Ibyaha 7 dukora twifashishije ikoranabuhanga(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibyaha 7 dukora twifashishije ikoranabuhanga tukabyita byiza


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-05-04 05:38:21


Ibyaha 7 dukora twifashishije ikoranabuhanga tukabyita byiza

Muri iki kinyejana isi iyobowe n’ikoranabuhanga aho usanga rifitiye umumaro abatuye isi kuko ryoroshya kumenya no guhererekanya amakuru ndetse rifasha abantu gukora akazi neza kandi vuba. Ariko hari ibyaha abantu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi abantu babifata nk’aho ari byiza ko ntacyo bitwaye ariko mu by’ukuri ni ibyaha.

1.Kudamarara:

Nk’abakristu, twahawe Umwuka Wera urwanya umubiri wacu "kugirango wirinde gukora ibyo ushaka" (Abagalatiya 5:17). Ntukemere ko umubiri wawe ugenzura ibikorwa byawe. Ntugatakaze iminsi yawe ukora ibintu bidafite inyungu. Kandi ukwiye gukomera ku Ijambo ry’Imana “ ariko uwidamararira aba apfuye.” (1 Timoteyo 5: 6)

2. Gukunda ubutunzi:

Interineti iduha imbaraga zo kugura mubyukuri ikintu icyo ari cyo cyose dushaka tutarinze kuva kuntebe. Nyamara mukristo Witondere gutwarwa n’ubutunzi. Uko ugenda ukururwa n’ubutunzi niko ugenda wirengagiza ubugingo buhoraho.

Ubuzima bwo gukunda ubutunzi nubuzima butigeze bwishimira umunezero uhoraho Kristo atanga. Ibintu by’iyi si byose bizashira, ariko twahawe ubutunzi bwo mu ijuru, bw’iteka ntawe ushobora kubudutwara. Baho ubuziraherezo - ntabwo ari "ibintu." Iyo ubu buzima burangiye kandi uhagaze imbere yImana hari ubundi buzima buhoraho utangira. (1Yohana 2:15)

3. Ubwibone:

Imbuga nkoranyambaga ni ahantu heza ho kwirata ibyo wagezeho mu buryo bwihishe. Kandi ubwibone ni icyaha imbere y’Imana, nyamara kwicisha bugufi ntibisobanuye kuba ikigwari. Niba ugeragejwe nubwibone, ntukibagirwe guekereza uwo uzaba we udafite Kristo.

Ku Mana, ubwibone nikimwe mubyaha bibi cyane kuko bituma umuntu yifuza icyubahiro kirenze binyuze ku mbuga nkoranyambaga ziraguha amahirwe ashimishije yo gukwirakwiza.

Ahubwo uwirata yirate ibi yuko asobanukiwe akamenya yuko jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi kuko ibyo aribyo nishimira… (Yeremiya 9: 23-24)

4. Gusebanya:

Kuri Interineti niho abantu bakunda gusebanya no gushinyagurirana nta bwoba bwo kubonwa n’amaso y’abantu kuko uba uzi ko batakuereba nyamara nk’umukristo uba ukwiye kumenya ko Imana ikureba bityo ukagenzura amagambo uvuga.

“Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu , ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi kugirango riheshe abaryumvise umugisha” (abefeso 4:29)

5. Gutongana

Abantu bamwe bagera kuri Twitter na Facebook ntayindi mpamvu uretse guhitamo kurwana. Urabona akanyamuneza ko kwibasira abandi? Gutsinda impaka kuri mbuga nkoranyambaga kumurongo bishobora gutuma wumva ufite ubwenge ariko Bibiliya ivuga ko ushobora gutangaza ubupfu bwawe. (Imigani 20:3)

6. Gutwarwa n’amafoto:

Kwifotoza ntabwo ari bibi ariko iyo uhindutse imbata y’amafoto bishobora kwimura Imana muri wowe. Muri iyi minsi usanga ikintu cyose umuntu akoze yifata serifi ngaho mu bwogero, mu buriri, mu modoka n’ibindi ariko biratangaje kuba umuntu yakwerekana ubuzima bwe bwose ku mbuga nkoranyambaga. (Abafilipi 2: 3)

7. kutanyurwa:

Akenshi usanga ibintu byitwa byiza cyane kurusha ibindi aribyo bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga urugero: inzu nziza, imodoka nziza, umugabo mwiza, umugore mwiza, uko ugenda ureba ibyo bintu N’ubwo waba ufite ibyiza gute, biroroshye cyane gutekereza ko ubuzima bwabandi bose ari bwiza kurusha ubwawe ugatakaza kunyurwa.

Mu by’ukuri imbuga nkoranyambaga iyo zikoreshejwe nabi zizanira icyaha abazikoresha niyo mpamvu dukwiye gutekereza kabiri kuko iyo dutwawe nazo bishobora kwangiza umubano wacu n’Imana bityo bigatuma duhomba ubugingo buhoraho. bityo tugerageze uko twamenye ibyo umwami ashima.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?