Igice cya kabiri cy’ubuhamya bwa muziranenge(...)

Kwamamaza

agakiza

Igice cya kabiri cy’ubuhamya bwa muziranenge kirimo uko yagiye muri koma Atari arwaye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-07 03:24:16


Igice cya kabiri cy’ubuhamya bwa muziranenge kirimo uko yagiye muri koma Atari arwaye

Igihe cyaje kugera umuryango wanjye wose uza gukizwa ariko cyane cyane papa, yarakijijwe ku buryo yansabye imbabazi ku buryo nanubu ajya yibagirwa ko yansabye imbabazi akongera akazinsaba, yakoze akazi katoroshye akorera Imana n’umuryango wanjye wose

Natangiye umurimo w’Imana mu itorero rya revelation, nza gushaka umugabo dukomezanya umurimo w’Imana itorero riraguka umurimo w’Imana ugenda neza
Mu mwaka wa 2012 nibwo naje kongera kurwara bitunguranye ngwa muri koma ntari ndwaye, icyo gihe nari bwimikwe kuba revelant pastor,ubwo nafashwe n’umutwe urambabaza cyane icyo gihe narindi muri salon ndi kumwe n’abashyitsi ubwo ndababwira nti reka njye mu cyumba mbe nduhukaho gacye, njyewe mperuka ibyo , ariko bambwira ko nababaraga cyane nkavuza induru ngeze roix faisal basanga umutsi ujyana amaraso mu bwonko wacitse n’ubwonko burabyimba

Mu byukuri ntago byari byoroshye ubwo bahise bahamagara umugabo wanjye bamubwira uko ikibazo giteye bamubwira ko ntashobora kubaho, umugabo ahita abwira muganga ati nubwo ubona madamu arembye Atari bupfe kuko hari icyo Imana yavuganye natwe, rero ntago ari bupfe, ubwo muganga ati genda bikubere uko wizeye, umugabo yaritahiye nguma kwa muganga ndi muri koma ukwezi kumwe,

Ukwezi gushize rero navuye muri koma ariko mba pararise kuko abaganga bavugaga ko nzaba debile, igihe cyaje kugera nkanguka umugabo wanjye ahari ndamuhamagara nti Daddy abana bari he? Arabampa kuri telephone baravuga ndabumva, abaganga baje basanga ndi maso birabashobera ariko mpita mba pararize uruhande rumwe rw’iburyo ndibuka ko ntabashaga guterura agatenesi k’abana

Maze ibyumweru bitatu mu rugo, ntagenda, mbwira umugabo nti reka gukoresha imbago nzahaguruka, ubwo twagendanaga amfashe mu ntoki
Umunsi umwe mu rugo hari haje abashyitsi, ubwo bankura mu cyumba banjyana muri salon ngo nsuhuze abashyitsi, ariko ubwo nari mfite umwana w’amezi umunani wantinyaga ku buryo bukomeye muri ayo mezi namaze mu bitaro yari yaranyibagiwe bituma amfata nk’inyamaswa yateye mu rugo, nashaka kumwiyegereza akantinya rwose

Ubwo bamwicaje haruguru yanjye yicaye ku ntebe wenyine, baherekeza abashyitsi nsigarana na we kandi yarantinyaga ubwo yashidutse asanga abandi bagiye amanuka ku ntebe n’ubwoba bwinshi arabirinduka yikubita imbere yanjye ntashobora kumuramira birambabaza cyane, umwana ararira arakambakamba yicara kure yanjye ategereza ubundi bufasha

Papa we aje ansubiza mu cyumba ndicara ariko nkumva nicaranye naYesu ndamubwira nti ariko Yesu ubu koko birakunaniye kumpagurutsa ngo ndere umwana wanjye? Numva ijwi rimbwiye ngo haguruka, ndahaguruka numva amaguru yanjye arahagaze mara umwanya ntengurwa mbira icyuya cyinshi ariko ntengurwa, ubundi ndisunika ngera ku muryango ndasohoka ngera muri korodoro nsunika amaguru umwana wanjye mukuru avuza induru ahamagara abantu bose barandeba birabatungura

Kuva icyo gihe natangiye guhagarara, nkagenda nkurura amagurubigenda biza Imana irankiza burundu ku buryo mu mezi atatu gusa nari maze kuba umubyeyi
Ndashima Imana yangiriye neza ikankiriza umuryango ndetse ikankura muri koma nkasubira mu bana banye

Amen.

[email protected]

Ibitekerezo (1)

JOSEPH

9-09-2017    04:34

erega IMANA irashoboye kubayizera nibirenze ibyo irabikora ark IMANA iratangaje nukuri ndemeye IMANA ikurinde uratwubats

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?