Imana izasohoza icyo yatangiye ku buzima(...)

Kwamamaza

agakiza

Imana izasohoza icyo yatangiye ku buzima bwawe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-23 09:11:51


Imana izasohoza icyo yatangiye ku buzima bwawe

Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose kugeza ku munsi wa Yesu Kristo (Abafilipi 1.6)

" Ushobora kuba uzi uyu mugani: “buri kintu cyose kigira itangiriro.”, tuyita Pythagora: “Intangiriro ni kimwe cya kabiri cya byose”? Muyandi magambo, iyo umaze gutangira ikintu, uba umaze gukora kimwe cya kabiri kugirango kirangire.

Iyo umaze gutangira ikintu, uba umaze gukora kimwe cya kabiri kugirango kirangire:

Imana nayo yatangiye umurimo mubuzima bwawe, nkuko yatangije umwe mubyanjye. Iki kimaze kuba ikintu nshimira cyane.Ni intangiriro kandi igikorwa kizagera ku ntego.

"Ndabyizera" bivuze ko nemera imbaraga z’Imana. Nizera rwose ko iki gikorwa ari cyiza. Icyatangiriye muri wowe no muri njye ni cyiza, ndetse ni cyiza cyane. Igihe Imana yaremaga isi, yabonye ko ari byiza. Itangiriro (1.31)

Mugihe yakugize icyaremwe gishya, Imana yabonye ko ari cyiza ndetse cyiza cyane.

Imana izakora umurimo wayo neza kumunsi wa Kristo. Ntugire impungenge niba utaratunganye. Humura, kuko turi mu isi igoranye aho umuntu agerageza ibyiza agasanga ibibi byamutanze imbere ariko Imana ihora yiteguye kutubabarira.

Ndetse buri wese afite urutonde rwintege nke ze zose kandi agize uwo arwereka yakumva ko twambaye umubiri gucumura bishoboka. Ariko Umwuka Wera akora mubuzima bwacu umunsi kuwundi kugirango duse na Yesu.

Isengesho ry’uyu munsi

Nyagasani, urakoze kubw’umurimo ukora mubuzima bwanjye. Ibyo watangiye gukora ntabwo birangiye! Igihe nzagera mu ijuru, kumunsi wa Kristo, nzaba intungane! Kugeza icyo gihe, ndashaka gukomeza kukwizera no kukureka ukarangiza umurimo watangiye muri njye.

Source: www.topchretien.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?