Ibihimbano by’umwuka Season II « ABAYUMBE(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibihimbano by’umwuka Season II « ABAYUMBE »


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-14 02:51:20


Ibihimbano by’umwuka Season II « ABAYUMBE »

Ibihimbano by’umwuka season ni izina ryahawe igiterane mpuzamahanga kiri gutegurwa n’Abayumbe. Biteguye gutaramira abanyarwanda by’umwihariko abatuye umujyi wa Kigali. Iki giterane kizabera muri Foursquare Gospel Church Kimironko kuva taliki ya 26 Nyakanga 2017.

Ese abayumbe ni bantu ki?


abayumbe RDC

Abayumbe ni ihuriro ry’abavugabutumwa bari mu bice bitandukanye by’isi, bakomotse mu gice cy’amajyepfo ashyira Uburasirazuba bw’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abenshi bakunze kwita “Abanyamurenge”. Bamenyekanye cyane mu ndirimbo n’imbyino nziza yahawe izina “Igisirimba”.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa kimwe mu bitangazamakuru byandika hano mu Rwanda, Pasiteri Ndamahizi Matayo yatangaje ko ijambo “Abayumbe” ari ijambo ryo mu rurimi rw’igiswahili bahinnye ariko risobanura Wajumbe. Aba bantu bajyana ubutumwa mu ijambo ry’Imana no mu ndirimbo bakaba ari abakristu bakomoka mu moko y’ ababembe ,abanyamurenge ,abapfurero n’abarega. Bakaba ari abanyarwanda bahuriye mu gihugu cya Congo kubera amateka, ariko kuri ubu bose bakaba bari hirya no hino kuri uyu mubumbe dutuyeho.


abayumbe bo ku mugabane wa Amerika

Iri tsinda tubibutse ko ribarizwamo na Apostle Serukiza Sostene, Uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana muri ya njyana y’igisirimba, ndetse no mu ijambo ry’Imana ryuzuye mo ubuhanga n’ihishurirwa rikomeye.
Iki giterane mpuzamahanga cyateguwe n’Abayumbe, gitegerejwe n’umubare munini w’abanyarwanda, cyane ko abatari bakeya bakunda cyane uburyo Abayumbe bahimbaza mo Imana by’umwihariko iyo bageze mu gisirimba.

Ku rutonde rw’ibizakorwa kuri muri iki giterane, hari mo Inyigisho mu matsinda atandukanye, ibiganiro mbwirwaruhame, inyigisho z’abavugabutumwa batandukanye, amatsinda y’abaririmbyi n’umwanya w’igisirimba w’umwihariko.


abayumbe basirimba

Iki giterane kizamara iminsi itanu yose, kizatangira taliki ya 26 gisozwe taliki ya 30 Nyakanga 2017. Banyakigali rero ntimucikwe, kimwe n’abandi bose bakunda Abayumbe!
NIYONDORA Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?