Icyumweru cy’umubabaro (igice cya 6-Gisoza)(...)

Kwamamaza

agakiza

Icyumweru cy’umubabaro (igice cya 6-Gisoza) Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-04-16 11:13:58


Icyumweru cy’umubabaro (igice cya 6-Gisoza) Pastor Desire

Ku Cyumweru:

Mu gitondo cya kare, abagore bagiye kumva basanga igitare gifunga ku munwa w’igituro cyabiranduwe. Marayika yababwiye ko Yesu ari muzima ndetse abaha ubutumwa. Yesu yabonekeye Mariya Magadarena mu busitani, Petero, Abigishwa babiri bari mu nzira ijya Emawusi, ndetse na nyuma uwo munsi abonekera abigishwa be bose usibye Toma.

Uyu munsi ni intsinzi ku bakristo bazi agaciro ko gucungurwa, iyo Yesu apfa akaguma mu gituro byari kuba birangiye kuzuka kwe ni ishema kubamumenya n’abazakomeza kumwizera bose.

Ntabwo yazutse wenyine kuko yazukanye n’abandi bera benshi kuva kuri Aberi babonekeye abantu mu mujyi wa Yerusalemu bahamya kuzuka k’Umukiza umubabaro bari batewe n’urupfu rwe urashira.

Imbaraga zazuye Yesu ziracyakorera mu itorero, mu bizera Kristo, umwizera nubwo yaba yarapfuye azongera abeho( ubuzima butagira umukiza buba busa n’ubupfuye) Iyo wakiriye Kristo uba uzutse ukagira ubugingo buhoraho.

Na none impanda nivuga abapfuye bizeye Kristo bazazuka abazaba bakiriho bahindurwe bamusanganire abafite ibyo byiringiro bakwiye kwiboneza nk’uko Kristo aboneye.

Inkuru nziza: Yesu yazura urugo, bisiness, akazi, amashuri, yagukiza ubwoba bw’ejo hazaza agaha ubuzima bwawe icyerekezo, izo mbaraga zikora ibiruta ibyo usaba n’ibyo wibwira, kandi Yesu yahawe ubutware ku myuka mibi yose, yatsinze isi n’ikuzimu.

Pasika nziza.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor Desire
www.agakiza.org
Fcbk: Agakiza.org
Chaine YouTube: Agakiza.org

Ibitekerezo (1)

Rutagarama Jean Pierre

17-04-2017    23:59

Imana yo mugihugu cyo mwijuru ishimwe yo yaduhaye umwana wayo Yesu.

Ibya Yesu biratangaje cyane!

1: Yesu pilato wamurwanyaga niwe wanditse ko ari Umwami w’Abayuda.

2: ikindi gikomeye abamubambye babonye ko adasanzwe barwanira imyenda ye.

3: Amaraso ye yatangiye gukora umurimo wo gucungura akiri kumusaraba ubwo yababariraga igisambo.

4: Amaze gutanga dore ibyabaye:

- Ubwirakabiri
- umwenda wari ukingirije ahera uta.mukano kabiri
- umushyitsi ukomeye ibitare biramenagurika.

- Abera barazuka.
- Bamushyinguye batamuvunnye nkuko babigiriraga abandi.

Icyahebuje nukoko yazutse tugahabwa ubugingo.

Amen !

Imana ibahe umugisha kubwamagambo mutugezaho.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?