Igiterane cyo gushima Imana cyaberaga kuri(...)

Kwamamaza

agakiza

Igiterane cyo gushima Imana cyaberaga kuri ADEPR Remera cyabereye benshi umugisha


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-16 06:23:30


Igiterane cyo gushima Imana cyaberaga kuri ADEPR Remera cyabereye benshi umugisha

Kuri iki cyumweru nibwo igiterane cy’iminsi 3 cyaberaga muri Paruwasi Remera Umudugudu wa Remera cyasozwaga kirangira abantu benshi babonye umugisha w’Imana nyuma yo gushyigikira umurimo w’Imana w’inyubako y’urusengero rugeze mu gice cyo gusoza ku rwubaka.

Kuwa kane tariki 12 Ukwakira nibwo igiterane k’iminsi 3 cyo gushima Imana kubw’imirimo itangaje yakoze kuri uyu mudugudu wa Remera ikabafasha kubaka urusengero rwa etaje rufite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi rukaba rukazuzura rutwaye arenga miriyoni 800.

Kuwa kane abitabiriye bakaba barataramiwe na korari Elayono kuwa gatanu bataramirwa na korari Amahoro kuwa gatandatu bataramirwa na korari zo kumudugudu wa remera zifatanyije na korari Hoziyana guturuka ku mudugudu wa Nyarugenge muri paruwasi ya Nyarugenge.

Abitabiriye iki giterane banejejwe n’ibihe byiza bagize na Hoziyana bitewe n’indirimbo zayo zakunzwe na benshi mu myaka yashize dore ko bafatanyaga na korari Hoziyana kuriririmba indirimbo zayo nyinshi zakunzwe kuva mu myaka ya kera nk’iyitwa Gitare iterwa na pasiteri Rushema Ephrem.

Ku cyumweru nabwo igiterane kitabiriwe n’abantu benshi cyane kuko urusengero rwari rwuzuye hasi no hejuru, abitabiriye bataramiwe na korari zo kumudugudu wa Remera ndetse na Korari Jehovah Jireh guturuka muri ULK, igiterane cyasojwe ku mugoroba abantu badashaka gutaha.


Mu Ijambo ry’Imana ryatambukijwe na pasiteri Rudasingwa Claude yavuze ahantu 7 ishimwe rituruka, harimo kwizera, gukiranuka, Gusenga, kwipima n’ibyo uruta ndetse n’ibindi.

Korari Jehovah Jireh yaririmbye indirimbo zayo abantu bakunda zirimo Gumamo, bigaragara ko zafashije imitima y’abantu benshi kuko abitabiriye iki giterane bayifashaga kuririmba indirimbo zayo zimaze kumenywa n’abantu benshi.

Iki giterane kitabiriwe na bamwe mu bayobozi bo mu nzego bwite za leta harimo n’umuyobozi w’itorero ry’Igihugu honorable Bamporiki Edouard.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?