INYIGISHO IGENEWE ABAGABO MURI IKI GIHE CYA(...)

Kwamamaza

agakiza

INYIGISHO IGENEWE ABAGABO MURI IKI GIHE CYA #GumaMuRugo (igice cya 1)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-16 07:02:48


INYIGISHO IGENEWE ABAGABO MURI IKI GIHE CYA #GumaMuRugo (igice cya 1)

Nifuje ko nk’abagabo twakongera kuganira ku nshingano Imana yaduhaye mu ngo zacu by’umwihariko mu gihe nk’iki cya #GumaMuRugo.

Ijambo tugiye kuganira ni amagambo dusanzwe tuganiriza abitegura gushinga ingo, ndetse tukayasubiramo ku munsi wo gushyingira abageni, ariko ni amagambo dukeneye twese kongera gutekerezaho.

Imyaka yose twaba tumaze twubatse, dukeneye kubyiyibutsa. Wasanga harimo abategura Yubile, namwe ni umwanya wo kongera kwiyibutsa icyo Imana idushakaho nk’abagabo mu ngo zacu:

1. Twerekane ubwenge mu byo tugirira abagore bacu
2. Ni abaraganwa natwe ubugingo
3. Amasengesho yacu ntagire inkomyi
Nkuko tubisanga m’urwandiko rwa mbere rwa Petero 3 : 7

Namwe bagabo ni uko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mububahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugirango amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.

Pawulo yandikira Abefeso 5 : 25 - 31
« Bagabo mukunde abagore banyu nk’uko Kirisito yakunze Itorero akaryitangira ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye, aryishyire rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge. Uko niko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda, kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kirisito abigirira itorero, kuko turi ingingo z’umubiri we. Nicyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe. »

Ubushakashatsi bugaragaza ko nk’abagabo twiyemera cyane ku buryo n’iyo twirebye mu ndererwamo dusanga turi ibitangaza. Inenge iyariyo yose dufite, iyo twireba ntabwo tuyibona. Inda yacu tubona ari munda zeru (six packs), uruhara ubona ari inyogosho nziza (coupe) keza cyane n’ibindi (etc).

Nibyo Pawulo agarukaho mu Befeso 5:28-31. Yongera kutwibutsa ko dukwiye gukunda abagore bacu nk’uko twikunda. Yongera kutwibutsa icyo Imana yavuze mu itangiriro ko tuba twabaye umubiri umwe. Aduhugura (challenging) atubwirako umuntu atakwiyanga. Umuntu atakwanga umubiri we.

Ku rundi ruhande, bashiki bacu bo iyo bari imbere ya mirroir babona babyibushye birenze uko bangana. Itoze kumubwira ko ateye neza twitoze kubona no kuvuga ibyiza ku bafasha bacu. Bizabagwa neza pe.

Ndimo nitegura kuganira namwe uyu mugoroba numvise iri jambo ngo “ni abaraganwa natwe ubugingo” ribaye rishya muri njyewe.

Muri uru rugendo, turafatanye. Birasa n’aho ubugingo bwanjye buziritse ku bw’umufasha wanjye. N’ubwo wowe wakiranuka, umugore wawe agasubira inyuma, Imana izakubaza co-equipiere (umugore) yaguhaye. Izakubaza aho ari. Ntabwo uzasubiza nka Kayini ngo sindi umurinzi wa mwene data

Hari aho Bibiliya ivuga ngo umuntu udatunga abo mu rugo rwe aba abaye mubi inyuma y’abatizera

1 Tim 5:8: Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abomu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera

Ndabizi hari ubwo bitoroha, ariko byibura bikunanire wagerageje.

Nsoza nashakaga ko twibukiranya ko izi mpuguro Bibiliya itanga zireba buri mugabo igihe yaba amaze cyose mu rushako. Ndongera kukwibutsa nanjye niyibutsa yuko turi abaraganwa ijuru n’abafasha bacu. Ndongera kukwibuza nanjye niyibutsa yuko iyo tutubahirije ibyo Imana idutegerejeho, abafasha bacu bakagubwa nabi, amasengesho yacu agira inkomyi.

- Muri iki gihe cya GumaMuRugo banza utsure umubano n’umufasha wawe
- Shaka icyo wigisha abana kandi ntuzakibura.

Nawe hariho icyo wakora kikazaba urwibutso, kandi iryo torero ryawe ryo mu rugo rikagira ibihe byiza.

Yesu aduhane umugisha
Pastor Aimable NKURANGA

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?