I Kampala, ivugabutumwa ry’abanyarwanda(...)

Kwamamaza

agakiza

I Kampala, ivugabutumwa ry’abanyarwanda rikomeje kwaguka. Ubu havutse korari nshya mu itorero rya Hebron.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-01 05:45:18


I Kampala, ivugabutumwa ry’abanyarwanda rikomeje kwaguka. Ubu havutse korari nshya mu itorero rya Hebron.

Hebron Evangelical Pentecostal Ministries (HEPM), ni rimwe mu matorero amaze gushinga imizi mu gihugu cya Uganda, ryatangijwe na Bishop Twagirumukiza Emmanuel wakiriye uyu muhamagaro aturutse mu itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Muhima. Kuri ubu iri torero rikaba ari rimwe mu matorero yashinzwe n’abanyarwanda ari gukurana umuvuduko utangaje mu mujyi wa Kampala, kuko ubu rimaze kugira imidugudu igera ku 10 mu myaka itarenze itanu rimaze.

Bishop Emmanuel T. watangije akaba n’umuvugizi w’itorero HEPM mu ikote i buryo n’umukirisitu wa HEPM i bumoso

Ku cyicaro gikuru cy’itorero Hebron Evangelical Pantecostal Ministries, giherereye ahitwa Makindye ubusanzwe habarizwaga korari imwe nkuru yitwa « Shalom Choir » n’indi yarerwaga yari itarahabwa izina kugeza ubu, bakundaga kuyiha akabyiniriro ka « 2nd Choir », (Korari ya Kabiri) . Kuri ubu 2nd choir iri mu myiteguro idasanzwe y’igitaramo kizabahuza inshuti zabo zitandukanye ndetse n’imidugudu yose y’itorero HEPM, kizaba kuva tariki 02 kugeza kuya 03 Nzeli 2017. Umwihariko w’iki gitaramo ngo nuko kizasiga iyi korari ihawe izina.

2nd Choir yitegura guhabwa izina

Agakiza.org tuganira n’umwe mu bayobozi b’iyi korari izahabwa izina akaba ari n’umwe mu bari gutegura iki gitaramo, Bwana Venuste Nteziryayo ku murongo wa telefone yadutangarije ko bari bamaze imyaka irenga ibiri bakora umurimo w’Imana ariko badafite izina.

Yagize ati : « Tumaze imyaka isaga ibiri twitwa 2nd Choir ariko ku cyumweru dufite igiterane kinini kikazasiga duhawe izina.

Venuste Nteziryayo umwe mu bari gutegura iki gitaramo.

Yakomeje agira ati : « Iki gihugu kirimo abantu benshi baturuka mu bihugu bitandukanye kandi abenshi muri bo ntibazi Imana Rurema, rero Imana yatuzanye ino ngo tubabwire inkuru nziza y’agakiza k’Imana. Ni muri urwo rwego rero dukomeje kwagura ivugabutumwa, korari yacu ikaba ibaye iya kabiri hano ku Cyicaro cy’itorero nyuma ya Korari nkuru yitwa Shalom. Tugiye gukomeza gufatanya umurimo w’Imana nabo ndetse n’abandi bakozi b’Imana bari hano muri Kampala. Kimwe n’uko Imana yatwoherereza abandi baturutse ahantu hatandukanye cyane cyane abanyarwanda bakadufasha uyu murimo utoroshye. »

Iki gitaramo kizatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 2/09 saa munani, gikomeze ku cyumweru kuya 03/09/2017 ari nabwo hazaba umuhango wo kwita izina iyi korari nshya.

Iki giterane cyatumiwe mo abantu benshi batandukanye nk’umuririmbyi Yatuma John, Dusengimana Emmanuel, ndetse n’amakorari atandukanye yo mu itorero HEPM ndetse n’abayobozi bakuru b’itorero barangajwe imbere na Bishop Emmanuel, na Rev Past HABYARIMANA Adolphe nk’umuvugabutumwa.

Uretse itorero rya ADEPR rya hano mu Rwanda ryiyemeje gukora ivugabutumwa mu gihugu cya Uganda, abanyarwanda batuye muri iki gihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kampala, bakomeje ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’uyu mujyi ndetse no mu nkengero zawo. Kuri ubu abatari bakeya bamaze gufungura insengero muri uyu murwa ndetse n’abazifunguye mbere bakomeje kwaguka.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?