Ibitero by’intagondwa z’abayisilamu ku(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibitero by’intagondwa z’abayisilamu ku bakirisitu muri Australia byariyongereye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-04-26 06:21:36


Ibitero by’intagondwa z’abayisilamu ku bakirisitu muri Australia byariyongereye

Abakirisitu mu mugi wa Sydney babujijwe kwitwaza ibintu bigaragaza ko ari abakirisitu mu rwego rwo kwirinda kugirirwa nabi n’intagondwa z’abayisilamu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi umukirisitu wo mu itorero ry’abaorthodoxe w’imyaka 30 yafashwe n’intagondwa z’abayisilamu kuberako yari yambaye umusaraba ubwo yari muri Gariyamoshi yerekeza Campsie-Bankstown arakubitwa bikomeye.

Ikinyamakuru Daily Telegraph cyatangaje ko abo bagabo bamufashe batangira kumukubita ibipfunsi n’imigeri mu mugongo no ku bitugu. Mugihe inshuti ze zashakaga kumukiza nazo zarakubiswe ndetse izo ntagondwa zabakubitaga zibabuza kuvuga izina Yesu zibabwira kuvuga Allah.

Pasiteri Baptiste George Capsis yatangaje ko iki gikorwa iri icya 6 kibasiye abakirisitu mu mugi wa Sydney mu mezi 6 ashize, avuga ko hari amatsinda y’amabandi y’urubyiruko rw’abayisilamu yibasira abantu bakeka ko ari abakirisitu ndetse inshuro 3 muzo bamaze kwibasira abakirisitu babikoraga babasanze mu ngendo mu majyepfo y’iburengerazuba.

Avuga ko izi ntagondwa zidashaka abakirisitu mu gace batuyemo n’abandi bita ko badahuje imyizerere. Abakunda kwibasirwa n’abakirisitu b’abaorthodoxe kuko bakunda kugenda bambaye imisaraba. Bagirwa inama yo kujya bayihisha mu myambaro bageze muri ako gace kugirango birinde kwibasirwa n’izi ntagondwa.

Umuvugizi w’aka gace ka Banktown yatangaje ko batangiye gukora iperereza ry’abantu bibasira abakirisitu muri za Gariyamoshi bakabakubita mu mugi wa Sydney, na polisi yatangaje ko itazihanganira umuntu ukora ubugizi bwa nabi.

Abakozi bo muri Gariyamoshi bavuga ko badafite uburenganzira bwo kubuza abo bagizi ba nabi gukora ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi kuko babujijwe kwivanga muri gahunda z’abagenzi, bireba abashinzwe umutekano.

Nubwo bimeze gutya abakirisitu basabwa kutihorera no kudafata gahunda yo kwanga abo badahuje imyizerere kuko Yesu yavuze ngo ukunde mugenzi wawe kandi n’abayisilamu bari muri abo.

Observer.org
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?