Gusenga gusa nibyo byagufasha muri izo(...)

Kwamamaza

agakiza

Gusenga gusa nibyo byagufasha muri izo ntambara unyuramo_Kagambirwa Claudine


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-31 08:29:57


Gusenga gusa nibyo byagufasha muri izo ntambara unyuramo_Kagambirwa Claudine

Hari igihe uhura n’intambara, ibibazo bikugoye bikuremereye, rimwe na rimwe ukumva utaye ibyiringiro ndetse ukagira kwiheba gukomeye, ariko n’ubwo umutima wawe wagiye kure cyane, Imana iratwibutsa ko nta handi twakura igisubizo uretse mu gusenga.

Iyo dusomye mu gitabo cy’umuhanuzi Yoweli 2:12-26 tuhasanga ubutumwa bwiza buri bugufashe mu uyu mwanya, ndetse bukanagusubizamo imbaraga, Uwiteka aravuga ati “Ariko n’ubu nimungarukire n’imitima yanyu yose mwiyirize ubusa, murire muboroge.” Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu kuko igira impuhwe…..Kandi muzarya muhage, muhimbaze izina ry’Uwiteka Imana yanyu kuko yabakoreye ibitangaza, kandi ubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa n’isoni ukundi.

Muri ubu butumwa turabona uburyo Imana ibwira ubwoko bwayo gusenga, bakiyiriza ubusa, mugihe bahuye n’akaga bagatakamba, maze Uwiteka akabagirira ibambe, ndetse imbabazi zayo zikabageraho igahindura ubuzima n’amateka byabo maze ikabagarurira umunezero, iratwereka kandi ko gusenga kw’umuntu wejejwe gukuraho ibyago byari bimwibasiye.

Dusomye na none muri Yesaya 62:6-7 uyu muhanuzi aragira ati” yewe Yerusalemu we nshyize abarinzi ku nkike zawe, ntibazaceceka ku mwanywa na nijoro. Yemwe abibutsa Uwiteka, ntimugatuze. Kandi ntimukamuhwemere kugeza ubwo azakomeza I Yerusalemu, akahahindura ishimwe mu isi”, nta kabuza rero ko natwe twizereye muri iri jambo, nidutakira Uwiteka azadusubiza, Ni Imana yumva gusenga kandi ni Imana y’imbabazi.

Mwibuke ubwo hari hasohotse itegeko ryo kurimbura Morodekayi n’abayuda, Esiteri yibutse Imana atuma kuri Merodekayi ati “Genda uteranye Abayuda bari ishushani bose mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro mutagira icyo murya cg munywa. Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko niko nzasanga umwami, nirengagije itegeko, kandi niba nzarimbuka nzarimbuke" (Esiteri 4:15-16).

Ndagira ngo mwibuke kandi ko cyaziraga kujya ibwami atagutumyeho, uwabirengagaho yaricwaga ( Esiteri 4:11) ariko nyuma yo gusenga Imana ibahindurira amateka, gusenga gutuma amategeko y’umwami avuguruzwa, maze Esiteri n’abayuda barokoka urupfu bari bakatiwe, ahubwo bahabwa icyubahiro, Morodekayi wari ugiye kwicwa na Hamani, birahinduka Hamani amutambagiza umurwa abantu bose babireba, birangiye igiti Morodekayi yari kubambwaho Hamani aba ariwe ukihabambwaho.

Mwene data urimo kunyura muri byinshi bikugoye mu masengesho niho honyine wakura igisubizo. ya ku mavi uririre Imana kutiriza wicika intege kuko bariya bantu bose twabonye haruguru mu gusenga niho baboneye ibisubizo.

KAGAMBIRWA Claudine

Ibitekerezo (8)

Claude

23-11-2017    19:49

nukuri gusenga nibyiza bigira Umumaro, niguhumeka kumukristo wukuri.

claude

7-11-2017    05:43

Yego gusenga bikingura dusengerane kugirango dukizwe.

Nyirahabineza Jeanne d'Arc

14-12-2013    08:28

Imana iguhe umugisha, gusenga bikingura ijuru, ibihome bikamena,ubundi ukanganira n’Imana yawe ,nayo ikanezerwa ikibuka ibyawe ikagutabara inyuze mu nzira ishaka ,dore ko igira inzira zirenze ugihumbi.

DIANE

3-12-2013    21:01

YESU AGUHE UMUGISHA.

Olivier

2-12-2013    01:16

Imana iti:" Ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye biruhije utamenya..." (Yeremiya 33:3). Erega ntawigeze yiringira Imana ngo akorwe n’isoni, ni Iyo kwizerwa rwose kdi iratabara pe!

Agnes

28-11-2013    05:27

Claudine, Imana iguhe umugisha mwinshi iri jambo riramfashije cyane ahari aho rinkuye kandi hari ixyo rinyibukije Uwiteka akongere amavuta

Agnes

28-11-2013    04:03

Claudine, Imana iguhe umugisha mwinshi iri jambo riramfashije cyane ahari aho rinkuye kandi hari icyo rinyibukije Uwiteka akongere amavuta

Immacule

28-11-2013    00:38

Ni ukuri claudine Yesu aguhe umugisha cyane kubw’Iri jambo uranyubatse

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?