Igiterane ngarukamwaka Ubutumwa bukiza 2017(...)

Kwamamaza

agakiza

Igiterane ngarukamwaka Ubutumwa bukiza 2017 kigiye kuba kunshuro ya 7


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-11-14 05:50:31


 Igiterane ngarukamwaka Ubutumwa bukiza 2017 kigiye kuba kunshuro ya 7

Iki giterane ngarukamwaka kizwi nka "UBUTUMWA BUKIZA" gitegurwa n’abanyamuryango b’Umuryango wo Gushaka no Gukiza Icyazimiye “SEEK AND SAVE HUMANITY MINISTRIES/ SSHM” bakaba kandi n’abakunzi b’urubuga rwa gikristo rw’ivugabutumwa rw’uyu muryango ari rwo www.agakiza.org bazwi ku izina rya “AGAKIZA FAMILY”. kuri iyi nshuro kizabera mu nyubako ya Kigali Convetion Center taliki ya 26/11/2017, kuva isaa 14h00.

“Vino nshya, Umufuka mushya, Igihe gishya” ni yo nsangamatsiko ya “UBUTUMWA BUKIZA 2017”. Umuyobozi wa Seek and Save Humanity Ministries Past. Desire HABYARIMANA, aratangaza ko impamvu bahisemo iyi nsanganyamatsiko, ari uko bifuza kubwira abazitabira iki giterane ko amatorero ya Gikristo akwiriye gushaka Umwuka Wera, kandi nabo bagahinduka bashya binyuze mu kwihana no guhinduka bityo Imana igasuka Ububyutse nk’uko yabusezeranye.


Past. Desire HABYARIMANA umuyobozi wa SSHM / Agakiza Family

Igiterane ngarukamwaka “UBUTUMWA BUKIZA 2017” kizitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye nka Ev. BARIHO Lambert akaba n’umwigisha muri cyo, Famille Past. Desire HABYARIMANA, Agakiza Worship Team, umuramyi Papy Claver, na Deo MUNYAKAZI umenyerewe mu njyana nziza za gakondo mu guhimbaza Imana akoresheje inanga, n’abandi batandukanye barimo abaririmbyi n’izindi mpano zitandukanye.


Ev. Bariho Lambert niwe uzabwiriza


Agakiza Worship Team bazongera gutaramira Imana n’abantu


Umuramyi Papy Claver nawe azaba ari muri iki giterane


Deo Munyakazi ahimbaza Imana mu buryo bwa Kinyarwanda

Nk’uko byagaragaye mu bindi biterane bisa n’iki bitegurwa n’uyu muryango, iki ni kimwe mu biterane byitabirwa ku rwego ruri hejuru, kandi n’abantu b’ingeri zose. Na cyane ko kiba giteguranye ubushishozi, ndetse kikanagaragaramo ibihe byiza by’Umwuka bitangaje.

Agakiza.org ku murongo wa Telefone twaganiriye na Bwana Jean Paul Muneza witabiriye ibi biterane inshuro zose byabaye ndetse n’ubu witegura kuzitabira muri iki.

Tumubajije uko iki giterane kiba giteye n’icyo acyitezemo uyu mwaka, yatubwiye ko ari ibihe byiza by’Umwuka bishingiye ku ijambo ry’Imana n’amasengesho, ndetse ko we kubera umwuka w’ububyutse uba uhari afite ikintu yasabye Imana yumva yiteguye kuzakirira muri iki giterane.

Yagize ati : « Ibiterane by’agakiza byose narabyitabiriye kereka ahari ibyabaye ntarabamenya. Ubushize narafashijwe cyane n’ubu niteguye guhembuka rwose. Yeee mba mbirimo byose, uretse n’iki kinini n’ibindi byinshi bategura bihuza ibyiciro bitandukanye aho bishoboka hose mba mpari. Niteze kubona ineza y’Imana muri iki giterane, nshingiye kubindi nabonye, hari ikintu nasabye Imana muri iki giterane kandi rwose sintuje uyu munsi utaragera, niringiye ko nzatahana umunezero udasanzwe kuri uriya munsi. »


Jean Paul Muneza ngo yiteze byinshi muri iki giterane

Ikindi gitangaje tutabura kugarukaho, ni uko tumenyereye ko ibiterane binini nk’ibi ubusanzwe byishyuzwa, ariko igiterane “UBUTUMWA BUKIZA” ntikijya cyishyuzwa n’ubwo gitegurwa mu buryo ubona ko budaciriritse cyane, no kuri iyi nshuro kwinjira muri Kigali Convention Center aho kizabera bizaba ari ubuntu, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa SSHM, ndetse bikaba binagaragara ku matangazo y’iki giterane ari hirya no hino ku mbuga nkoranya mbaga!


Ni muri iyi nyubako iki giterane kizabera

Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?