Ibimenyetso 10 bigaragaza itorero rifite(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibimenyetso 10 bigaragaza itorero rifite ibibazo (Igice cya I) Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-22 04:18:17


Ibimenyetso 10 bigaragaza itorero rifite ibibazo (Igice cya I) Pastor Desire

Kugira ngo umuntu abeho neza hari ibintu bya ngombwa akenera. Muri byo harimo: Ubuyobozi bwiza bumuha umutekano, amahoro, uburenganzira n’ agaciro. Ikindi ni uko buri wese akenera ibyangombwa by’ibanze harimo ibyo kurya, kwambara ndetse n’aho kuba. Buri muntu kandi agira inyota yo kuramya (gusenga) Imana. Iyo utazi Imana nyamana ngo uyisenge ushobora gusenga ikindi kintu ariko iyo ugize umugisha ukakira Yesu nk’Umukiza wawe ahaza inyota yawe.

Abenshi uburyo bubafasha gusenga ni uko baba bafite amatorero basengeramo, kandi amatorero adufasha byinshi kuko aturera akatwigisha kubaha Imana. Kuri ubu amatorero amwe n’amwe afite ibibazo ku buryo akwiriye guhugurwa kugira ngo agaruke ku murongo wo kubaha Imana kugira ngo bidufashe kuhabonera icyo tuza kuyashakamo.

Muri iyi nkuru ngiye kubagezaho bimwe mu bimenyetso biranga itorero ritangiye kugira ibibazo:

1. Itorero rifite ibibazo rihora mu nama z’urudaca: Ubusanzwe inama ni nziza iyo ibivuyemo ari ibyo kubafasha kugera ku ntego z’ibyo biyemeje. Ariko na none iyo itorero rihora mu nama zidafite intego riba ritangiye kugira ibibazo. Uyu munsi mugakora inama yiga ku kibazo, ubutaha ikazaba iyo kucyumvikanisha, itaha ikazaba iyo kugishimangira, ikurikiyeho ikaba iy’ubugororangingo, itaha ikazaba.... umwaka ukarangira nta mpinduka yigeze iba. Iyo bimeze bitya ibibazo biba byatangiye.

2. Itorero rifite ibibazo rihorana abigisha b’abashyitsi: Ubusanzwe tumenyereye ko abashyitsi ari umugisha ariko iyo babaye benshi rimwe na rimwe bizana ibibazo. Ibi biterwa n’uko abashumba baba bazi ko nta kintu bafite cyo guha intama bagahitamo guhisha intege nke zabo mu kurarika abashyitsi iteka ryose. Tekereza uramutse ufite inka ukazihindurira abashumba buri minsi 2. Umwe azikubita uko ashatse. Ese iyo mibyimba zayikizwa n’iki? Ntibyazagera aho zihahamuka maze zabona umushumba zikiruka? Ntabwo abantu bose bahamagariwe gushumba itorero ryawe ahubwo Imana yarikuragije ngo urimenyere ibikwiriye. Nurihozamo abacanshuro bazaryangiza.

3. Itorero ritangiye kugira ibibazo inyigisho zose zihinduka amaturo: Iyo abakirisito bigishijwe neza kimwe mu bintu bitabagora ni ugutura. Ariko iyo itorero ritangiye guhindura inyigisho umwanya wo kuvuga amafaranga ukaruta uwo kubwira abantu Yesu ukiza imitima, ibibazo biba byatangiye. Kimwe mu bibazo abakirisito bo mu matorero atandukanye bafite ni uko buri gihe bitangishwa mu buryo busa n’agahato. Kuva mu isezerano rya kera abantu bitanga babitewe n’umutima ukunze Imana ikabaha umugisha. No mu gihe cya Yesu yagarutse ku gutangana umutima ukunze.

Aha nakwibutsa abitanga nabo ko ituro udatanganye urukundo utazarigororerwa imbere y’ Imana. Ku bw’iyo mpamvu dukwiriye gukoreshwa n’urukundo dukunda Imana atari agahato.

4. Itorero rifite ibibazo umushumba yigisha wenyine: Bamwe mu batangiza amatorero baba bavuye mu yandi bitewe n’umuhamagaro cyangwa ibyo batemeranywa n’aho basengeraga ariko igitangaje ni uko bimwe mu byo banengaga, ari byo nabo bahindukira bagakora. Ahenshi usanga umushumba mukuru ari we uhora yigisha wenyine ntahe akanya abandi kugira ngo izindi mpano z’ivugabutumwa zikure. Abashumba nabo bakavuga ko kizira ko hagira undi muntu wahabwa agatuti (uruhimbi) mu gihe umuyobozi nyir’ iyereka agihari ariko akenshi baba banga uwamenyekana (success) akazahava asohokana abagize iryo torero. Itorero ryubatse ku muntu umwe naryo biba ari ikibazo gikomeye.

5. Itorero ritangiye kugira ibibazo inyigisho zihinduka incyuro: Ubusanzwe iyo abantu bavuye iwabo baje mu rusengero baba baje gushaka icyahaza ubugingo bwabo ariko rimwe na rimwe si ko bigenda kuko batungurwa n’uko bamwe aho guhabwa ubutumwa bwiza umwigisha atangira avuga ibikomere bye, n’ibibazo biri mu itorero ukumva mu by’ ukuri inyigisho ifite abo ishaka kubwira. Baca umugani ngo “Aho impfizi ebyiri zirwaniye ibyatsi ni byo bihababarira”.

Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho ibindi bimenyetso 5 bisigaye, ntuzacikwe!

Pastor [email protected]

Ibitekerezo (18)

Mpambara Frederick

28-08-2017    10:08

Uwiteka aguhe umugisha rwose. Iyi mpamvu ya kabili irisobanura kuko intama zigiye kuzira imijugujugu. Icyampa abashumba bose Data yahaye inshingano zo gukuyakuya umukumbi we bagasoma iyi nyigisho nziza gutya!!!!

Gaspard

24-08-2017    13:46

Be blessed.

MULISA Bryan

24-08-2017    10:13

Ndibaza nkatwe aba Kristo bato bataba munzego zifata ibyemezo mu matorero yacu, twakora iki kugirango ibi bibazo bikunze kugaragara mu matorero yacu bikemuke? Ariko kandi mwebwe Imana ibahe umugisha kubwo kudusangiza ibi. Burya ibuye ryagaragaye iyo abahinzi babyitayeho ntiriba rikishe isuka

Josee

23-08-2017    18:48

Mana weeeeee tabara itorero ryawee pee

Ibi nukuri sinabishidikanya pastor be blessed pee
Imana ibahezagire

Josee

23-08-2017    18:48

Mana weeeeee tabara itorero ryawee pee

Ibi nukuri sinabishidikanya pastor be blessed pee
Imana ibahezagire

22-08-2017    21:14

Dufite ingingo ya 1,4,5.ese byaba ariyompamvu?

moses mpfizi

22-08-2017    16:18

duhaguruke dukenyere dusenge dukira
nuke

Habimana

22-08-2017    12:58

Ibi bimenyetso ni byo rwose.

Nsengiyumva Desire

22-08-2017    12:09

Uwiteka abahe umugisha.inyigisho mutwigisha ziratwubaka,ziradukomeza,zikadukuza.kabone nubwo aho umuntu yaba asengera hose bitatuma agwa .njye byaranyubatse rwose.
Ibyo mutubwiye biranga Itorerp rifite ibibazo maze gutekereza neza nsanze aribyo.
Uwiteka abakomereze mu murimo mwahamagariwe.

Jyamubandi Deo

22-08-2017    11:32

Iyaba abashumba b’amatorero bitaga cyane ku mpuguro nk’izi bahabwa amatorero yaba agana aheza kdi ngo niba ifu y’umuganura ari iyera n’irobe na ryo ni ko riri kdi ngo niba igishyitsi ari icyera n’amashami na yo ni ko ari ubwo rero abashumba bakwiye kwivana mu bwikanyize bakumva kdi bakita ku mpuguro nk’izi kuko ugira Imana agira umugira inama.Nshimira kdi nkasabira umugusha Pastor Desire ukora ibishoboka byose ngo agere ku ntego yo gushaka no gukiza icyazimiye atarondeye idini runaka cga itorero runaka na ho usanga abandi benshi bigisha baganisha cga bibanda ku itorero ryabo gusa mbese bakumva ko utari mu itorero ryabo ari umupagani.Kwemera kugirwa inama kw’abashumba ni inzira nziza yo kugeza intama za Kristo aho zikwiriye kugera.Iyo umuntu yigishijwe neza amaturo n’icyacumi birizana ntawubimuhase kdi inyigisho y’ukuri ituma umuntu atarambirwa guterana kwera na ho iyo muhora mu mudiho umwe wo kwaka icyacumi n’amaturo aho kwibanda cyane ku ubutumwa bwiza bituma benshi bahararuka guterana kwera kdi ni byo koko indyo imwe itera bwake.Ikindi abashumba badaha abandi urubuga ngo bigishe ubutumwa bwiza baba bikururira ibibazo byo kurambirana mu maso y’abakristo nawe uzarebe umuntu uhora mu mwenda umwe bageraho bakwumwitirira bati "Wa wundi ukunda kwambara umupira w’umweru"Mwisubireho ni ko gukuza itorero.Murakoze!

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?