Ese waba uzi imico y’Imana?

Kwamamaza

agakiza

Ese waba uzi imico y’Imana?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-23 04:43:28


Ese waba uzi imico y’Imana?

Ubusanzwe mu mibanire, Kugirango abantu bashobore kubana neza bisaba ko buri umwe amenya imico ya mugenzi we, Ibyo akunda ndetse n’ibyo yanga kugirango hatazagira ubangamira mugenzi we, Bityo ugasanga umubano wabo ujemo agatotsi. Nk’abakristo ni ingenzi cyane kumenya imico y’Imana kuko bituma tumenya uburyo bwiza bwo kubana nayo.

Nimusogongere mumenye yuko uwiteka agira neza, Hahirwa umuhungiraho (Zaburi 39:4)

Ni ingenzi kumenya imico y’Imana. Wakwibaza uti kuberiki? Impamvu ni uko bidufasha kumva neza Imana.Niba tutazi uko Imana iteye, Ni gute twamenya ibivuye ku Mana n’ibitavuye kuri yo?

Uko ugenda umenya Imana niko umwuka wera agufasha kwinjiza imico yayo mu bitekerezo byawe bigatuma ubaho mu buzima bufite intego.

Tugiye kurebera hamwe ibintu bitatu biranga Imana bityo bigatuma dusobanukirwa imikorere yayo:

1. Ubutabera (Justice)

Mu miterere y’Imana irangwa n’ubutabera . Uyu muco ni mwiza cyane kuko bisobanura ko ibigaragara nk’aho abantu baciye Imanza zibera, Imana yo igaragaza ukuri. Ibi nibyo bidufasha kudaheranwa n’ubwihebe cyangwa ngo tugire impungenge mugihe turenganyijwe, Kuko Imana izaturenganura cyane ko ariyo kamere yayo.

Imana ni nziza (La bonté)

Mubyukuri, Imana ni nziza nicyo gituma muri yo itajya ihinduka. Ni nziza mu bihe byose, Atari uko ibintu bigenda neza. Umwanditsi wa Zaburi 34: 9 aragira ati: "Nimusogongere mumenye yuko uwiteka agira neza, Hahirwa umuhungiraho" Iyo ibintu bitagenda neza, Ntitugatakaze ibyiringiro kuko Imana ihora ari nziza.

Kwera (La sainteté)

Imana ni iyera, Irarenganura ndetse ishaka kutugira abera ndetse ikatuvanaho umwanda w’icyaha. Mubyukuri, Kumenya ko ibyo Imana ikora byose ari byiza, Bizadufasha gusobanukirwa kwera kwayo ndetse bizatuma turushaho kumenya uko tubana nayo

N’ubwo tubonye ibi bice bitatu biranga Imana, Ntibivuze ko aribyo byonyine gusa bibaho, Ahubwo ni uko aribyo by’ingenzi cyane bishobora gufasha umukristo akamenya uko abana nayo ndetse akabasha gutandukanya ibivuye ku Mana n’ibitavuye kuriyo.

Muri macye, Ni byiza ko abantu bafata umwanya wo kwiga imico y’Imana n’ibiyiranga kandi umwuka wera azabafasha gushyira mu bikorwa ibijyanye no gushaka kwayo. Birakwiye ko dukora uko dushoboye tukamenya ndetse tugakora ibyo umwami ashima, Bityo tukazamwiyereka tutariho umugayo na mucye.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?