Imbaraga z’Imana zampinduriye ubuzima zinkura(...)

Kwamamaza

agakiza

Imbaraga z’Imana zampinduriye ubuzima zinkura mu biyobyabwenge


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-29 04:53:32


Imbaraga z’Imana zampinduriye ubuzima zinkura mu biyobyabwenge

NIYIBIZI Yves ni umukristo mu itorero rya ADEPR umudugudu wa karambo, akaba n’umuvugabutumwa bwiza, aha agiye kutubwira ukuntu Imana yamurokoye ikamukura mu byaha birimo ubujura, ubusinzi, no kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye byari byaramubase

Nitwa NIYIBIZI Yves, navutse mu mwaka w’1987,mvukira mu muryango udakennye kuko papa yari umwarimu mu mashuri yisumbuye, nakuze mbona umuryango wanjye usengera muri catholique, mbyiruka ndi umwana ushabutse cyane ufite amatsiko menshi, mu byukuri twarasengaga ariko tugasengera mu idini kuko burya idini ntirihindura umuntu, nkimara kumenya ubwenge, ku myaka cumi n’ine (14) gusa nasanze nywa itabi, na papa yararinywaga kugeza uyu munsi aracyarinywa, muri make navuga ko navutse mu maraso anywa itabi, ni ukuvuga ko niga mu mashuri yisumbuye nigishaga abandi bana kunywa itabi ndangiza ayo mashuri ngeze ku rwego rwo kunywa urumogi.

Kuva icyo gihe nibwo natangiye ubuzima bw’uburushyi buturutse ku byaha kuko ndibuka ko nkiri mu mashuri yisumbuye ahitwa I kansi najyaga nsimbuka ikigo nkajya gushaka itabi hanze,ngera ku rugero rwo kunywa amapaki y’itabi ane,nkomeza kuba muri ubwo burushyi igihe kitari gito, ndibuka ko hari igiheabayobozi b’ikigo bamfashe nywa itabi bantuma umubyeyi ndataha nzana papa maze mu gihe tugitegereje abayobozi hanze papa ararambirwa aragenda yiyicarira munsi y’igiti aho ku ishuri atangira kwinywera itabi, ubwo baraje barambaza bati uriya ni so uri kunywa itabi? Ndavuga nti ni we, abayobozi bahita bambwira bati igire mu ishuri nta kindi twarenzaho

Nkirangiza secondaire natangiye kunywa urumogi ariko noneho nkumva nirwo ruryoshye kubi ndarunywa ndongera ndarunywa ku buryo nafunzwe inshuro zigera muri eshatu nzira itabi n’ubusinzi, ubu mfite n’ikibazo gikomeye mu myanya y’ubuhumekero kubera itabi n’ubusinzi ubu iwacu ku karambo abantu baho baranzi ndi mubi cyane, ubwo nagiye kwiga kaminuza ariko kuko ingeso zanjye zari zimaze kwiyongera, kwiga byarananiye, ishuri ndivamo gutyo, nigira gushaka akazi ndakabona mpembwa n’amafaranga menshi ariko kubera itabi n’inzoga nahoraga mu madeni kuko nashoboraga kunywera umushahara w’amezi atatu mu kwezi kumwe gusa, akazi nkavamo ntangira kwiba.

Ntangira kwiba natangiriye kwiba amatelefone, icyo gihe twajyaga mu makwe atandukanye tukagenda nk’abatashye ubukwe maze si ukwiba amatelefone tukiva inyuma,kuko nibura mu cyumweru iyo nabaga nakennye nabaga mfite nibura telephone imwe nibye, si ibyo gusa rero kuko twajyaga twinjira no mu mazu y’abantu mu gihe cya saa kumi n’imwe, icyo gihe nibwo abantu bajya mu bwiherero kandi bagatindamo cyane, uwo mwanya rero niwo twabonaga tukabisikana na nyir’inzu agiye mu bwiherero tugahita twinjira mu nzu mu gihe wa wundi ari hanze tukinjira tugafata ibyo dushaka tukigendera.

Noneho kubera ukuntu nari narize sports nyinshi mu gatenga kwa charilos aba polisi baramfataga nkasimbuka pandagare nkiruka nkabacika, buriya ndi mu bantu batumye polisi idushyiraho amapingu kubera ukuntu twasimbukaga imodoka tukiruka, ubwo nakomeje kwiba cyane ndibuka ikindi gihe kimwe nanyuze ahantu mu ma saa sita n’igice ndebye ku idirishya mbona sentetizeri ndikomereza, ngarutse ndongera ndayihasanga mpita nyifata nyishyira mu gikapu cyayo cyari aho ndigendera njya kuyibitsa mugenzi wanjye ubundi nyishakira umu kiriya( client) ariko wa kure.

Maze kubona umuntu w’igisenyi wari ugiye kuyigura ahamagara umwe muri babandi babuze sente yabo aramubwira ati ngiye kugura sente yakoze ngwino undebere uko imeze, mugihe ngiye kureba wa wundi uvuye igisenyi mpahurira n’undi unzi baba baramfashe ndafungwa ariko sente yo irabura kuko uwo nayibikije ngo na we bayimwibye biba ngombwa ko mu rugo ari bo bayishyura.

Igihe kimwe rero ndi mu nzira nitambukira nagiye gushaka umucuti wanjye ngezeyo bambwira ko ari mu rusengero ku karambo ndagenda ndwana n’umutima ngo ninjire ariko ndinjira nicara inyuma, kubera ukuntu abantu benshi bari banzi rero buri wese yibazaga ukuntu ngeze mu rusengero, ubwo umudiyakoni umwe wari unzi ambaza ikingeza mubwira ko hari umuntu nje kureba arangije arambwira ati ntugenda tutagusengeye ubwo aramfata anjyana imbere baransengera ngiye kumva numva isoko y’amarira iturutse mu maso yanjye ndarira cyaneeeeeee ariko mu gihe bari kunsengera umwe ajya mu mwuka arambwira ngo Imana niyo yakurinze ya masasu abiri uri ku ishuri, mpita ngira ubwoba kuko nkiri mu ishuri nigeze gusimbuka ikigo mvuye kunywa urumogi hanze umusirikare warindaga ikigo cyacu andasa amasasu abiri ariko ntiyamfata.

Ubwo rero nibajije ukuntu uwo muntu amenye ibyanjye ndikanga ngira ubwoba ariko kandi numva ntangiye guhinduka, umutima wanjye urakinguka, numva ncitse intege, ariko numva ndanezerewe, kuva icyo gihe rero nahise ndeka inzoga n’urumogi ariko itabi ryo riranga neza kugeza ubwo baje kunkoresha amasengesho y’iminsi itatu nyuma yayo ndeka itabi neza ariko nkagerageza kwirinda abantu banywa itabi, kuva icyo gihe mpita nkizwa, ndabatizwa ubu maze imyaka itandatu nkijijwe kandi nkomeje urugendo rujya mu ijuru.

Ndagirango mbwire umuntu ukibaswe n’ibiyobyabwenge ko uwo ari umuruho ukomeye cyane ngwino kuri Yesu niho hari amahoro yuzuye ubu ndashima Imana ko mu Magana y’abanyabyaha Yesu yantoranije ngo mbe inshuti ye maze akampa agakiza ku buntu.

Nawe numusanga arakuruhura

Amen.

Liliane [email protected]

Ibitekerezo (2)

valens

10-08-2017    11:06

urakoze nanjye itabi ryarananiye

valens

10-08-2017    11:04

urakoze nanjye itabi ryarananiye

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?