Imana ihindura ibidashoboka kuba ibishoboka.(...)

Kwamamaza

agakiza

Imana ihindura ibidashoboka kuba ibishoboka. Pastor Desire Habyarimana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-05 18:25:00


 Imana ihindura ibidashoboka kuba ibishoboka. Pastor Desire Habyarimana

Imana ihindura ibidashoboka kuba ibishoboka [Luka 5: 1-9]

Yesu yaje ku nyanja hari ubwato bwinshi, ariko Petero ni we wemeye kumuha ubwato ngo abwigishirizemo. Dufite abantu benshi mu isi, ariko abemeye kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo si bose ahubwo ni bake cyane. Kandi Yesu ahora abasaba ko yajya mu bwato bwabo, ariko bakanga (Ibyahishuwe 3:20).

Ikibabuza kumuha ikaze, ni uko mu bwato bwabo (imitima) harimo ibindi bazi ko bitabangikana na Yesu (Abagalatiya 5 :19-22, imirimo ya kamere), bigatuma Yesu abura umwanya muri bo. Yesu yaravuze ati ibiguruka bifite ibyari, ariko umwana w’umuntu ntagira aho arambika umusaya.

Burya abantu benshi ntibahaye umwanya Yesu, kuko Yesu iyo aje ahindura ibintu kuba bishya, ibidashoboka bigashoboka. Yesu wacu ntakunda akajagari, ibye birera kandi birakiranuka. Abandi bantu barashaka ibitangaza, ariko batarakira ukora ibitangaza ! Barashaka amahoro, ariko batarakira utanga amahoro. Mbese ubwato bwawe bwakiriye Yesu ? Niba se waramwakiriye, ibitarashobokaga muri wowe ubu birashoboka ?

Hari abandi bamuhaye ubwato, ariko bishwe no kuganya kuko Petero n’ubwo yamuhaye ubwato mwibuke ko yari yakesheje ijoro aroba ari nta cyo yafashe. Yari yifitiye ibibazo bimeze bityo. Hari abantu bakiriye Yesu, ariko baracyiganyira kandi yaravuze ngo « Ntimukiganyire ». Nkeka ko Yesu inyigisho yigishije Petero atigeze ayumva, kuko ngo yari arimo kwiyogereza inshundura hari abantu bari mu rusengero, ariko bafite ibibazo by’ibyo babuze nk’uko Petero yari yabuze amafi.

Yesu ntitwamwubahiye ibyo aduha. Twaje dushaka ko ahindura ubugingo bwacu, hanyuma ibindi bizakurikiraho. Yesu ni muzima, arakora, arahumuriza ! Banza umenye ko umufite mu bwato bwawe, umuhe agaciro hanyuma ibindi azabikora neza. Umenye ko Yesu ashobora byose, ntiwakwiganyira (Yesaya 61). Yaje kubohora imbohe, no gutangaza umwaka w’imbabazi.

Yesu yasabye Petero kuroba ku manywa, Petero ashatse yari kuburana kuko yari yaravukiye ku nyanja azi ko baroba nijoro gusa. Ariko arumvira. Abantu benshi bafite ibidashoboka bagendana, ariko Yesu ahindura ibidashoboka bikaba ibishoboka. Humura niba waramwakiriye mu bwato bwawe azagutangaza, ibidashobokera abantu ku Mana byose birashoboka.

Petero ati « N’aho bitashobokaga, ku bw’ijambo ryawe ndaroba ! » Dukore ibyo ijambo ridusaba gusa, tuzabona ibintu bihinduka. Mariya kuko yari azi imbaraga ziri muri Yesu, yabwiye abari mu bukwe ngo icyo ababwira cyose mugikore. Ikitubuza umugisha ni uko tudakora ibyo atubwiye, kuko nta jambo Imana ivuga ngo rihere.

Babikoze baroba ifi nyinshi ! Reka dukore ibyo adusaba, turebe ko ubuzima bwacu butazahinduka tugatangara. Bahamagara bagenzi babo ifi, zababanye nyinshi kugera ku musenyi. Yari amahirwe, kuko imigisha yari igiye kubica. Hari igihe tuzahamagara abandi, tukababwira ubuhanya Imana yatugiriye neza kuko twayumviye, tukavuga ibitangaza by’Imana.

Inyanja bari baburiyemo amafi ni yo bayaboneyemo, inshundura ni zazindi bakoresheje, ubwato bwari bwaje kare burimo ubusa ni bwo bwaje bwuzuye amafi. Ikigeretseho, barobye ku manywa (muri iyo nyanja n’ubu baracyaroba ku manywa ku bw’ ijambo rya Yesu yavuze uwo munsi). Iyicaye kuri ya ntebe iravuze ngo « Dore byose ndabihindura bishya ! »

Izahanagura amarira twarize «Yesaya 25 :8, Yesaya 43 : 18». Ibya kera ntimubyibuke, kuko dore ndabihindura bishya. None ubwo bigiye kwaduka, ntimuzabimenya ? Imana izaca inzira aho zitari. Izatembesha imigezi mu kidaturwa, Amen !

Ibitekerezo (8)

UWAMAHORO Theopiste

7-09-2017    20:46

Imana ishimwe kuko igira imbabazi,ikamenyako haribiba byanze mubuzima bwacu, mfashijwe niri jambo.Imana ibahe umugisha

Murekatete Gisele

7-09-2017    12:09

Imana ihindura ibidashoboka kuba ibishoboka; nge kugeza ubu nge sindabyumva kko hari ibyananiye mpora nsengera kdi kuva mu bwana bwange mbwirwa ko lmana ishobora byose ariko simbibona.

munyemana protogene

11-03-2014    14:33

murakoze, imana ikomeze ibagure!!!!!!

11-03-2014    04:38

Muraho shutizajye
Mbanje kubasuhuza mw’izina rya yesu.
nejeje no kubandikira ngirango mufashegusenga Imana izabane najye mumpera za mashuri yajye
kuko ngiye kurangiza kaminuza kugirango Imana izampe ibikenewe byose.Amen

fanny

11-03-2014    02:02

Amen ndafashijwe nukuri Imana ihe Pst imigisha myinshiiiiiiiii

Mukristo

10-03-2014    07:09

Amen, Imana ibahe umugisha Pasteur, Yesu ni igitangaza

priscille

10-03-2014    05:29

Yesu ashimwe nukuri mfashijwe n’ijambo Yesu yabwiye Petero ku nyanja ngo ajugunye urushundura ku manywa y’ihangu ifi zikaza!!! kdi twese tumenyereye ko abaroba baroba nijoro, ariko kubwo ijambo rya Yesu ,amena byose biramwumvira!! nejejwe ko n’ ibidashoboka Yesu ajya abigira ibishoboka; Tumwizere gusa.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?