Ibimenyetso 10 bigaragaza itorero rifite(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibimenyetso 10 bigaragaza itorero rifite ibibazo (Igice cya II) Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-24 01:31:27


Ibimenyetso 10 bigaragaza itorero rifite ibibazo (Igice cya II) Pastor Desire

Itorero cyangwa idini nk’uko abenshi babyita, ni ahantu umuntu aba akeneye kuba kugira ngo akuze ubuzima bwe bw’umwuka nk’uko umuntu ubusanzwe akenera umuryango kugira ngo abashe kubaho. Itorero rero hari igihe rihura n’ibibazo bitandukanye bigatuma abo ribereye ubwugamo kandi rifitiye akamaro bahura n’ingaruka zitandukanye. Mu nkuru yacu y’ubushize twabagejejeho ibintu 5 bitandukanye bigaragaza itorero riri mu bibazo by’ingutu, muri iyi nkuru nk’uko twari twabibasezeranyije, turabagezaho ibindi byari bisigaye.

6. Itorero rifite ibibazo ritonesha bamwe: Ubusanzwe umuco wo gutonesha si mwiza na buhoro ariko hari bamwe mu bakozi b’ Imana bagifite uyu muco utari mwiza. Umubyeyi akwiriye gufata abana bose kimwe. Rimwe nigeze kumva umukirisito yitotombera umushumba we ko yashatse ko babonana, anyura ku munyamabanga we amuha randevu (rendez- vous) y’amezi 6 nyamara hari bamwe mu bakirisito bo muri urwo rusengero bamuhamagara kuri telefoni gusa bakarara babonanye.

Iri tonesha hari ubwo rishingira ku butunzi umuntu afite, icya cumi atanga, uko yita ku mushumba cyangwa icyo batekereza azamarira itorero. Ikibabaje kurusha ibindi ni uko hadashingirwa ku gakiza ahubwo kenshi bareba ibigaragarira amaso. N’ubwo abatoneshwa baba bagira imyitwarire mibi hanze nta cyo biba bibwiye umushumba.

7. Kwimuka kwa hato na hato: Kimwe mu bimenyetso by’itorero rifite ibibazo usanga abakozi bahora bimurwa bya hato na hato. Ibi bikaba ari ikibazo ku bakirisito kuko baba bagitangiye kumenyera umushumba wabo nyuma y’amezi atatu bakaba babazaniye undi ibyo bituma batagira uwo bamenyera.

Tekereza uramutse ufite abana bagahora babahindurira se buri mezi atatu bakababwira ngo uyu ni we so nyuma y’andi mezi atatu bakazana undi. Ubwo abo bana bazagira ubuhe burere kandi uje wese abanza gufata umwanya wo kubabwira ko ibyo uwo asimbuye yabababwiye bitari byo?

Ibi bizana kudindira kw’ibikorwa by’iterambere by’itorero kuko mu mwaka umwe uba utaragira umurongo uhamye wo gukoreramo. Abimura abo bakozi b’Imana baba babifitemo inyungu inyuzwa mu nzangano cyangwa ibindi bakabikemuza guhora bimura abakozi.

Uwavuga ububi bw’ iki kibazo ntiwabumarayo kuko imiryango y’aba bakozi nayo irahazaharira kuko niba ukuye umuntu I Kigali umujyana mu ntara abana bahita bata amashuri, ubukode bw’inzu, inshuti byose bisaba gutangira bushya. Iyo uganiriye n’abana b’abashumba ikintu banga kuruta ikindi ni umurimo w’ubupasiteri bitewe n’ibikomere wabasigiye.

8. Itorero rifite ibibazo ntiritoza abashya: Mu nama Yesu yatanze muri Matayo 28:19-20 yavuze ngo nimugende muhindure abantu kuba abigishwa hanyuma mubigishe kwitondera ibyo nategetse.

Iyo umushumba adafashe umwanya ngo atoze abigishwa be bigira ingaruka zikomeye kuko iyo ashatse gufungura urundi rusengero abura uwo atumayo kuko nta we yatoje. Hari icyo abantu benshi bakunda kwibagirwa; nta muntu uhoraho. N’ubwo waba ari wowe nyir’ iyerekwa, igihe kizagera usaze cyangwa upfe. Mu gihe rero utatoje urubyiruko ruzavamo abagusimbura, iyerekwa ryiza watangije rizarangirana nawe. Yosuwa yarwanye intambara yibagirwa gutoza abasimbura nyuma ye ingaruka zabaye ko Abisirayeli baguye basenga ibigirwamana.

Ikintu gikomeye twibagirwa ni uko iyerekwa rivuka rigasaza. Burya haba hekenewe abantu bantu bakiri bato bazaramira iyerekwa kugira ngo rikomeze.

9. Udukoryo mu gutura: Itorero ritangiye kugira ibibazo abantu bagira intege nke mu gutura no gukora indi mirimo isaba ubwitange bw’amafaranga. Mu matorero ya gikristo amwe n’amwe uzasanga abakirisito binubira uburyo bakwamo amafaranga bavuga ko bayabaka ku ngufu. Nyamara nta kintu kinezeza umukirisito nko gukorera Imana. Kuki basigaye bavuga ko bayabaka ku ngufu?

Abanyamadini nabo iki kibazo barakibonye bahitamo guhimba uburyo buzatuma abayoboke babo batanga amafaranga n’ubutunzi bwabo, bakabwira abakirisito gutanga “Isaka wabo”, kwibuka iminsi ya kera, kugura ubutaka n’amavuta ava muri Isirayeli, gutanga ituro kugira ngo ibyifuzo byawe bisengerwe, kwikuzaho inyatsi, karande, imivumo, imikoshi n’ibindi. Ibi n’ubutekamutwe bukorerwa mu matorero hagamijwe gushaka amafranga.

10. Itorero rifite ibibazo ntiryaguka: Ubundi iyo ubyaye umwana ntakure ni kimwe mu bintu bibabaza cyane. Hari amatorero amwe n’amwe ubona atigera akura, ibi biterwa na byinshi birimo imiyoborere yaryo, kuba abantu nta cyo bahungukira aha twavuga ko nta mbaraga z’Umwuka Wera ziba zigaragaza muri iryo torero bigatuma nta cyo abantu bahungukira.

Ubundi ubutumwa bwiza iyo bugeze ahantu buzana impinduka nyinshi mu bice byose bigize umuntu. Ntibyumvikana rero ko ubutumwa bwiza bugera ahantu ukabona imyaka ishize ari 20 ariko nta kiyongera ahubwo buri munsi ugasanga abantu baraguhunga. Mu gihe ari uko bimeze mu itorero ryawe wakwisuzuma ugahindura imyifatire cyangwa ukajya gusenga ukavugana n’ Imana neza ukareba ko aho uri ari ho Imana yifuza.

Niba utarasomye igice cya 1 kanda hano kugirango ugisome
http://agakiza.org/?Ibimenyetso-10-bigaragaza-itorero-rifite-ibibazo-Igice-cya-I-Pastor-Desire

Ubutaha tuzabagezaho uko ibi bibazo byakemuka ntimuzacikwe!
Pastor [email protected]

Ibitekerezo (12)

Murokore Kwizina

29-08-2017    21:57

Mukozi w’Imana Desire, izi nyigisho zawe ni nziza. Iyo witegereje amatorero ariho muri iki gihe, haba hano mu Rwanda cyangwa ahandi, usanga amenshi ari uturima twabanyiratwo, tubahesha umugati wa" La Galette". Ijambo ry’Imana ryabaye igicuruzwa cyunguka usanga muri boutique du quartier. Iyo ugenzuye abayita abashumba, usanga abenshi ari "Abateka mutwe birirwa bakora udushya ngo bibonera amafaranga batabize ibyuya uretse ibyo kuvuga badahwema ubuhanuzi bwa Malaki bw’imigisha abatanga icya cumi n’amaturo bazabura ago bakwiza. Aho kwigisha abantu kwihana ngo bave mubyaha. Imana iguhe umugisha kuba utunze agatoki aho benshi batinya kugatunga. Mu bisubizo uzatanga, ntuzibagirwe kubibutsa ko mumatorero ya mbere abamaraga gukizwa bashyiraga imitungo yabo yose hamwe maze bagasangira. None bagiti mujisho bajya kuyirira muri Amerika, mungendo z’urudaca muri Israël , kugendera muri za V8, kuba munzu zigezweho kandi hari aba Kristo baburara, bambaye ubusa, bafafite aho baba kandi umushumba wabo ari umuherwe. Imana imbabarire niba mvuze byinshi, singamije gusenya, ahubwo mbabazwa n’ibyo mbona hanze aha.

Manirafasha Pierre Camarade Rwarema

26-08-2017    11:01

Pastor Desire murakoze cyane kuko ntahantu ubogamiye rwose! Abashumba bacu ndizera bari kubyumva rwose kdi nyuma y’ Ubu butumwa hazabaho impinduka nziza cyane!

Viviane nyirabirori

26-08-2017    10:39

Mbanje kubashimira kubw’iki gitekerezo cyiza kijyanye n’itorero rifite ibibazo nk’uko nabisomye haruguru njye nsanga ko iyo itorero ririmo ibibazo usanga n’aba kiristu bacikamo ibice bamwe bagashinga insengero zabo birushaho noneho guca intege nabatarakira agakiza .

Christian Kabeza

26-08-2017    03:44

Yesu ashimwe. Nasomye inkuru mwanditse ku bibazo ayo mwita amatorero afite. Hashize igihe nanjye narindimo kwibaza byinshi kuri iyi topic.

Ariko nza gusanga, system yubakiyeho izi "torero" zikigihe ntaho zihuriye n’Umwami Yesu Kristo. Kuko yavuze muri Matayo 16: 18 Nanjye ndakubwira nti ’Uri Petero, kandi

Jacques

25-08-2017    11:11

Uwiteka adusubize ku isoko kuko turi aharenga!!!

Barakagira

25-08-2017    06:56

Imana iguhe umugisha ubundi uwabona abanyakuri mkawe bwacye ziri mumadini na matorero zakira

Rukushi Domitien

25-08-2017    04:19

Imana ibongere umugisha bakozi y’Imana bo mû Agakiza org ku nyigisho zitandukanye zibaka mugenda murashikiiriza kugira ngo abazitondeye bahinduke abakristo Imana yishimira.Rero ivyo mushikirije biranga amatorero afise ibibazo n’ukuri kuzimma. Du senge Imana itabare amatorero y’a kino gihe, cane cane itabare abayarongoye kuko bidahindutse abiyita abakozi y’Imana beshi baciye kumaramara aho Yesu buca agarukira.Imana idufashe cane

Gatera John

25-08-2017    01:52

Bwana Desire, ndabashimiye ku ngingo 10 zigaragaza itorero rifite ibibazo.. Ibyo wavuze byose nukuri. Ahubwo ndibaza niba waratekereje uburyo iyi nkuru yagera kubantu n’abashumba benshi. Ahasigaye reka dutegereze umuti utanga uburyo byakemuka. Ariko ntibyoroshye kuko ikibabaje usanga abantu bamwe badashaka guhinduka niyo bamenye ukuri.

cyriaque

24-08-2017    14:15

Mbega amatorero dusengeramo weee!!! Abakristo tubayeho nkabana batagira ababyeyi

MANA we ibutsa abashumba bacu inshingano zabo

Eng Desire

24-08-2017    14:02

Pastor noneho ntacyo asize Kristo arengere abanyetorero rye

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?