Hagarara ahakwiriye (kuri destination) ev.(...)

Kwamamaza

agakiza

Hagarara ahakwiriye (kuri destination) ev. Adda


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-04-24 06:48:02


Hagarara ahakwiriye (kuri destination) ev. Adda

Nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye. (Habakuki 2:1)

Iyo usezeranye n’umuntu bisaba ko mwumvikana aho muhurira kandi adresse ikaba izwi neza. Iyo umwe ayobewe aho hantu ya masezerano ntasohora.

Bisaba ngo hatagira ubura muri wa mwanya mwasezeranye ko muhuriramo. Habakuki nawe agaragara afite ijambo ry’ibanga ahishiwe.

Habakuki kandi ubona aho hantu atari ubwa mbere yari ahahuriye n’uwo yari arindiriye. Wari umwanya we kandi ahavuga wumva yishimye yumva hari ijambo ari buhavane. Ahita ku Munara we. Umunara uba ahantu hirengeye. Iwe, ngo ahagarara hejuru yawo ashaka kumva ijambo rituruka ku Mwami Imana.

Mbese hari ibyo wasengeye? Waba utegereje kubona igisubizo cy’icyo wasengeye? Banza urebe aho uhagaze. Uhagaze he? Mose yegereye igihuru cyaka ntigikongoke Imana imubwira iti banza ukweture kuko aho uhagaze ari ahera.

Kwegera Imana bisaba guhagarara ahantu hadasanzwe. Ntibivangwa nibindi, bisaba kwitandukanya n’ibibi. Urindiririye he?ni hejuru y’umunara? Mbese uri kurangaguza? Uri hejuru biroroshye kuko uba ureba neza.

Reba aho uhagaze ubone usabe. Kandi wizere guhabwa mw"izina rya Yesu. Imana ihora itembera mu nzira yitwa gukiranuka. Byanga byakunda uzayihasanga. Kiranuka, hagarara ahasabwa ubone usabe.

Imana yiteguye kukugirira neza kuko izi ko wayiganyiye. Ntiyakwirengagiza uyizera atyo. Hagarara neza kandi Humura.

[email protected] agakiza.org

Ibitekerezo (1)

16-05-2017    08:45

Amen
Imana ikongere [email protected]

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?