I Kigali: Igitaramo cya Post-Elayo y’ahahoze(...)

Kwamamaza

agakiza

I Kigali: Igitaramo cya Post-Elayo y’ahahoze ari UNR gitegerejwe mu buryo budasanzwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-11-01 06:00:45


I Kigali: Igitaramo cya Post-Elayo y’ahahoze ari UNR gitegerejwe mu buryo budasanzwe

Abize mu cyahoze ari Université Nationale du Rwanda (UNR), kuri ubu cyitwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ishami rya Huye, babarizwaga mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekoti (CEP UR-HUYE) by’umwihariko banyuze muri korari Elayo ibarizwa muri uyu muryango na magingo aya aribo bitwa POST-ELAYO, bateguye igiterane cyagutse cy’ivugabutumwa no gushima Imana. Kizabera ku Gisozi kuri ADEPR Gasave ku cyumweru taliki ya 12/11/2017 kuva saa 14h00.

Aba banyeshuri nyuma yo kurangiza masomo yabo i Butare, bakomeje umurunga w’urukundo bafatanya gusenga ndetse no gutekereza ku byateza umurimo w’Imana imbere, cyane cyane batekereza kuri barumuna babo basize mu ishuri bakorera umurimo w’Imana muri wa muryango twavuze haruguru by’umwihariko bakagaruka ku gukurikirana no gufasha korari Elayo muri byinshi, cyane ko uko iminsi igenda ishira ari nako bagenda burushaho kwaguka mu bushobozi ndetse no mu bunararibonye mu bice bitandukanye by’ubuzima.


Korari Elayo niyo yabyaye aba Post Elayo

Iki giterane giteye amatsiko, ukurikije uburyo amatangazo yacyo acicikana ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp Fecebook n’ahandi, bigaragara ko gitegerwejwe n’abatari bakeya mu mujyi wa Kigali, ndetse amakuru agera ku Agakiza.org avuga ko hari n’umubare utari muto w’abazitabira iki giterane baturutse hirya no hino hanze ya Kigali ndetse na bamwe mu bakiri mu buzima bw’ishuri i Huye n’ahandi.

Iki giterane cyitezwemo amashimwe y’imirimo ikomeye Imana yakoze, kuko abize i Butare mu myaka yo hambere, abenshi ubu ni abantu bakomeye hirya no hino ku isi, ndetse na hano mu gihugu imbere, abenshi ni abayobozi bakomeye mu nzego za Leta, mu Gisirikare, mu bashoramari ndetse no mu buyobozi bw’amatorero atandukanye by’umwihariko ADEPR n’ahandi henshi.

Abazitabira iki giterane bazataramirwa n’amwe mu makorari akunze kuvugwaho gufasha imitima y’abatari bakeya gusabana n’Imana hano mu mujyi wa Kigali n’ahandi hatandukanye, nka korari Besalel guturuka muri ADEPR Murambi/Kicukiro ndetse na korari Elayono guturuka muri ADEPR Remera/Gasabo.


Korari Besalel ADEPR Murambi izataramira abazitabira iki gitaramo


Korari Elayono guturuka ADEPR Remera nayo izafatanya na Post Elayo

By’umwihariko igiterane cya Post-Elayo kizagaragaramo korari Elayo guturuka muri CEP/UR-HUYE ari nayo nkomoko yacyo.


Korari ari nayo soko ya Post-Elayo izitabira iki gitaramo

Intego yagendeweho mu gutegura iki gitaramo igira iti : « Ba itabaza ahou ri » iboneka muri Luka 8 :16

Iki gitaramo kizitabirwa kandi n’abayobozi bakuru b’itorero rya ADEPR mu Rwanda, aho Umuvugizi w’itorero Rev. KARURANGA Ephrem ari we uzaba ari umwigisha w’ijambo ry’Imana muri cyo.


Umuvugizi w’itorero ADEPR Rev. Past. Ephrem KARURANGA niwe uzabwiriza muri iki giterane

Nubwo urusengero rwa ADEPR Gasave aho iki giterane kizabera ari rugari bihagije, ariko nta gushidikanya ko isaha yo gutangira izagera imyanya yamaze kuzura, muzaze hakiri kare rero kuko imiryango izaba ikinguye guhera i saa 13h00, kandi kwinjira ni ubuntu.


Urusengero rwa ADEPR Gasave ni runini ariko rushobora kuzaba ruto uyu munsi

Gumana natwe, kandi Imana iguhe umugisha!

Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (1)

Iyamuremye Daniel

1-11-2017    11:28

Nishimiye imikorere y’uru rubuga Imana ikomeze iteze intabwe abakoresha uru rubuga: Abanyamakuru barwo, ubuyobozi bwarwo, ndetse n’abarusura Bose.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?