Harya ukunda Imana?, Bisobanuye iki(...)

Kwamamaza

agakiza

Harya ukunda Imana?, Bisobanuye iki gukundisha Imana umutima wawe wose?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-09-22 09:33:22


Harya ukunda Imana?,  Bisobanuye iki  gukundisha Imana umutima wawe wose?

Hari amagambo amwe na mwe dukunze kubona muri Bibiliya, tukaba twakwibwira ko buri wese ayasobanukiwe neza ariko siko biri . Uko dushobora kuba tuzi ubusobanuro bw’icyanditswe runaka biri hasi cyane y’ubutumwa nyakuri bukubiye muri cyo ugendeye kubyo Imana ishaka kwigisha abantu . Bisobanuye iki gukundisha Imana umutima wawe wose?

Kubera ko iki ari ikibazo cyiza kandi cy’ingenzi, ikibazo benshi muri twe bashobora kuba baribajije nanubu bakaba batarasobanukirwa neza, biradusaba kwifashisha ibyanditswe byera dusanga mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Mariko 12: 30. “Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zse”

Muri make, uyu murongo usobanura ko Imana ishaka ko tuyikunda mu buzima bwacu bwose. Iyo Bibiliya ivuze ubuzima bwacu bwose dukwiye gusonukirwa iki?

Kugira ngo tubyumve neza reka twifashishe urwandiko intumwa Pawulo yandikiye 1Abatesalonike 5:23. Hatwereka ibice bitatu bigize ubuzima bwacu .

"Kandi Imana y’amahoro ibeze rwose, mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe bitazabaho umugayo ubwo umwami wacu Yesu Kristo azaza”

Umwuka wacu ni igice cy’imbere muri twe , igice dukoresha mu kwemera Imana no kuvugana nayo niyo (myemerere). Cya gihe twakiriga Umwami Yesu nk’Umukiza wacu, aha niho yaje gutura . Mu mwuka wacu niho dushobora kugirana ubusabane n’Umucunguzi wacu mu gihe tuba twifuje kumara umwanya imbere ye.

Ubugingo bwacu bugizwe n’ubwenge bwacu, amarangamutima yacu, n’ubushake bwacu. Aha niho Ubumuntu buva’ , niho dukomora izina ry’umuntu. Ni igice cy’imitekerereze yacu.

Umubiri wacu, muri make ni igice cyigizwe n’ibifatika, ibigaragara. Umubiri ni hahandi duhurira n’ibintu bifatika binyuze mu byiyumviro byacu uko ari bitanu aribyo biturukamo umuntu wacu w’imbere. Ni ukuvuga amatwi, amaso, amazuru, ururimi n’ uruhu.

Umwami Yesu yadutegetse ko tugomba gukunda Imana muri ibi bice byose uko ari bitatu, kandi mu buzima bwacu bwose, mu bihe byose, duseka tubababaye, turwaye tutarwaye, kumanywa na nijoro…

Iri ni itegeko rikomeye kandi ritangaje. Mu rwandiko rwa mbere rwanditswe na 1Petero 1: 8 hagira hati, « Uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutaramubona muramwizera. Ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa »

Ni gute dushobora gukunda uwo tutigeze tubona? , Ni gute dushobora gukunda Imana n’umutima wacu wose, ubugingo bwacu bwose, ubwenge bwacu bwose, n’imbaraga zacu zose? Ese ubundi ubwo bushobozi turabufite?

Byose bitangirira mu mutima

Bizwi ko imitima yacu aricyo kicyicaro cy’amarangamutima yacu, ariko muri Bibiliya imitima yacu irenze ibyo twibwira kuko igizwe n’amarangamutima yacu yego, ariko hakiyongeraho n’ubwenge bwacu, ubushake bwacu, n’umutimanama. Umutima wacu ni isoko y’ibyiyumvo byacu, ibitekerezo byacu, imigambi yacu, hamwe no kumva ko twamaganwa cyangwa twicira urubanza mu gihe twakoze nabi, mu gihe twakoze icyaha.

Imana yaturemanye umutima kugira ngo tuyikunde byimazeyo kandi rwose niwo musaruro yari itwitezeho. Nyamara uyu munsi imitima yacu irakikundira ibintu byinshi bihabanye n’Imana. Byaba bigoye kubyumva kandi byaba ari uburyarya turamutse tuvuze ko Zaburi ya 73 :25 iri mu mitima yacu, « Ninde mfite mu juru utari wowe ? kandi mu isi nta we nishimira utari wowe »

Tugomba kwemera ko nubwo dushobora gukunda Imana ku rugero runaka, ko nabyo atari ubushobozi bwacu . Impamvu ni uko inshuro nyinshi tugira rukuruzi y’isi idusaba kwikundira gusa ibyo tubona n’ibyo twifuza gusa, nibwo gukunda Imana bihita biburizwamo.

Ni gute dushobora kumvira itegeko rya Yesu kristo ryo "gukundisha Uwiteka Imana yawe bivuye ku mutima wawe wose"?

Mu rwandiko rwa mbere rwanditswe naYohana 4:19 hagira hati « Tuyikunda kuko ariyo yabanje kudukunda ». Imana yadutegetse kuyikunda byimazeyo, ariko ntabwo yigeze ishaka ko twishakamo urwo rukundo kubw’imbaraga zacu, ahubwo yadusabye kubanza kwemera ko yo yabanje kudukunda. Tugomba kumenya ko iyo Imana idusabye ikintu runaka, mu igenamigambi ryayo ni uko ubwayo izaza kugira ngo idufashe kukigeraho.

Urukundo dukunda Imana mu by’ ukuri rukomoka ku Mana ubwayo ntabwo ari kuri twe. Bituruka ku rukundo rwayo idufiteho tutabasha gusobanukirwa n’ubwenge bwacu bwa kamere .

Ubugingo bwacu

Ubugingo bwacu ni ibitekerezo byacu, amarangamutima, n’ubushake bigize igice kinini cy’umutima wacu. Imana yaremye ubugingo bwacu kugira ngo tubashe kuyigaragaza mu byo tubamo byose, nyamara kubera ubuhenebere no kugwa, dukunda kwigaragaza aho kugaragaza Imana.Tubanza imbere ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu, n’ibyemezo byacu bwite maze Imana ikaza ku mwanya w’inyuma. Inshuro nyinshi ibyo dusengera dusaba Imana bisa nk’aho tuba turimo kuyigezaho amatangazo yo kuyimenyesha ibyemezo byacu twamaze gufata kera.

Ariko koko niba twemeza ko dukunda Imana , niduhindurire imitima yacu kuri yo, urukundo tuyikunda turuvugurure tureke gucurika ibintu. Buri kemezo cyose dufata, buri gikorwa cyose dukora, buri byiyumvo byose tugira byakagombye kuyoborwa n’Imana. Igisobanuro cyo guha ubugingo bwacu Imana, ni uko Ibitekerezo byayo bizahinduka ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byayo bigahinduka ibyiyumvo byacu, kandi ibyemezo byayo bigahinduka ibyemezo byacu.

Imana irifuza impinduka muri twe, ku rugero rw’uko abantu babona urwo dukunda Imana maze bigatuma bahindukirira Kristo Yesu bakakira urukundo yabakunze.

Ubwenge bwacu

Ubwenge bwacu ni igice cya mbere cy’ubugingo bwacu, ni cyo kiyobora ubuzima bwacu bwose. Ubusanzwe iki gice nicyo kiyobora ibintu byose ariko Imana ishaka ko kigengwa cyangwa gihabwa uburenganzira naho Kristo atuye, ( mu Bugingo bwacu) Abaroma 8: 6 hagira hati “ Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’umwuka uzana ubugingo n’amahoro.”

Igihe ibitekerezo byacu duhora tubyerekeje kuby’umubiri cyangwa tugashyira imbere ibya kamere, tujye tumenya ko nta ubuzima bwuzuye dufite . Ntabwo imibereho yacu izatworohera bitewe n’uko twatandukanyije Kristo n’imitima yacu. Twangije ihame ry’ubuzima Imana yaturemeye kubamo.

Hari ibyiringiro ko nitugarura ubwenge bwacu ku Mana tukayigarurira icyubahiro cyayo, nta kabuza tuzaba mu mahoro kandi dufite ubuzima bwuzuye umunezero naho ubuzima bwo mu isi bwakomera. Nta bwenge bubaho butaturutse ku Mana, ni yo mpamvu ibyo dukora byose dukwiye kubikesha Yesu udushoboza buri munsi.

Bumwe mu buryo bwo gushyira ibitekerezo byacu n’ubwenge bwacu aho Yesu atuye( mu mwuka wacu), ni ugusoma Bibiliya n’umutima ufunguye.

Mu gihe dusoma Ijambo ry’Imana tukaryiga, ibitekerezo byacu biramurikirwa kandi aho byanduye bigatsindwa n’iryo jambo. Burya nubwo twogejwe n’amaraso ya Yesu tunahora twezwa n’Ijambo . Gusoma Ijambo ry’Imana no kuryiga buri munsi bigirira akamaro cyane ubwenge bwacu n’ubugingo bwacu bwose kandi bituma tutiyobora, bituma tutagwa mu moshya ya Satani.

Imbaraga zacu

Imbaraga zacu muri make ni imbaraga z’umubiri mu buryo bugaragara. Iyo duhaye imitima yacu Nyagasani Imana, tukareka ikayobora ubugingo n’ibitekerezo byacu, iby’umubiri wacu bizagenda neza . Tuzabona impinduka mubyo tugerageza gukora byose, iterambere mu buryo bufatika ndetse n’ imibereho myiza izabaho mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Ibintu byajyaga bidutwara igihe n’imbaraga bizagabanuka kuko twabanje gushyira imbere ubushake bw’Imana. Hazabaho gukorera ku ntego nshya bizadusunikira kugera ku mugambi w’icyo Imana yaturemeye gukora mu isi. Haba hari icyemezo ufashe ?

Tangira uyu munsi

Gukundisha Uwiteka Imana n’umutima wacu wose ni imyitozo tugomba guhoramo. Ntabwo buri gihe mu gitondo tubyukana umutima wuje urukundo ku Mana. Ariko ni ngenzi ko mu gihe ugiye gutangira umunsi, uharira Yesu byose uri bunyuremo kuri uwo munsi. Buri gitondo bikwiye kuba umuco ko ubwira umwami wawe Yesu ko umukunda, ukamusaba ko akuyobora mu nzira ye. Saba Yesu akongerere urukundo ukunda Imana. Ubuzima bwawe bukwiye kuba buca ukubiri n’icyaha kuko Yesu acyanga kandi atajya acumura. Imana izayobora inzira zawe zose, Amena!

Reba Video y’inyigisho kuri iyi ngingo hamwe na Pasiteri Desire Habyarimana

Source : Bibles for America

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?