Igitunguru kibisi,umuti ntagereranywa

Kwamamaza

agakiza

Igitunguru kibisi,umuti ntagereranywa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-05-18 06:20:06


Igitunguru kibisi,umuti ntagereranywa

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku Bitunguru, bugaragaza ko bishobora kuvura no kurinda indwara nyinshi ku babirya ari bibisi cyangwa bakanywa umutobe wabyo kuko byiganjemo intungamubiri zitandukanye zitfasha umubiri kugubwa neza.

Urubuga rwitwa plaisirs sante n’urwa doctorette bavuga ko Igitunguru gikungahaye kuri vitamini A, B, C, na E n’imyunyu myinshi harimo kolore, manyeziyumu, sodiyumu, fosifori, silise, kalisiyumu, potasiyumu, umwuka ukarishye wa lakirimojeni, n’ibindi.

Igitunguru gitukura cyongera umunyu ngugu wa potasiyumu mu maraso kandi kigafasha umuntu guhorana isura ikeye yo mu maso, kuko kirwanya iminkanyari mu gahanga.

Igitunguru kirinda uburwayi bwo kubyimba cyangwa kumva mu nda harimo umwuka mwinshi, rimwe na rimwe utera umuntu gusura, bitewe no kubyimbagana kw’inyama zo mu nda; urugero nk’umwijima.

By’umwihariko igitunguru kiriwe ari kibisi cyongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina, by’akarusho ku bagabo kibongerera imbaraga. ku bagabo cyongera imbaraga kandi kigakiza kamwe mu tunyama dushinzwe gutunganya ubushobozi mu by’imyororokere (prostate).

Igitunguru gituma umuntu yihagarika neza, kivura indwara ziterwa no kubura vitamini C, inzoka zo mu nda, rubagimpande n’izindi, cyongerera imbaraga inyama zo mu nda harimo n’impyiko, kirwanya impatwe .

Ibitunguru bifasha mu kurwanya kanseri:
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Cornell University muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 2004, bagaragaje ko ibitunguru bitoya (l’échalote) bigira uruhare mu kurinda ibice bimwe na bimwe by’umubiri kumungwa cyangwa gufatwa n’uburwayi bwa kanseri, harimo na kanseri y’umwijima.

Igitunguru cyongera acide folique mu mubiri:
Acide folique, cyangwa vitamine B9 iba mu bitunguru igira uruhare mu mikorere myiza y’ubwonko, kandi igira uruhare mu kunoza imitekerereze n’amarangamutima.

Ibitunguru bikomeza amagufwa:
Inyigo yakorewe muri kaminuza y’ubuvuzi yo muri Leta ya Calolina y’amajyepfo (Medical University of South Carolina) muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, igatangazwa mu mwaka wa 2009, yagaragaje ko ku bagore barya ibitunguru bibisi nibura inshuro imwe ku munsi, baba bafite amagupfa akomeye 5% ugereranyije n’ababirya inshuro imwe mu kwezi.

Ibitunguru birinda kugugarara mu mubiri (les symptômes prémenstruels):
Ku bagore no ku bakobwa barya ibitunguru bibisi bibafasha kugubwa neza mu nda, mbere yo kujya mu mihango, bikaba byaragaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Dakota y’amajyaruguru muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 1990.

Ibitunguru bituma umutima utera neza:
Ibitunguru bituma umutima utera ku rugero rukwiye, bityo bikarinda umuntu gufatwa n’uburwayi bw’umutima butandukanye.

Imbuga zitandukanye twifashishije zivuga ko kurya igitunguru kimwe cyangwa bibiri ku munsi ari ingenzi ku buzima. Ushobora kugihekenya cyonyine cyangwa ukakivanga mu zindi mboga mbisi bityo bikabasha kukurinda indwara zitandukanye, ukarushaho kugira ubuzima buzira umuze.

Source: www.selection.ca

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?