Ikibazo cy’ inda zivanamo

Kwamamaza

agakiza

Ikibazo cy’ inda zivanamo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-09-27 04:26:14


Ikibazo cy’ inda zivanamo
 Ikibazo cy’inda zivanamo

Bavuga ko inda yavuyemo (avortement) iyo umwana avuyemo mbere yuko
inda imara ibyumweru 20 (amezi atanu). Kuvamo kw`inda bishobora
kwizana (icyo gihe haba hari uburwayi bwabiteye) cyangwa se bigizwemo
uruhare. (interuption volontaire de la grossesse) Ubibwirwa no kubona
amaraso aherekejwe rimwe na rimwe n`ububabare budahagarara.

Imibare igaragaza ko gukuramo inda byiganje cyane aho nibura 10-12%
by’inda zitwitwa ku mwaka zivanamo. Twaganiriye n’umuganga wo mu bitaro
bya CHUK-Kigali watugejejeho ko nibura ababyeyi bagera kuri batanu
bakirwa buri cyumweru kubera inda zivamo.

Kuvamo kw’inda byizanye:

Impamvu :

Mu mezi 3 yambere y’inda:

  1. Akenshi impamvu nkuru y`uko kuvamo kw`izo nda n`igihe umwana aba
    afite ubumuga mw’iremwa rye (anomalies chromosomiques de l’embryon).

  2. Indi mpamvu ishobora kuba ubumuga bw’umura (malformations uterines)

  3. Hashobora kubaho izindi mpamvu ziturutse ku misemburo (hormones) y’umubyeyi

Inda zivamo mu gihembwe cya 2 cy’inda, kenshi nabyo biterwa n’impamvu zikurikira :


  1. Ubumuga mu iremwa ry’umwana (Malformations chromosomiques de l’embryon) cyangwa ubumuga bw’umura (malformations uterines)

  2. Indwara (infections)

  3. Impanuka (Traumatismes)

Uko byakwirindwa:

Izi mpamvu zose twavuze haruguru ntizishobora kwirindwa cyereka
gukuramo inda bitewe na infections, impanuka (traumatismes) aho
umubyeyi asabwa kwirinda ndetse akajya kwa muganga igihe cyose yituye
hasi cyangwa ahuye n’indi ndwara nka malaria cyangwa n’izindi.

Kuvamo kw’inda bigizwemo uruhare:

Amategeko y’u Rwanda ntago yemerera abantu gukuramo inda ku bushake.
Mu gihe hari ikibazo kibiteye bigomba gukorerwa kwa muganga kandi
bigakorwa n’umuganga.

Gukuramo inda rero k’ubushake birabujijwe kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko. (soma itegeko aha hakurikira http://www.hsph.harvard.edu/population/abortion/Rwanda.abo.html

Hari abarenga ku mategeko, ugasanga iki gikorwa kibera mu bwihisho ari nabyo bikurura ingorane nyinshi.

Ingaruka zo gukuramo inda:

Ubundi uko gukuramo inda rwihishwa bigira ingaruka nyinshi bitewe
n`uko umubyeyi aba atagiriwe isuku cyangwa ngo akurikiranwe bihagije
nk`uko byakagenze igihe bikorewe kwa muganga. Zimwe mu ngaruka ziboneka
cyane ni :


  1. Kuva amaraso (hémorragie) : Biterwa nuko umura ushobora
    gukomeretswa n’ibikoresho bishobora kuba byakoreshejwe mu kuvanamo inda
    cyangwa se mu gihe cya curettage

  2. Infection : Kubera isuku nke

  3. Ubugumba (Sterilite) : Ibibazo by ‘ubugumba bishobora guterwa
    nuko umura waba wakomerekejwe cyangwa se na infection ishobora gukomera
    ikangiza imyanya y’imbere y’umubyeyi.

Leta y’u Rwanda yibanda ku gukangurira abaturage bayo kwirinda
gutwita inda zidateganyijwe itanga ubumenyi mu byerekeranye no kuboneza
imbyaro. Bumwe mu buryo bwemewe bwo kwirinda gutwita bitunguranye
harimo: Kwifata, gukoresha agakingirizo cyangwa gukoresha uburyo bwo
kugabanya imbyaro butangwa kwa muganga.

Dr. Nyemazi Peter

source: agasaro.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?