Imirongo 10 ibuza kugira ubwoba n’impungenge(...)

Kwamamaza

agakiza

Imirongo 10 ibuza kugira ubwoba n’impungenge z’ejo hazaza kuko Imana ibiyobora.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-25 09:50:01


Imirongo 10 ibuza kugira ubwoba n’impungenge z’ejo hazaza kuko Imana ibiyobora.

Yesaya: 41:10 “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo ariko gukiranuka kwanjye.”

1 Yohana: 4:18 “Mu rukundo nti harimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose.”

Zaburi: 94:19 “Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, Ibyo umpumuriza bishimisha ubugingo bwanjye.”

2 Timoteyo: 1:7 “Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.”

Zaburi: 23:4 “Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe nibyo bimpumuriza.”
Imigani: 12:25 “Amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro, Ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo mutima.”

Matayo: 6:34 “Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo.”

1 Petero: 5:6-7 “Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana kugira ngo ibashire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe.”

Yesaya: 35:4 “Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhora, ari ko kwitura kw’Imana, izaza ibakize.”

Mariko: 6:50 “Aherako arababwira ati: “Nimuhumure, ni jye mwitinya.”

Infochretienne.com
[email protected]

Ibitekerezo (1)

KANYARUHENGERI JeaN Marie Vianney

9-06-2017    04:42

mukomereze aho kutugezaho Ijambo ry’Imana ni ryiza cyane ndarikunda ribohora imbohe rigakiza ibimuga rikazura abapfuye ,Yesu ni inzira ukuri n’ubugingo umwizera wese azahabwa ikamba ry’ubugingo.......

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?