Guca bugufi urufunguzo rw’umugisha wawe no(...)

Kwamamaza

agakiza

Guca bugufi urufunguzo rw’umugisha wawe no kugirirwa neza n’Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-03-07 17:18:00


Guca bugufi urufunguzo rw’umugisha wawe no kugirirwa neza n’Imana

Namwe basore,mugandukire abakuru ,Mukenyere kwicisha bugufi , kugirango mukorerane, kuko Imana irwanya abibone ,naho abicisha bugufi ibahera ubuntu. Nuko twicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugirango ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye .Muyikoreze amaganya yanyu kuko yita kuri mwe, ( 1 Petero 5:5-7).

Bene data abaakomeye n’aboroheje ,dufite amahirwe adasanzwe, y’uko Imana yatumye tuyimenya, tukanamenya Yesu Kiristo umwana wayo, ari nawe watumwe nayo, kuko binyuze muri we, twagiye tubona ingero nyinshi zerekana ko guca bugufi ari urufunguzo rw’umugisha uva ku mana, twafata urugero rwa zakayo wari umutware w’abasoresha,akaba umukungu cyane, Bibiriya ivugako rimwe yiyumvamo gushaka kubona Yesu, nyamara kubw’ubugufi bwe ntibyamworohera ariko yiyambura icyubahiro cye ngo yurira igiti,maze bimuviramo umugisha wo gucyura umukiza mu rugo rwe no mu bugingo bwe( Luka 19:1-11).

Uretse n’aba kandi abigishwa ba Yesu nabo bigeze kujya impaka bashaka kumenya uko bakwiye kurutanwa,naze Yesu mu kubasubiza ati : abami b’amahanga barayategeka,n’abafite ubutware bwo kuyatwara bitwa ba ruhekerababyeyi,ariko mwebwe ntimukabe mutyo,ahubwo ukomeye muri mwe abe nk’uworoheje,n’utwara abe nk’uhereza (luka 22:24-26) .

Dusanga kandi ibisambo bibiri byabambanywe na Yesu ku musaraba, n’ubwo baziraga ibyo bakoze, mugihe kimwe cyabwiraga Yesu ngo yikure ku musaraba nabo abibuke, kimwe muri byo cyagize guca bugufi kingiga Yesu ngo akigirire ibambe mazi kihagirira umugisha udasanzwe wo kubona ubugingo mugihe haburanga gato ngo gipfe kinarimbuke doreko cyari gupfana ibyaha, ariko kubwo guca bugufi ubuzima bwe buhita buhinduka.

Rimwe na rimwe biratugora guca bugufi bitewe n’ibyubahiro byo mu isi tuba twahawe, nyamara ijambo ry’Imana ritubwira neza ngo Yesu ubwe n’ubwo yabanje kugira akamero nk’ak’Imana ntiyatekereje ko kungana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa. Ahubwo yisiga ubusa,ajyana akamero k’umugaragu w’imbata,agira ishusho y’umuntu,kandi amaze kuboneka ko afite ishusho y’umuntu,yicisha bugufi,araganduka ,ntiyanga no gupfa urupfu rwo ku musaraba (Afafiripi 2:5-8), aha rero ukaba wakwibaza icyubahiro twe twashingiraho cyatubuza guca bugufi,cyane ko usanga ibiduhenda biba ari n’ibishira mu minsi mike, akaba ari yo mpamvu dusabwa kugira umutima nk’uwari muri kristo wo guca bugufi (abafiripi 2:5) .

Icyubahiro cyo muri iyi si gitambutsa benshi ahakomeye, gituma tubona inshuti n’iterambere muri rusange, kandi ni byiza turanabikeneye, ariko na none twibuke ko hari Imana yo mu ijuru ariyo yo kubahwa no kwizera, uwicishije bugufi imbere yayo arazamurwa kandi yiteguye kudukoresha n’ibirenze ibi, cyo mureke duce buugufi dutsikamire ibyatuma twishyira hejuru bikadukururira ubwibone naze dusingire urufunguzo ry’Imigisha no kugirirwa neza nayo.
Amen.

Ibitekerezo (8)

fabien

29-10-2016    02:07

mumfashe:nakoze icyaha ntega inkoko zumuturanyi zanyoneraga simikombi hapfamo ebyiri.Ndaregwa mumudugudu ndazishyura.Itorero rimpagarika kumirimo yose kuririmba no kuyibora amasengesho.Ndabyakira kuko koko nishe ubutumwa.Nyuma yicyumweru mpanwe nsaba itorero ryose imbabazi ndazihabwa.None ndimo gusabwa gusubira muri korali kandi nta kwezi kurashira ibyo bibaye.kuri jye ndumva ari vuba bitagaragara neza mwibwiriza butumwa nkabyanga.Ndifuza kumara nibura amezi atatu hanze ndi umukirisitu usanzwe nkabona gutunga umuhamagaro bushya.None ubwo naba ndi kwishyirahejuru kubwo kutakira ubutumire bwabakozi b Imana cyangwa naba ndi kwicisha bugufi ngo ubutumwa nangije bubanze bukurweho igisuzuguriro niyicariye mubakirisitu basanzwe.Ndabashimiye uburyo muzamfasha.

6-09-2016    11:07

Nibyiza guca bufi.kuko bituma ubasha kubana nabose amahoro

JAMES

15-03-2016    16:49

AMEN
UWITEKA ANSHOBOZE MUGUCA BUGUFI

niyonzima emmanuel

8-03-2016    10:26

Imana ishimwe kubwiki kigisho kiramfashije, kandi nukuri Imana idushoboze guca bugufi nkuko bidukwiye.
kandi dukurikije izi ngero zose tubonye nibyo guca bugufi bizana umugisha

nishimwe Carine

28-10-2013    07:24

ibyo rwose nukuri kw’ijambo ahubwo imana igushyigikire

michoux

10-10-2013    06:29

IMANA iguhe umugisha utagabanyije kuko inyigisho zawe ziradufasha yesu akwongerere.

Anastasie nyirahabimana

12-08-2013    08:15

Nibyo koko guca bugufi nurufunguzo rw,umugisha nokugirirwaneza n, IMANA ,SO, IMANA ibahe umugisha kubwububutumwa buramfashije cyaneeeeeeeeeee, haraho bunkuye harinaho bungejeje,ndangije nsabira umugisha w’IMANA mwese ababigizemo uruhare ngo butugerehooooooooooooooo

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?