Froduard MINANI Jedidia yahawe ubutumwa(...)

Kwamamaza

agakiza

Froduard MINANI Jedidia yahawe ubutumwa bureba Abanyarwanda bose


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-10-22 15:58:27


 Froduard MINANI Jedidia yahawe ubutumwa bureba Abanyarwanda bose

Uwiteka yonyohereje nk’intumwa ye kubwira abantu be n’abitirirwa izina rya Kristo bo muri iyi minsi. Ubu butumwa nabuhawe ku wa 25/5/2000, kandi nsabwa kubugeza ku bantu benshi bashoboka.

“Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya…” (2 Timoteyo 3:1-2). “Kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima… bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo…” (2 Timoteyo 4:3-4)

Imana yantumye kubabaza ibibazo bikurikira, kandi si jye musubiza ahubwo ni Imana. mubanze rero mutekereze neza mbere yo gusubiza, kuko Imana idahishwa:

1. MU BYIFUZO UFITE BYOSE URUMVA IKIRUTA IBINDI ARI UKO WAZABONA UBUGINGO BUHORAHO?
NIBA ARI YEGO, SOMA UYU MURONGO (Luka 10:25-28)

Uyu mwigishamategeko n’ubwo yabajije nkana, ikibazo cye ni cyiza cyane, cyagombye kuba icya buri wese wifuza kuzabona ubugingo (Niba wasomye uyu murongo, dore ikindi kibazo):

2. UKUNDA IMANA?

Abantu benshi basubiza ko bakunda Imana, ariko Imana ubwayo yambwiye ko bayiryarya. “Urukundo rwabo ruba ku munwa gusa, kuko imitima yabo imba kure iteka. Nyamara bamwe muri bo bitwa abakozi banjye, n’abandi benshi ngo barankorera ibikorwa bitandukanye mu nsengero n’ahandi.”

Imirimo ikorewe Imana mu rukundo irapimwa, kandi ni yo tuzahemberwa. Abakorera gushaka indamu n’abakorera agahato, n’abashaka icyubahiro aho gushyira imbere icyubahiro cy’Imana, nta ngororano bazabona. Ntiwavuga ko ukunda Imana udatunze ijambo ryayo (Bibiliya), n’abazifite bakaba badafata umwanya wo kuzisoma ngo zibayobore mu bushake bw’Imana, bigatuma biyobora.

Ikindi kirimo kuntera uburakari, ni ibigirwamana byabo bibaje mu biti no mu mabuye. Ibyo bigirwamana nta bindi, ni amafaranga. Abantu bazinduka gushaka ubutunzi, ariko Imana yabahamagara bakayininira. Amafaranga n’icyubahiro birimbuye benshi. Nta we ucyeza abami babiri (Matayo 6:24).

IGITUMA ABANTU BAGABANUTSE KU ISI

Ikindi yambwiye ni uko abantu barimo kugabanuka ku isi, ndetse hafi yo gushiraho. Mubajije impamvu, ansubiza yuko ibiranga umuntu batakibigira: bagenda bahinduka inyamanswa . Kuko ubwenge Imana yahaye umuntu, bumutandukanya n’inyamanswa, bwari ubwo kumenya no kubaha uwiteka (Zaburi 111:10; Yobu 28:28). Ariko muri iyi minsi ubwenge bw’abantu, bwabaye ubw’inda.

Yongeraho ati: (Ikiranga umuntu ni ubumuntu, kandi ubumuntu ni ubuntu, impuhwe, imbabazi n’urukundo.)

Uwo twavuganaga yanyeretse umunzani wari iburyo bwe, wari wanditseho ngo AGAPE. Ku isahane ijyaho amabuye hariho urufunguzo runini, hariho na visa. Ku yindi sahani hari handitseho Matayo 25:31-46. Mubajije icyo bisobanura, arambaza ati: Ati:

Nabonye abantu beshi baza ku rugi rukinze, batangira kuvuga ibyo bakoraga, iteka bibwiraga ko byabahesha ubugingo. Bamwe bati twirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, twatanganga icya cumi gishyitse. Barondora n’indi mirimo itandukanye bakoraga mu rusengero, abandi bakarata gusa ko bakoraga amasengesho menshi (Matayo 7:21-22) hanyuna ababaza visa ibinjiza iboneka muri Matayo 7:12, bayibuze ni ko kubabwira ati “Nimuve aho ndi mwankozi zibibi mwe, musange Satani mu muriro.”

URUBANZA

Yarambwiye ngo iteraniro niba koko bibuka ko imbere yabo hari urubanza n’icyo azabaza (dossier y’urubanza). Arambwira ngo:
mwabishaka mutabishaka urubanza ku kiremwa-muntu rurahari, kandi Kristo we Perezida w’urukiko rugiye gutangira vuba aha. Mbere yuko ava kwisi yasize atanze dosiye nk’uko abandi bacamanza bose babigenza ariko iyo urebye usanga abantu nta cyo bibabwiye kandi uzatsindwa n’urubanza azahabwa igihano kiruta ibindi ndetse kitigeze kubaho nk’uko byanditswe mu Byanditswe byera (Matayo 25:31-46).

Benshi bibeshya ko ari Abakristo, ariko Yesu we abwira abantu ikiranga Umukristu (Yohana 13:34-35). Nyamara n’abatagira urukundo, ntibibabuza kuririmba mu ruhame bati ‘Jye ndi Umukristo…’ (Indirimbo y’108 mu gushimisha). Dore idini itaryarya Imana ishima (Yesaya 58).

IMBABAZI ZIRACYARIHO

Yambwiye ko abazarimbuka bose ari abibagirwa cyangwa birengagiza ko ababarira, kuko acyicaye ku ntebe y’imbabazi ngo ababarire uje wese amusanga (1Yohana 2:1-2). Yantumye kwihuta bwangu ngo mburire benshi bigishoboka, kuko igiye guhaguruka kuntebe y’imbabazi, ikicara ku ntebe y’urubanza. Iti icyo gihe iby’imbabazi bizaba birangiye (Yesaya 1:18).

AMASEZERANO N’IMIGISHA

Yambwiye ko uzumva ubu butumwa akabwitondera, agahindurwa n’iyi miburo azahabwa ingororano. Uzagira uruhare wese mu kubugeza kuri benshi na we azahabwa ingororano.

Kanda hano usome ubuhamya bwa Froduard MINANI Jedidia
http://www.agakiza.org/spip.php?article2818

Ibitekerezo (3)

richard

29-10-2013    09:31

Imana ihe umugisha umukozi wayo. ubu butumwa ni ngombwa muri iki gihe ariko nanone kubwubahiriza biragoye pee! ariko Imana niyo mufasha wacu. kugira urukundo ni kimwe mu bintu byigenzi Yesu adusaba, ariko muri iyi minsi abantu twabaye babi cyane ntiwamenya uwo gufasha cg kudafasha, nne uracumbikira umuntu akaguteza ingorane zikomeye, waha undi amafaranga akayakoresha mu kunywa inzoga cg ibindi biteye isoni. Mana uduhumure amaso yacu tumenye aho duhagaze kandi tugukurikire tutayoba.

zawadi

28-10-2013    10:03

Nkimara gusoma ubu butumwa bunteye ubwoba ariko kdi bunyongereye no kwizera bumpa nimbaraga zo gukomerera mu mwami.Gusa ndasenga ngo Imana izandindire ubugingo kuko mpura nibindushya ariko ijye impa imbaraga n’umwuka wayo kugirango nkomeze nkomerere muriyo kuko ntahandi twabonera gukira.Imana iguhe umugisha nange ubu butumwa ndabugeza kubandi

Uwimana

23-10-2013    04:28

Ntubona se Imana iguhe umugisha rwose kubw’ubu butumwa mutugejejeho. Ibahe n’umugisha mwishi cyane kubwo gukoresha ubu buryo mubwohereza natwe tuzabona uko tubugeza kubandi.

Thanks

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?