maze uhe abacyene ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko unkurikire.”

Christen news
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?