Ibintu 10 bigayitse bikorwa mu materaniro ya(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibintu 10 bigayitse bikorwa mu materaniro ya gikristo – Igice cya2


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-22 05:34:16


Ibintu 10 bigayitse bikorwa mu materaniro ya gikristo – Igice cya2

Guterana n’abandi ni kimwe mu bintu umukirisitu wese aba akwiriye kwitaho cyane kuko bigira umumaro mu mibereho ye yo mu mwuka. Uretse n’ibi, ijambo ry’Imana naryo riduhugurira gushishikarira guterana kwera cyane cyane muri ibi bihe bigoranye (iminsi y’imperuka), nk’uko byanditse mu ijambo ry’Imana mu Baheburayo 10:25 hagira hati “Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi urushaho kwegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.”

Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru twagaragaje ibintu bitanu bigayitse cyane bikorwa mu materaniro y’abera. Ibyo twavuzeho ni ibi: gukoresha imbuga nkoranyambaga, kugaburira abana mu rusengero, kwitaba telefoni, gusohoka buri kanya ndetse no guha amaturo agaciro kuruta ubugingo bw’abantu.

Muri iki gice cya kabiri tugiye kubagezaho ibindi bintu bitanu bigayitse cyane bikorerwa mu nsengero mu gihe abantu bamwe baba bazinduwe no gushaka icyabaramira ubugingo maze abandi bagashishikazwa no gukoma iki gikorwa mu nkokora. Ni yo mpamvu nongeraho ko niba koko mubona bigayitse by’ukuri, ndabingingira bene data kubikosora.

6.Guhekenya shikarete

Guhekenya shikarete (gum) ubundi bikorwa igihe umuntu yarambiwe igikorwa cyangwa ibirori yicayemo. Iyo havugwa imbwirwaruhame cyangwa ibindi bikunda kurambirana ni bwo ubona umuntu afashe akantu agatangira guhekenya. No mu nsengero byarahageze aho usanga abaririmbyi bicaye imbere y’abantu bariho bahekenya. Ibi bibaye bigayitse, nta cyo byaba bitwaye tubiretse, umuntu akajya agahekenya utuntu ari uko amateraniro ahumuje.

7.Gukoresha igihe nabi

Gukoresha igihe nabi bikunze kugaragara ku bantu benshi ariko byagera ku materaniro y’abavutse ubwa kabiri bigahumira ku mirari. Iyo ibi bibaye usanga abenshi biregura bavuga bati “ni umwuka wayoboye!” Ese ibi ni ukuri? Ntekereza ko Umwuka Wera ahubwo afasha abantu gushyira ibintu mu buryo neza! Ijambo ry’Imana riravuga ngo “Kandi turabahugura bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose” (1 Tes 5:14).

Birakwiriye ko mu gihe amateraniro yateganyijwe kuzajya amara amasaha abiri, akwiriye kumara ayo masaha abiri. Maze igihe umwigisha ahawe kubwiriza iminota 30, akamara iyo munota 30 koko!

Muri ibi bihe abantu bafite igihe gito, usanga abantu bose bakeneye igihe kirenzeho ngo barangize ibyo bafite nk’inshingano. Ni yo mpamvu aho bishoboka, tuba dukwiriye kubahiriza igihe kugira ngo n’abakeneye gusura ababo cyangwa gukomeza imirimo ibatunze, bajye bahabwa uburenganzira bwabo.

8.Imyanya y’icyubahiro

Iyo witegereje neza, usanga abantu bose muri kamere yabo bakenera icyubahiro. Ibi ni ibisanzwe pe! Ariko rero iyo kwishakira icyubahiro ukabinyuza mu kurwanira imyanya myiza mu nsengero, kwifuza guhamagarwa amazina ajyanye n’akazi dukora (Dogiteri, afande, injeniyeri) usanga bidakwiriye na mba.

Ku rusengero rumwe ntaza kuvuga izina higeze kuba hateranira umuntu, agakunda gutanga ubutunzi bwe ngo ibikorwa by’iterambere bikomeze cyane dore ko itorero rye ryari rikiri kwiyubaka. Uwo mugabo rero yakundaga kwicara muri ya myanya iba iri imbere, aho abapasiteri cyangwa abayobozi b’idini bicara. Iteka uyu muntu yahageraga yakerewe amateraniro yatangiye, akinjira aboneza iyo imbere. Iyo yamaraga kwicara, yahitaga afata telefoni ye igezweho (ni bwo zari zigisohoka) agatangira gufotora ashyize akaguru ku kandi.

Igihe kimwe abakirisitu barivovose, basaba ko uyu muntu yajya yicara ahandi. Acyumva ibi yarababaye cyane, avuga ko yicujije amafaranga ye yatanze ku nyubako n’ibindi bikorwa by’iterambere kuri urwo rusengero. Kuva uwo munsi kugeza ubu ntiyongeye kuhagaruka ahubwo yahise yigira mu rindi torero, ahabwa ubupasiteri.

Yesu yigeze kubwira abigishwa be ko badakwiriye kurwanira imyanya y’imbere, abahugurira kujya bicisha bugufi, kuko iyo umunyacyubahiro ukurenzeho yinjiye, wowe uhita uteshwa agaciro (Luka 14:1, 7-11).

9.Protocole ikennye cyane

Umuco wo kwakira abashyitsi neza hari aho wamaze gushinga imizi mu matorero amwe n’amwe ariko kandi hari aho uyu muco ukiri nkene. Ubundi mu rusengero ntihakwiriye kuba abantu baharanira icyubahiro ariko hari igisa nk’ikigayitse. Mu gihe abantu bageze mu mwanya wo kwakira abashyitsi, hari ubwo bahagurutsa abashyitsi, maze bakabonamo umuntu w’umunyacyubahiro, nuko uyoboye gahunda akavuga ngo “uwo muntu mumuzane hano imbere!” Icyo nibaza: Ese aba yinjiye batamureba? Kuki atahabwa amahoro, akigumira aho yari yicaye ko nkeka ko nta mwanya mubi uba mu rusengero?

Reka mve kuri iyi ngingo nsaba ko ibijyanye no kwakira abashyitsi bikwiriye gukorwa muri gahunda kandi mu buryo bwiza, bidatuma umwanya w’amateraniro uhinduka umuvurungano.

10.Isuku nke

Kuvuga kuri iyi ngingo bishobora kutishimirwa na bamwe, ariko kandi kubivuga bikwiriye kwakirwa neza na buri wese kugira ngo tutagibwaho n’umugayo imbere y’Imana. Ijambo ry’Imana muri 2 Abakorinto 7:1 handitse amagambo agira atya: “Bityo rero bakundwa, ubwo dufite ayo masezerano, nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka…” Iyo havuzwe umwanda w’umubiri, bihita byumvikana ariko kandi n’aho tuba cyangwa dukorera naho hazamo.

Kuri iyi ngingo hari ibyo nemera ko bigayitse: ni igihe abantu bajugunya ibyo bashatse hasi mu rusengero. Ugasanga impapuro, ibifuniko n’udushashi twa bombo cyangwa ibisuguti biri hasi! Niba ibi utabasha kubikora mu ruganiriro rw’iwawe, sigaho wikwanduza urusengero rw’Imana.

Ndabashimira kandi mbinginga ngo mu byavuzwe haruguru ndetse no mu nkuru yabanjirije iyi, habaye harimo ibigayitse bikorwa aho iwanyu, mugire uruhare mu kubihagarika kugira ngo urusengero rukomeze kuba ahantu hera ho guhembukira mu bugingo no gufasha abantu kwakira agakiza duhabwa na Yesu Kristo.

Erick [email protected]

Ibitekerezo (2)

NAMBAJIMANA Jean de Dieu CAMARADE

8-09-2017    08:01

Nishimiye kubona ko hari undi munyamutwaro noneho w’umukosozi! kuko jye wabangamirwaga nabyo ngasenga gusa biranandikwa!

tuyisenge

23-06-2017    00:44

Urakoze mwene data kuduhugura Imana iguhe umugisha.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?