Ese wakwemera ukaba Dawidi wa none?

Kwamamaza

agakiza

Ese wakwemera ukaba Dawidi wa none?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-10 08:29:59


Ese wakwemera ukaba Dawidi wa none?

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 9, Kanama 2020 Umushumba w’Itorero Siyoni (Zion Temple) Ku Isi Intumwa Dr. Paul Gitwaza, nibwo yatangizaga ku mugaragaro Igiterane ngaruka mwaka kiswe “ Afurika Haguruka” ku nshuro ya 21, gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yesaya 48: 17 igira iti “ Africa yoborwa n’Imana”. Akomoza kuri iyi nsanganyamatsiko Gitwaza yavuze ku buryo 3 bw’abantu mu kumenya Imana: Abantu bazi Imana ariko batayoborwa nayo, Abantu batazi Imana ariko bakoreshwa nayo n’Abantu bazi Imana kandi bagakorera mu bushake nbwayo, aho muri iki kiciro cya gatatu yataze urugero rwa Dawidi.

Umwani Dawidi ni umuntu wakoze iby’ubutwari kandi yishimirwa n’Imana mu gihe cye, bigashimangirwa n’uko Imana ubwayo yivugiye ko ariwe muntu ufite umutima umeze nk’uko ishaka. Yari umuntu uyoborwa n’Imana kandi ugendera mu bushake bwayo,yakundaga Imana akayumvira. Birashoboka rwose ko umuntu yayoborwa n’ Imana kandi akayubahisha aho ari hose: Niba uri mucuruzi,umunyapolitike, umunyamakuru, umusirikare,umwarimu ku ishuri,umuvugabutumwa, muri make aho waba ukorera hose n’uwo uri we Imana yahagushyize kugira ngo uzamure ubwami bwayo.

Muri ubu buryo butatu bw’abantu mu kumenya Imana nk’uko Intumwa Dr Gitwaza yabisobanuye, ni byiza ko uribwisuzume ukareba aho uherereye maze ugafata umwanzuro ukwiye wo kuyoborwa n’imana kuko nicyo yakuremeye, kandi icyo igushakaho ni ukubaho mu mugambi wayo.

Abantu bazi Imana ariko batayoborwa nayo

Muri rusange burya abantu benshi baba bazi Imana nibyo yanga , kandi n’ibyo ibashakaho baba babizi. Umuntu rero uzi Imana ntagendere mu bushake bwayo, afatwa nk’umunyedini kuko abanyedini baba bazi Imana ariko bahakana ubushake bwayo. Ariko icyo Imana yifuza ni uko niba uri muri iki cyiciro wahinduka ukajya mu muryango w’abayoborwa n’Imana. Reka dufate urugero rw’Umwami Sawuli, (1Samweli 15:18-28) Imana yategetse Sawuli kurimbura Abamaleke bagiriye nabi Abislaheli, ariko ntiyabyumvira agerekaho no kwivanga mu bitamureba ubwo yinjiraga mu murimo wo gutamba,nyamara Atari byo Imana yamugeneye gukora.

Sawuli yari umuntu uzi Imana cyane kuko yari azi n’uko ikwiriye gutambirwa ibitambo, ikindi ubwo Samweli yamumenyeshaga amakosa yakoze, yaramwinginze ngo amusabire imbabazi ku Mana. Iyo umuntu ari muri iki cyiciro agwa mu mutego wo kwiyobora aho kuyoborwa n’Imana . Ibi bigira ingaruka zikomeye ku mugambi w’Imana yari imufiteho kuko yangiza byinshi, ndetse akaba yanakomanya imitwe abo babana mu murimo , ibintu bishobora no gutuma abura ubugingo nkuko Sawuli Imana yamuciye ku ngoma.

Birashoboka rero ko waba uri umunyapolitike, umucuruzi, umuganga, akazi kose ukora Icyo Imana ikwifuzaho niba uri muri aba bantu , hindukira ugendere ku mabwiriza y’Imana, kandi uyubahe wirinde kwiyobora , wirinde icyaha n’igisa nacyo. Uharanire guhishurirwa nayo kubaho mumugambi wayo, kandi wumvire Imana mubyoukora byose.

Abantu batazi Imana ariko bakora ibyo ishaka

Ni ibintu bisa n’ibitangaje kuko aba bantu baba bafite iyerekwa muri bo, bafitiye rubanda nyamwinshi umumaro kandi bafite umutima w’ubugiraneza. Reka dufatire urugero muri Bibiliya mu gitabo cy’Umuhanuzi Yesaya 44:28 . Imana yavuze ko Kuro ari uwasizwe kandi imwita ko ari umushumba wayo . Nyamara Kuro yari Umwami w’abanyamahanga(Ubuperesi) ni muri Irani muri iki gihe.

Uyu ntiyari azi Imana yasengaga ibigirwamana, Ariko Imana yavuze ko kubera Umutima Kuro yamusanzemo wo gufasha abantu, ko yari afite iyerekwa ryo guteza abantu imbere kandi atazi Imana nyakuri atayisenga, ahuwo yarizeraga ibigirwamana igitangaje nuko Imana yanavuze ko azasohoza ibyo ishaka byose. Kuro Imana yamuvuzeho mbere y’Imyaka irenga 150 atari yavuka , ko ariwe uzubaka urusengero rwayo ndetse n’umurwa w’i Yerusalemu. Kuro Imana yamugiye imbere iramuyobora imuha gukomera hejuru y’ubundi bwami bw’icyo gihe, nyamara atarigeze amenya Imana.

Nubwo icyifuzo cy’Imana ari uko abantu bakizwa, ariko mugihe batari bakizwa bagomba gukorera Imana. Hari ubwo bamwe baba ari abatunzi, abandi ari abakomeye muri rwego runaka, ariko bakwiriye gukorera Imana. Aha abakristo basabwa kugaragaza imbuto nziza no gukorana ubwenge buvuye ku Mana. Ikindi cyagaragaye ni uko aba bantu hari ubwo Imana ibakoresha bagasohoza amasezerano y’Imana iba yarabwiye abantu bayo. Nibyiza ko twajya dufata umwanya wo gusengera abantu bari muri iki cyiciro, kugira ngo Imana ibakoreshe kandi ikazabaha n’Ubugingo buhoraho.

Abantu bazi Imana kandi bagendera mu bushake bwayo

Aha reka dufate urugero rw’Umwami Dawidi, kuko niwe wari ufite umwihariko, yari atandukanye n’abandi bami. Mu gitabo cya mbere cy’umuhanuzi (1Samweli 13:14) . Sawuli amaze gucumura ku Mana, yabwiwe ko ubwami bwe butazagumaho ko Imana yiboneye umuntu ufite umutima umeze nk’uko ishaka. Uwo muntu ntawundi yari Dawidi, Imana yise Dawidi ‘Umutware w’ubwoko bwayo. Izi ni inshingano zikomeye Umwami Dawidi yari afite kandi zasabaga kubana n’Imana cyane. Iyo Imana igutoranyije, iba ishaka ko ukora nk’uko yo ibishaka, mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 13:22, havuga ko Dawidi ariwe uzakora ibyo Imana ishaka byose.

Reka tuvuge mu nshamake iby’ubutwari Umwami Dawidi yakoze, bitume twifuza kumwigiraho:

Dawiidi yakoze ibishoboka byose yubaha Imana kandi ageregeza kugendera mu mahame yayo. Yaguye Islaheli avanaho imipaka kandi agirana umubano mwiza n’ibindi bihugu. Mubihugu by’amahanga niho Salomoni yakuye ibiti byo kubaka urusengero. Imana yamuhaye igikundiro n’igitinyiro kandi abislaheli mugihe cye babaye amahoro. Dawidi yakoze byinshi agera no kugikorwa cy’indashyikirwa, agarura kuramya mu bislaheli agarura amahoro mu gihugu.

Iby’ubutwari umwami Dawidi yakoze , byahawe imbaraga n’uko yatoranyijwe n’Imana. Uzahabwa umugisha uhebuje n’Imana niwemera kugira umutima umeze nkuko ishaka. Wari ukwiye kwegera Imana ukigira ku birenge byayo ikaguhishurira kuba uwo yateguye kuba we. Uwo ariwe wese ku isi Imana yamuteguriye umugambi mwiza, kandi yamugambiriyeho neza, ikibazo nitwe tukigira ntitubasha kwegera Imana uko ibidusaba.

Uyu mukozi w’Imana Intumwa Dr. Paul Gitwaza yavuze ko aho umuntu ari hose, mu kazi ke akora buri munsi, mu rwego rwose Imana yamushyizemo, ko aramutse ayobowe n’Imana agakora ibyo ishaka , nawe ntakabuza yakoreshwa iby’Ubutwari nkuko Dawidi yabikoze.

Video y’inyigisho yose wayisanga hano:

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?