Ibyo Imana yadusezeranyije tuzabihabwa nyuma(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibyo Imana yadusezeranyije tuzabihabwa nyuma yo kwihangana no gukora ibyo ishaka. Rev. Past. NZOBONANKIRA Severino


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-06 05:47:21


Ibyo Imana yadusezeranyije tuzabihabwa nyuma yo kwihangana no gukora ibyo ishaka. Rev. Past. NZOBONANKIRA Severino

Abaheburayo 10: 36 “Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranyijwe.”

Abakristo bafite isezerano rikuru ari ryo kujya mu Ijuru. Ariko tukiri mu isi, Imana ijya iduha n’andi masezerano yo kuduha umugisha runaka bikatunezeza. Icyakora hagati yo kuyahabwa no kuyasohorezwa habamo kubanza kwihangana no gukora ibyo Imana ishaka aribyo bigora cyangwa bikananira benshi.

Abatubanjirije bagiye bahabwa amasezerano menshi atandukanye kandi meza, nyamara kubigeraho byabatwaraga igihe kirekire kandi bakanyura no mu bibazo bikomeye kugira ngo basingire icyo Imana yabasezeranije.

Abisirayeli bari bafite isezerano ryo kuzava mu buretwa bwo muri Egiputa bakajya mu gihugu cy’isezerano ari cyo Kanani, ariko hagati ya Egiputa na Kanani hari harimo kwihanganira ubutayu imyaka mirongo ine yose. Twibuke ko mu butayu habamo inzara, inzoka z’ubumara bukabije, ubushyuhe bwinshi cyane, nta mazi ahaba n’ibindi byago byinshi bitandukanye kandi bigoye kwihanganirwa. Ubutayu banyuzemo rero, bwaguyemo benshi bananiwe gukora ibyo Imana ishaka.

Gukora ibyo Imana ishaka ukiri mu bibazo birakurinda bikakugeza ku masezerano yawe, ariko kutumvira Imana bitera ibibazo biruseho kuba bibi ndetse bitera n’urupfu, umuntu agapfa atageze ku masezerano ye kubera kudakora ibyo Imana imushakaho.

Yosefu yarose ababyeyi n’abavandimwe be bamupfukamira. Hagati yo kubirota no kubisohorezwa, yaciye mu rwobo, anyura mu biganza by’abaguzi, yaciye muri gereza kubwo gukora icyo Imana ishaka, kuko Imana yashakaga ko ahamya ko gukizwa ukennye bishoboka ntusambane kubera impamvu iyo ariyo yose. Ni byo yakoze rero, bimugeza mu nzu y’imbohe kuko yanze gusambana na Nyirabuja.

Ibyamubayeho byose byamugejeje ku gusohora kw’amasezerano ye, ariko ayo masezerano yasohoye nyuma yo kwihangana no kutabonekwaho umugayo imbere y’Imana.

Hagati yo gusigwa kwa Dawidi no kuba umwami haciyemo kuba mu ishyamba aragiye intama, kurwana n’ibikoko biteye ubwoba byo mu ishyamba; kurwana na Goliyati w’umufirisitiya; kurwanywa na Sawuli ashaka kumwica .

Amaze no kuba umwami yihanganiye gutukwa na Shimeyi; aboneka ko ashyitse; Imana iramwirata kuko yari afite umutima Imana ishaka. Dawidi yabihamirije muri zaburi avuga ko Uwiteka ariwe mwungeri we; ngo nubwo yanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu ahamya ko atazatinya ikibi cyose kuko ari kumwe n’Imana, kandi ko Imana imutunganiriza ameza mu maso y’abanzi be. (Zaburi 23: 1-6)

Nutareka Imana ugategereza wihanganye ntacyo uzaba ahubwo uzatabaruka amahoro mu bikomeye byose uzacamo. Kandi niba uri mu mwanya wawe neza burya ibigusunika byose biba bigusunikira muri ya masezerano.

Kuki duhura n’ibitugerageza?

Yohana 12: 24: “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.”

Urubuto rutagiye mu butaka ngo rubore rugumaho rwonyine, rwapfa rukabona kwera izindi nyinshi. Ku mukirisitu, kugeragezwa ni ukubibwa mu butaka, bituma dupfa kuri kamere tukaba bashya bashyitse, nyuma tukazana abandi benshi kuri Kristo kubw’impinduka zagaragaye mu mibereho yacu. Yesu yarapfuye muri we havamo Itorero.

Twebwe abantu dushaka kugera ku meza tutabanje guca mu gikombe, ariko siko bimeze ahubwo duca mu gikombe hanyuma tukagera ku meza Imana idutunganiriza.

Ntabwo Imana itunyuza mu bibazo ngo itubabaze gusa, ibyo byakorwa n’umuntu ufite umutima w’urwango. Imana hari icyo iba ishaka gukora muri twe hanyuma inzira nziza iduhitiye mo yo kugera ku mugambi wayo ikaba kunyura muri ibyo bibazo.

Tujye dusenga cyane dusaba Imana imbaraga kuko ni urugendo rurushya, kandi turwane intambara nziza, ndetse birashoboka kuko muri twe harimo ubushobozi, gutsindwa n’ibigeragezo, umuntu ubwe aba yabigizemo intege nke kuko Imana iduha kugeragezwa ibingana n’ubushobozi yaduhaye.

Dufate ingamba zo kudasubira inyuma rero twiringire Imana niyo izatuneshereza nidukora ibyo ishaka kandi amasezerano yaduhaye izayasohoza, Amen.

Christian.agakiza.org

Ibitekerezo (2)

Tuyishimire j bosco

6-09-2017    14:10

Icyambere umuntu wahawe isezerano akwiriye kuribagarira akaririnda kugeza risohoye.

anatole

6-09-2017    09:22

Blessed be our Lord Jesus Christ

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?