Etiyopiya: Workitu yishwe azira ubukirisitu(...)

Kwamamaza

agakiza

Etiyopiya: Workitu yishwe azira ubukirisitu bituma abana be nabo bakira agakiza


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-05 10:14:08


Etiyopiya: Workitu yishwe azira ubukirisitu bituma abana be nabo bakira agakiza

Workitu yakiriye agakiza mu kwezi kwa Kanama 2016 ahita atangira gukorerwa akarengane ka bucece n’umugabo nkuko n’abandi bakira agakiza bibagendekera kuko bahita batangira kurenganwa n’imiryango yabo.

Workitu yari atuye mu magepfo y’umurwamukuru wa Etiyopiya. Ni umugore w’abana 3 bari hagati y’imyaka 10 na 20. Muri Kanama 2016 yakiriye agakiza umugabo we akimenya ko yakiriye agakiza ahita atangira kumukorera akarengane gakomeye. Kuva ubwo umugabo we yamenyeye ko Workitu yakiriye agakiza yatangiye kujya amububita buri munsi.

Ntabwo ari umugabo we wamukoreraga iyicarubozo wenyine kuko n’abaturanyi be bahoraga bamutoteza kugirango agaruke mu idini yahozemo rya isilamu.

Workitu yaje kuba umwe mu bayobozi b’itorero, abo bakorana bamugira inama yo kumenyesha ubuyobozi akarengane ahura nako. Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi yagaragaje akarengane akorerwa n’umugabo we ndetse n’abaturanyi, agaragaza ko ubuzima bwe buri mu mazi abira, ariko ijwi ryo gutaka kwe ntabwo ryahawe agaciro.

Muri Werurwe Workitu yitabye Imana nyuma y’inguma yari atewe n’umugabo we, ariko urupfu rwe rugira umusaruro ku bana be kuko babiri mu bana be Mustafa na Kedir bahise bafata icyemezo cyo kwakira agakiza nyuma yo kubona uburyo mama wabo yakunda Yesu akemera no gupfa aho kwihakana Yesu.

Aba bana bahise begera abayobozi b’itorero bahita bakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo. Ndetse byatumye na bamwe mu baturanyi bamurenganya bakira agakiza kubwo kubona uburyo uyu mubyeyi yakomeye kuri Yesu akemera no gupfa ku bwe.

Umuvugabutumwa umwe yaravuze ngo urupfu rwa Workitu rwabaye umugisha kuko rwatumye abana be bakira agakiza, agaragaza ko azanezerwa cyane nabona abana be barakiriye agakiza nyuma y’urupfu rwe.

Infochretienne.com
[email protected]

Ibitekerezo (2)

Barore theogene

12-07-2017    13:29

IMANA ibane nabo bana

Pacifique

6-07-2017    02:29

Imana ikomeze kubana nabana biwe

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?