Ibintu 14 utazi ku muhanzikazi Rose Muhando

Kwamamaza

agakiza

Ibintu 14 utazi ku muhanzikazi Rose Muhando


byanditswe na: Ubwanditsi     2014-01-23 07:01:35


agakiza

Rose Muhando mu by’ukuri ni muntu ki? Rose umaze kumenyekana cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana mu rurimi rw’Igiswahili, yavutse mu w’1976, avukira mu mudugudu wa Dumila, Akarere ka Kilosa, Intara ya Morogoro muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania.

Rose yavukiye mu muryango w’Abisilamu, ari na yo dini yakuriyemo. Mu buhamya bwe, Riose atangaza ko ubwo yari ku gisasiro arwaye indwara ikomeye yari amaranye iminsi, mu iyerekwa yabonye Yesu Kristo. Icyo gihe yari afite imyaka 9 y’amavuko. Nyuma rero yo guhura na Yesu Kristo, yaje gukira indwara yari amaranye iminsi maze ahita anakira Kristo umukijije indwara.

Rose Muhando yatangiye umurimo w’uburirimbyi yigisha korali yitwaga Saint Mary’s Choir mu itorero Chimuli Anglican Church mu murwa mukuru Dodoma.

Dore ibintu 14 utazi kuri Rose Muhando:

1. Rose Muhando yavukiye muri Tanzania, akurira mu ntara ya Mogororo (Tz)

2. Akiri umukobwa w’umwangavu, Rose Muhando yagiye kwiga inyigisho ku idini ya Islam (Madrasa- muslim religious studies).

3. Rose Muhando yamaze imyaka 3 ku gisasiro cy’uburwayi butazwi.

4. Ubwo yari ku gisasiro ni bwo Yesu Kristo yaje mu nzozi akamukiza

5. Mu buhamya bwe, avuga ko ijwi ryavuganye na we riti “Ndi Yesu, ndagukijije byuka ujye kunkorera.” Nguko uko yakize mu buryo bw’igitangaza, hanyuma ahita atangira gukorera Kristo.

6. Rose Muhando yakiriye Kristo ari kuri Pasika.

7. Rose Muhando yatangiye kuririmba ari umutoza wa korali yitwa Dodoma Saint Mary’s choir.

8. Rose Muhando yahagaritswe mu itorero ubwo yangaga kugaragara kuri album y’indirimbo z’iyo korali.

9. Rose Muhando ntagira umugabo, ariko afite abana batatu (3) bari hagati y’imyaka 9-14.

10. Rose Muhando yarahiye ko atazashaka umugabo kuko intego ye ari ugukorera Imana.

11. Mu mwaka w’2009, Rose Muhando yahawe igihembo cy’umuhanzi wa mbere wa Gospel muri Tanzania, ahabwa n’amashilingi ya Tanzania (Tsh) 200, 000 n’ikigo Tanzania Broadcasting Corporation (TBC) akesha indirimbo ye yise ‘Nibebe.’

12. Ku wa 31 Mutarama 2005, Rose Muhando yahawe igihembo cy’umuhimbyi wa mbere, umuririmbyi wa mbere na album y’umwaka muri concert yiswe The Tanzania Gospel Music Award Concert, 2004.

13. Muri Gashyantare 2011, Rose Muhando yasinyanye amasezerano na company yitwa Sony Music yo kumucururiza indirimbo. Aya masezerano yatangajwe mu nama y’umushyikirano mu gihugu cya Tanzania ku mugaragaro ku wa 9 Gashyantare mu mujyi wa Dar es Salaam, Tanzania. Aya ni yo masezerano yigeze kubaho muri Afurika y’Uburasirazuba.

14. Mu mwaka w’2008, Rose Muhando yatsindiye igihembo Groove Awards mu gihugu cya Kenya, arongera atsindira igihembo cy’umuhanzikazi mwiza muri Afurika.

Zimwe mu ndirimbo ze na albums zirimo: Mteule uwe macho (2004); Kitimutimu (2005); Jipange sawa sawa; Hatumo; Mungu anacheka…

Source: Buzz Kenya

Ibitekerezo( 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 49 )

JOSELYNE

31-10-2013    11:04

hari n’uwavuze ngo ’’ahwazanyobora hose niho nzishimira kujya’’ twese tugire uwo muhati wo kuyoborwa n’imana , kandi aba ba mama imana ibahe umugisha no kuyoborwa nayo muri byose! amen.

Joyce

6-11-2013    06:21

Niba harumuntu nsigaye nikundira muri music n’uyumusore pe, harukuntu akora ibintubye kandi yiturije yiyubashye kandi Imana ikomeze kumwongerera Murakoze.

nkerabigwi j claude

13-01-2014    01:04

Uyu muhanzi akomereze aho.
Turamushyigikiye.

isaac

14-01-2014    13:55

kabisa cyarigihe abantu bategereza indirimbo zawe
ariko umunyarwanda yaritonze aravuga ngo , uwitonze amira ibinoze
ubwo rero iyo mwaka ine umaze bigaragareko aragatangaza ugiye kugaragariza abantu
i cyo nakwifuriza imana izasige indirimbo zawe amavuta abazazunvaboze zizabahindure ikiruta imana izaguhe i herezo ryiza

bizimana

15-01-2014    09:45

ndagukunda kandi IMANA izapfashe turirimbane indirimbo

######

16-01-2014    22:36

umuhimbwi Bigizi akabaagiye kutwereka agasha muriyi Album 2014..
nukuri Bigizi mubahibyi nemera arimwo nizeyenezako indirimbo zezikora kumitima
yabantu beshi batandukanye nkuko avuga ubutumwa mundimizose kandi mundirimboze
ntasonderibamo data azaturwaneza nonegakwaturiye imigisha mwiritime yijuruuuu.
ubutumwa turambwiteze!!! GOD BLESS YOU

Francois

20-01-2014    12:15

Ndagukunda cyane Imana ikomeze ikwagure

Tubane

23-01-2014    21:55

Kwizera uwiteka azahindura amateka yacu kandi adufashe kwihanganira ibitubabaza byose. Amen

Wellars

24-01-2014    04:00

Ndashaka kumenya ukuntu afite abana batatu kandi atubatse?
Uwaba hari icyo azi yamfasha.

Wellars

24-01-2014    20:38

Imana irasubiza. Guma mu mwanya yaguhamagayemo gusa kandi wizere.

| 1 | 2 | 3 | 4 | 5 |

Tanga igitekerezo

HABA HARI ICYEMEZO UFASHE NYUMA Y'UBU BUTUMWA ?