Imfunguzo 6 zifasha mu gukemura amakimbirane(...)

Kwamamaza

agakiza

Imfunguzo 6 zifasha mu gukemura amakimbirane y’abashakanye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-03-17 08:30:24


Imfunguzo 6 zifasha mu gukemura amakimbirane y’abashakanye

Ubusanzwe kugirana amakimbirane cyangwa se kutumva ibintu kimwe ku bashakanye ni ibisanzwe. Ariko uburyo bwo gukemura ayo makimbirane buratandukanye kuko buri muryango wifatira ingamba zawo mu kwikemurira amakimbirane.

Umuhanga mu mitekerereze (philosophe) witwa Bignicourt yaravuze ati “amakimbirane yose atakemuwe neza ateza ikibazo kimara imyaka myinshi cyane”
Ni iby’ingenzi cyane kwiga uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane hagati y’abashakanye ariko uko abantu bagenda biga, bazarushaho gusobanukirwa uburyo bukwiriye bwabafasha kubana mu mahoro. Dore uburyo 6 buzadufasha gukemura amakimbirane:

Kongera kumenya ko hari ikibazo: aha bishatse kuvuga ko abantu bakwiye kumenya, kwiyibutsa byimbitse ko hari ibitagenda neza.

Kwiga no kumenya neza umuzi w’ikibazo: ubushakashatsi bwagaragaje ko bikomeye kugirango abashakanye baganire neza ku cyateje ikibazo nyirizina ahubwo usanga babica ku ruhande bakaganira kubishamikiyeho aribyo bisa nko komora igikomere ugica hejuru.

Ibi bituma ikiganiro kitagenda neza ndetse n’umwanzuro nyawo ntupfa kuboneka kuko ikiganiro ntikiba gishingiye ku ngingo nyamukuru.

Gufata iya mbere mu gukemura amakimbirane waba ari wowe wahemukiye mugenzi wawe cyangwa se atari wowe ikintu cy’ingenzi ni uko uba uwambere mu gukemura amakimbirane ari hagati yanyu nk’abashakanye.

“nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende, ubanze ugende wikiranure na mwene so uhereko ugaruke uture ituro ryawe” ( Matayo 5: 23-24)

Kurasa ku kibazo aho kureba ku muntu: ikibazo gikomeye kiba mu gihe cyo gukemura amakimbirane hagati y’abashakanye ni uko usanga umwe ashinja mugenzi we ko ariwe ntandaro y’ikibazo mbese bitana bamwana ugasanga ikibazo ubwacyo ntikivugwaho ahubwo umwe arashinja mugenzi we ko ariwe munyamafuti, ibi si byiza ahubwo hakwiye kuvugwa ikibazo nyirizina.

Gushaka igisubizo: aha ikiganiro kigomba kuba cyagenze neza hagati y’abashakanye bamaze kumenya neza ikibazo, icyagiteye hagakurikiraho kugishakira umuti ndetse no kukirandurana n’imizi.

Gushaka amahoro aho gushaka insinzi: mu makimbirane ntihakwiye kubaho utsinze n’utsinzwe, ahubwo hagomba kuba abatsinzwe cyangwa abatsinze. Iyo umwe ashaka insinzi ntaba agifitiye mugenzi we urukundo ndetse bibangamira abana babo kandi bose ari umubiri umwe.

Muri macye amakimbirane arasanzwe ariko uburyo bwo kuyakemura nibwo butandukanye ariko abashakanye ntibakwiye guheranwa n’ibibazo. Mu rwandiko Pawulo yandikiye abaroma yaragize ati: niba bishoboka ku rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose.

Source: www.topchretien.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?