Ikindaje ishinga si amafaranga, ni ugusana(...)

Kwamamaza

agakiza

Ikindaje ishinga si amafaranga, ni ugusana imitima ikomeretse Florien


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-11-30 23:43:59


Ikindaje ishinga si amafaranga, ni ugusana imitima ikomeretse Florien

Ni mukiganiro yagiranye na Agakiza.org , kuri uyu wa kane talikiya 30/12/2017. umuhanzi Florien NTIGIRINZIGO afite indirimbo nyinshi ariko kuri ubu akaba amaze kushyira ahagaragara indirimbo 2 z’amajwi (Audio) , yatubwiye intego n’ubutumwa agamije gutanga mu ndirimbo zo guhimbaza Imana(Gospel songs). aha ni mukiganiro twagiranye tumusanze aho atuye i Remera.

Agakiza.org: watangira utwibwira?
N. Florien: Nitwa Ntigirinzigo Florien, ndi umuhanzi uririmba indirimbo zahimbiwe kunezeza Imana,nteranira muri ADEPR Remera.nsanzwe ndirimba indirimbo zahimbiwe Imana usibyeko ubu aribwo bwambere mbashije gushyira ahagaragara indimbo(2)muburyo bw’amajwi(audio). indirimbo mfite ntabwo ari izi gusa ahubwo nuko izi arizo mbashije gukoresha muri studio.izo ndirimbo rero ni izi:"Ntabwoba,na Ndiho kubwawe

Agakiza.org: ni iki cya guteye guhanga izi ndirimbo ?

N. Florien: muri iyi ndirimbo"Nta bwoba",ubutumwa nashakaga gutanga ni uburebana no kutihebeshwa n’ubuzima tunyuramo bwa buri munsi cyane cyane twe abagenzi tugana mu ijuru.nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye nkumva n’umubabaro baterwa n’ibibazo bahura nabyo muri iyi si niyumvishemo ko nkwiriye gutanga ihumure ryuko tudakwiye guterwa ubwoba n’icyo aricyo cyose kuko dufite Imana idukunda kuruta ibindi biremwa.naho mundirimbo ya 2,"Ndiho kubwawe" mvugamo gukomera Ku Imana kuko ariyo yaturinze ibintu bitandukanye byahigaga ubugingo bwacu kandi ko iyaba Atari uwiteka Ubereye abe maso ko abarinzi bakorera ubusa.bityo rero tukaba dukwiye kumutambira ibihe byose.

Agakiza.org: Ese iyi mpano yo kuririmba uyikomora kuri nde?
N. Florien: Impano yo kuririmba urebye ni iya cyera nkiri muto guhera niga primaire ariko ikaba yaratangiye kujya ahagaragara niga muri secondaire aho najyaga ndirimba mubitaramo bya gikristo(culte)nshima Imana ndetse no ku nsengero zitamdukanye nagendaga nsengeraho nahatambutsaga ubutumwa mu ndirimbo.gusa sinavugako hari umuntu nzi naba nkomoraho iyi mpano kuko mu muryango ntawe nzi waba yari umuririmbyi kuburyo naba ariwe mbikomoraho,ahubwo njye mpamya ko ari impano Imana yanyihereye kandi nkaba nyikunda kuko imfasha gushyikirana n’Imana no kuruhukira mubuntu bwayo.

Agakiza.org: Abenshi batangira baririmba Gospel, hanyuma bakabivamo kubera nta mafaranga abonekamo, wowe utenganya iki nutabona amafarnga mu hanzi bwawe ?

N. Florien: Icyuko bavugako kuririmbira Imana ntamafaranga abibamo,njye sinamenya koko niba ariko biri kuko Ijambo ryayo ritubwira neza ko ntawayikoreye uzikorera amaboko.gusa wenda impamvu ituma bivugwa nuko ntamushahara uzwi ugenerwa abahanzi ba gospel ariko urebye neza wasanga nanone ataribo Bantu babayeho nabi kubw’umurimo bakora!niyo mpamvu njyewe ikindaje ishinga atari amafaranga,ahubwo ari ugufasha imitima ikomeretse gukira ibikomere iterwa n’amateka abantu twanyuzemo no kurushaho gushimisha Imana mu ijwi yampaye. Kandi ndumva ntamugambi wo kubivamo mfite kuko uwampaye iyo mpano azampemba igihe kigeze.

Agakiza.org: Niba ataribanga Ntigirinzingo bishatse gusobanura iki?

N.Florien: Ntigirinzigo bisonurako turiho kubw’urukundo rw’Imana kuko yo itagira inzigo(umwanzi) kuko abantu bose ari abayo kandi ko yabaremye mu ishusho yayo.Imana ntigira inzika nkuko Abana b’abantu babigira.

Mu Rwanda, Abahanzi b’ indirimbo zo kuramya no Guhimbaza Imana barushaho kwiyongera ibi bikaba bigaragaza iterambere muri Muzika nyarwanda. Gusa abakora uyu murimo wo kuririmbira Imana bahuriza ku kintu cyuko ubikora wese akwiriye gusa n’ubutumwa atanga mu bihangano bye nk’uko bikwiriye umukozi bivugwako agabura iby’Imana.

Ismael KAYISHEMA @Agakiza.org

Ibitekerezo (1)

Emmanuel Basabose

1-12-2017    13:47

Florien Komeza inzira watangiye ntucike intege Uwiteka azagufasha kandi azaguha umugisha, ntawayikoreye wigeze yikorera amaboko

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?