Advertisements

agakiza

Advertisements

agakiza

Imbaraga z’amasengesho nizo zonyine zifite(...)

Kwamamaza

agakiza

Imbaraga z’amasengesho nizo zonyine zifite ububasha bwo kwirukana ikigeragezo cy’ubugumba

byanditswe na: Ubwanditsi     2016-01-05 04:44:00

agakiza

UBURYO BUTANDUKANYE BW’UBUGUMBA

Kugirango dusohoze neza inshingano zo kubaka itorero rya KRISTO ,Twahawe umwuka wera w’Imana ihoraho ,kugirango atuyobore ndetse ninawe ushoboza buri wese muri mwe kwakirana ijambo ry’ IMANA umutima unyuzwe (umutimanama)

Nimurwo rwego mur’iyi myaka tugezemo cyane cyane mu mwaka w’ikinyagihumbi cya 3, ijambo ry’Imana ryagaragaje imbaraga n’ubutware cyane cyane mu gutegura (abari n’abategarugori)

Dufate urugero muri Bibiliya rw’umugore warwanye urugamba kandi agatahana intsinzi,uwo mugore yabonye intsinzi idasanzwe kuko urugamba rwe yabanje kwiyeza kuko yari yasobanukiwe ko urugamba arwana rwaba urugamba rw’umubiri , ariko inkomoko yarwo ni intambara z’umwuka.

Dufungure Bibiliya zacu mu gitabo cya

I Samuel1: 1....Aho muri icyo gitabo turabonamo inkuru tuzi neza z’umugore witwa HANA umugore w’ingumba utarabyaraga kandi mukeba we yarafite abana .

-Tugiye gutangira dusoma imirongo ibiri itangira y’icyo gitabo cya I Samweli dufatanyirize hamwe kumva uko ikibazo cyatangiye.

I Sam.1:5 Handitwe ngo:ARIKO HANA UMWE MU BAGORE BA ELUKANA YAMUHAGA IMIGABANE IBIRI KUKO YAMUKUNDAGA ARIKO RERO UWITEKA YARI YARAMUZIBYE INDA IBYARA.

Niba dufashe izo ngero nibyo bidufasha kugaragaza neza ibibazo n’inzitizi mushobora guhura nazo mu mibereho yanyu ( mu bugingo bwanyu)

ibyo rero bikurura intambara mu buryo bubiri bukurikira.

-1.INTAMBARA ZO MU MUTIMA:

Ni intambara ziza ziturutste mu mutima wawe kuko ufite ikibazo noneho umutima wawe ugatangira kukwereka uruhare rwawe cyangwa amakosa wakoze cyangwa ingorane wikururiye cyangwa intambara ufite zishingiye ku miterere cyangwa uko uremye cyangwa uko asa kandi akaba nta nuburyo buriho bwo kubihindura.

hakwiyongeraho ibyo ukabona ibiguca intege ,noneho ukumva ntayindi nzira ihari wanyuramo kugirango ubone ku migisha no kuri ya ntsinzi YESU yaduhaye ku musaraba i Goligota.

-2.INTAMBARA ZITURUTSE HANZE:

 Intambara za mbere ziturutse hanze niz’abantu muturanye nabo mukorana,abo mukunda kubonana kenshi (rimwe na rimwe haba

harimo bene data musangiye kwizera)ibyo abo bantu bakugaragariza ,bagukorera cyangwa bakuvuga ,ndetse bashobora no gukoreshwa nabo muhanganye mutavuga rumwe ,kugirango bakuzitire ubure inzira wacamo kugirango usohoke mu kibazo urimo kuko ntibaba bashaka ko wabona intsinzi.

*IZO MPAMVU ZOSE TUVUZE HARUGURU ZIRATWEREKA KO URUGAMBA RWO KUBURA URUBYARO (UBUGUMBA)MBERE YO KURURWANA NI UKUBANZA KWEZWA BY’UKURI.

Twamaze kuvuga ko ubugumba (cyangwa kubura uburumbuke ) biri uburyo bwinshi ariko ,ubugumba ubwaribwo bwose kuburwanya kubwirukana bisaba kwinjira mu mwuka.

Imana yiteguye kutuneshereza no gukora impinduka .

Ikintu cy’ingenzi ni ukumenya ko ingorane zose namakuba abantu banyuramo muri iyi si biterwa nisi yumwuka ( le monde invisible)

.INGERO:

-Intambara ziboneka n’ubushyamirane bikunze kuba hagati y’igihugu n’ikindi ,mu miryango no mu moko uturere cyangwa ibihugu byibihangange bishaka impinduka muri politiki cyangwa mu bukungu cyangwa mu bya gisirikare n’ibindi.

-Amapfa ’ ubutayu ,ibiza imyuzure ,inkangu,imitingito ibyorezo n’ibindi biba mu gihugu mu turere no mu migabane( continents)

-Ihungabana ry’ubukungu ,ubukene bwibasira igihugu cyangwa umugabane runaka.

-Ubucakara bukorwa n’abantu ku buryo bugaragara cyangwa ubucakara butagaragara bukorwa mu bundi buryo( politiquement ,comventionnelement)

mu buryo bw’ubukungu ,no mubundi buryo .

-Intambara cyangwa ubushyamirane biboneka mu miryango( mu bashakanye ,urubyaro n’ibindi

-Kubyara abana mu kajagari bakabura uburere

-Imyitwarire y’abantu itandukanye ,(abashakanye,abana,abandi bantu bo mumuryango ........ Nubwo twavuze ko ayo ibyo bibazo by’ubugumba biba byaturutse kuri satani ( monde spirituel imvisible)abo bantu bose twavuze bashobora kugira uruhare rugaragara mu kongera ubukana muri cya kibazo noneho ikigeragezo kikaba cyahindura isura.

1-UBUGUMBA BUSANZWE (KUTABYARA)


Ni ikibazo umugore aba afite cyo kudasama mu ngingo ze z’imyororokere haba harimo ikibazo (ariko aremye,cyangwa arwaye cyangwa atazi igihe cye cy’uburumbuke hari n’igihe umugabo ariwe uba afite ikibazo ariko urugero twasomye muri Bibiliya HANA niwe warufite ikibazo cyo kutabyara)

Ubusanzwe ntabwo bikwiriye ko umukristo kazi ,umujakazi w’Imana yabura urubyaro,mu gihe ubushake bw’Imana mwizeye ,kandi mukorera yavuze mu gitabo cy itangiriro iti:’mubyare ,mwororoke,mwuzure isi,<umuntu kororoka kuzura isi>

 Itangiriro 1:28 <<Imana ibaha umugisha ,irababwira iti:

"MWOROROKE MUGWIRE MWUZURE ISI ,MWIMENYEREZE IBIYIRIMO ,MUTWARE AMAFI YO MUNYANJA,N’INYONI N’IBISIGA BYO MUKIRERE N’INYAMASWA N’IBIHUMEKA BYOSE BYIGENZA KWISI.>>

-Abagore badakijijwe barabyara kandi bakarera abana babo ariko nabyo ugasanga biri mu mugambi w’IMANA wo kubarinda no kugirango babashe kubaho neza kuri iyisi.

-Abagore bakijijwe b’abakristu bagomba kumenya ko ari aba byeyi mu buryo bw’umubiri kandi n’ababyeyi mu buryo bw’umwuka.

Nicyo gituma amatorero y’uturere agira imbaraga ni igihe abana bacu batoya iyo babyirutse bazi Imana kandi bayubaha,bazakura bazi igitinyiro cy’Uwiteka’kandi mu gihe cyabo bazakora umurimo ukomeye wo guhererekanya ubutumwa bwa Yesu Kristo igisekuru ku kindi gisekuru.

2- UBUGUMBA BWO MU BURYO BW’UMWUKA

Ni ukutamenya cyangwa kudasobanukirwa n’ibyanditswe byera kubyakira no gushyira mu bikorwa ibyo ijambo ry’Imana ridusaba.

-Hariho abagore bamwe binjira mu materaniro saa tatu,ariko kuburyo uramutse umutunguye saa yine akaba atashobora kukubwira ijambo ryigishijwe byibura muri make mu gihe urimubajije.

-Hariho abagore badashobora byibura gukora byibura amasengesho yisaha imwe ku munsi.

-Ibyo ni nkuko hari abagore bamara icyumweru cyose batarafungura Bibiliya zabo, ababyeyi bameze gutyo ntiwabasha kubatandukanya n’abandi kuko haba kucyumweru n’indi mirimo yo ku rusengero usanga bose ari abanyedini(abakristu)

 -Ni buryo ki umugore yamenya ibyo asabwa cyangwa ibyo abuzwa gukora kugirango agendere mu bushake bw’ijambo ry’’Imana kandi ni uruhe ruhare yagiramo rugaragara nk’umukristo kaziwakijijwe?

-Ni gute umugore yakubaha Imana mubyo akora byose?

-Ni gute umugore yanesha mu ntambara zose ahura nazo ,mu gihe usanga mu miryango imwe n’imwe umugore atitaweho cyangwa ariwe uri kurwego rwa nyuma mu muryango? ese ubundi ni rihe tegeko rimuhesha intsinzi kuburyo yayitegereza yizeye ko bishoboka kandi ko yabyitirirwa?

3-UBUGUMBA MU BUMENYI RUSANGE 

-Ni ukubura ubushobozi bwo gukomeza amasomo

-Kubura ubuhanga bwo gutunganya neza akazi ushinzwe

-Ni wa muntu usanga afite ibitekerezo byagutse ariko uwo muntu agahora buri gihe nta bushobozi afite bwo kubishyira mu bikorwa ( murwego rwa tekinike cyangwa ,ishoramali,kuba atazwi ,nta bujyanama........)

-Uwo muntu aba ari muzima atari umusazi,ndetse nubwo hakorwa isuzuma bumenyi ashobora gutsindira isoko cyangwa akazi , ariko abantu ugasanga nta kizere bagira cyo kumuha umurimo ukomeye,cyangwa kumutuma mu bantu biyubashye.

Izo nazo ni ingaruka zubugumba mu buryo bw’umwuka.

4 - UBUGUMBA BW’IJAMBO ( Imvugo,urulimi ,imivugire)

-Akenshi usanga amagambo uvuga nta reme ntabwo afite ubuhamya bw’umuntu w’umukristo,akenshi ugasanga nta mbuto wera mubyo uvuga ,abana bawe ,abakozi bacirirtse ugasanga bagusuzuguye kubera ibyo uvuga byuzuye mo ubupfapfa,akenshi ugasanga bigana amagambo uvuze bakayasubiramo hato na hato ,ibyo bigaterwa n’uko akenshi amagambo avuga nta magambo agira yubaka abandi cyangwa yubaka ubwami bw’Imana

Umugore w’umukristo agomba kumenyesha abandi ibyo Imana ivuga mw’ijambo ryayo.

Izo ni ingaruka zituruka k’ubugumba bwo mu buryo bw’umwuka.

5-UBUGUMBA BWO KURUMBYA IMYAKA MU MURIMA

-Kubyerekeranye no kurumbya imyaka mu murima aha turashaka kuvuga igikorwa cyo gutegura neza ubuhinge ukabiba :uhinga umurima munini ukabiba mo imbuto ubona zikwiye ariko wajya gusarura ugasanga n’imbuto wabibyemo nizo usaruyemo bijya kungana,mbese ugasanga umusaruro uragayitse

-Kandi nubwo uhinga ukarumbya ubutaka bwawe burimo ubutunzi bwinshi, ariko abagore b’abakristo usanga aribo bafite amarira menshi no kubugumba (kurumbya) mu buryo butandukanye bagira bati nta kigenda.

6. UBUGUMBA BWO KUBURA AMAFARANGA(umutungo fatizo ,igishoro, umushahara...)

Usanga umuntu afite umushahara mwiza ariko wareba ugasanga nta bintu yagezeho bigaragara ,iyo agiye guhembwa usanga hahise haza ibibazo bikomeye byihutirwa bituma yica gahunda yari yarateguye ,kandi uwo umuntu agahora buri gihe ari mu mibereho mibi n’amadeni adashira ugasanga ntaho ataniye nabandi bashomeri.

-usanga umuntu nkuwo atagirirwa ikizere ndetse ntibashobora kukunyuzaho ubutumwa bw’amafaranga ,yewe niyo ugize ikibazo gisaba amafaranga ntabwo byoroshye ko wayabona nyamara abandi begeranye nawe cyangwa muturanye iyo bagize ikibazo wa wundi wayakwimye araza akayabaha ureba kandi bitagoranye na gato.

-Utangira umushinga runaka ugasenyuka utamaze kabiri,ukora bisinesi runaka wabiteguye neza wajya kubona ukabona wa mushinga wahombye cyangwa urahagaritswe,ku mpamvu zidasobanutse kandi bikarangira bityo bikibagirana.

Ubwo bugumba (cyangwa kubura uburumbuke )bigira ingaruka kw’itorero rya Kristo bituma ibyo itorero rikora bitagera ku ntego yaryo ,kubera ubukene usanga bwarabaye akarande(bwarashinze imizi )muri bene data b’abakristo

MBESE NI GUTE ABAGORE BASHYIGIKIRA UMURIMO W’IMANA MU GIHE NABO BAKIRI MU BUKENE ?

Nyamara nubwo bimeze bityo hakaba hariho ubwo bukene ,abisi bashaka ubutunzi bamwe batanga amafaranga yabo mubapfumu kugirango bizinesi zabo zigende neza (babone promotion ku kazi)

Iyo bagiye kureba uwo mupfumu cyangwa uwo muntu bavuga atanga ishaba ,usanga bitwaje ikintu mu ntoki kugira ngo agihe uwo mupfumu uramuragurira (kumuhanurira)kugira ngo umuti baza kumuha ukunde ukore

wenda harubwo bajyana icupa ry’inzoga (ariko ihenze),harubwo bitwaza isake intama ihene ,igitoki kiza kinini inka ,nibindi......

IGITANGAJE

Nyamara iyo byose byanze bakaza kureba PASITERI,(umuvugabutumwa,umutambyi,umuntu wese uhagarariye itorero) baza n’amaboko masa nta kinntu bitwaje nkituro cyangwa ishimwe ,kuko baza bavuga ngo umukozi w’Imana aradusengera ku buntu kuko ari gukorera Imana

Nawe nimwibaze muza kureba abakozi b’Imana mukaza mujenjetse nta mwete n’ubushake mwabishyizemo ,ese ni gute Imana izabungukira mubyo muri gukora

haba mu bukungu mu mafaranga no mwiterambere bizashoboka bite mu gihe mujya kwa Satani nabakozi be mukagenda mwasahuye ingo zanyu noneho mwaza ku Mana ifite byose mukaza na maboko masa?

Buri wese ku rwego rwe izi nyigisho ziramureba ,azagenda azisobanukirwa buhoro buhoro bitewe nuburyo tuzagenda turushaho kuboherereza izindi nyigisho muzarushaho kubona impinduka mu bugingo bwanyu.

Ubwanditsi

Ibitekerezo( 7 7 7 7 7 7 7 )

agakiza

KANEZA ALEXIS

8-12-2011    07:58

Banditsi b’Agakiza.com ndabashimiye cyane kubyo mutugejejeho bijyanye n;Uburyo butandukanye bw’Ubugumba.ariko nagirango mbaze ikibazo giteye gutya:ese ko mbona kw’isi abantu batandukanye munzego ari nako batandukanye m’ubukungu,ariko hari n’abakozi b’Imana nabo bari kurwego rwohejuru abandi kurwego rwo hasi m’ubukungu,ese nigute twamenya ko twaba turi m’ubugumba ariko buri m’ubushake bw’Imana nkuko kuri Hana Imana niyo yari yaramuzibye inda ibyara.munsobanurire,ese ubugumba bwose buterwa natwe cyangwa se harukundi mubibona murakoze kunsobanurira.

agakiza

mukeshimana ezekiel

8-03-2013    14:08

murakoze cyane irijambo riramfashije uku nukuri. nubwo ntabaye ingumba njyewe nataye bible none sindabona indi bitewe nubushobozi bucye nabasaba inkunga yamasengesho nkazabona indi kuko birambabaza cyane impamvu nyibura i am student. murakoze kutugezaho ijambo r’Imana rituma twikontorora.

agakiza

######

15-07-2013    14:58

Nigute umuntu ukeneyamasengyesho yaronka contact zanyu ngwabaturumutwaro?

agakiza

SABIMBONA jeremie

17-07-2013    04:37

Jewe komfise Ikibazo cubugumba murugo nifuza komwonsengera None birashoboka Konifuza Gutabagwa N’Imana

agakiza

bibonimana epithas

31-12-2013    02:31

Mugire umugisha kubw’izinyigisho z’ubugumba. N’ukuri kutavanze, kuko urupfunguzo gumugisha uva ku Mana ruri mubiganza vyacu. Ntarundi atari ugutanga. Imana idufashe kugira dutahure ibanga riri mugutanga.

agakiza

peace

12-01-2016    01:45

Imana ibahe umugisha ndabaza k ubugumba muburyo bwo kumubiri ko Anna Imana ari yari yaramuzibye inda nkuko ijambo ritubwira ikageraho ikanayifungura kdi nanone Imana ikavuga ngo tubyare twororoke dukwire isi
ariko tukaba tuzi abakozi b,Imana batabyara bingumba kdi barakiranukiye Imana yewe banafasha benshi muburyo bwose bushoboka ariko urubyaro wapi kdi Ijambo ry Imana muri Zaburi naho bakavuga ko urubyaro ariwo mugisha uruta iyindi Imana itanga,mukozi w Imana ibyo bintu mwabinsobanurira gute ko Imana yemrera bariya bantu bakaba ingumba ntabundi burwayi bafite
Murakoze

Tanga igitekerezo

HABA HARI ICYEMEZO UFASHE NYUMA Y'UBU BUTUMWA ?