Ese ujya wibuka aho Imana yagukuye?

Kwamamaza

agakiza

Ese ujya wibuka aho Imana yagukuye?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-11-14 01:36:00


Ese ujya wibuka aho Imana yagukuye?

Kuva iyi si yaremwa kugeza aya magingo ubuzima bwacu bugenda bugaragaramo ibitangaza n’imbaraga nyinshi cyane z’Imana, gusa kubw’imibereho ya muntu hari igihe bigera aho tugasa nk’ababyibagiwe, nyamara birakwiye ko Umuntu agira umwihariko wokwibuka ibyo Imana yamukoreye,nka kimwe cyamugirira umumaro kuko bavuga ngo utazi iyo ava ntamenya n’iyo ajya.

Ntawashidikanya ko Uwiteka Imana yacu yatubereye umwungeri mwiza , kuko yaturinze mu bikomeye bitandukanye byabaye, ibuka imfu zari kuguhitana, inzara yari itoroshye yabayeho wowe ubona ibyo kurya, hari imyaka yabayeho utazi koga ,kwambara nokwisiga ariko ubu nawe urambara ukaberwa, benshi batagiraga aho kwikinga imbeho none ubu Uwiteka yabahaye amazu yo kubamo, umuryango utarabagamo umuntu wize none wowe urayarangije,Ibuka cya gihe urwara amavunja,abandi bambari inkweto kuminsi mikuru gusa ,nyamara ubu Imana yaragusirimuye.

Bavandimwe kwibukiranya ibi byose ntago ari ukuzana ibyo gucyurirana ahubwo ni ukwibuka Imirimo y’Imana ishobora byose kuko aho yadukuye twari tumeze nabi, twaridushize, Twari abo gusuzugurwa nyamara Imana iraturengera, twajyaga ducirwaho imigani itari imwe nyamara Imana ni umubyeyi ntago yashimwe kutubabaza iteka.

Kwibuka ibi byose rero kwikwiye kuduha isomo ryo kumva ko ntawe bitageraho, kandi kontawe bitavaho, birashoboka ko umuntu yakwibagirwa cyangwa se akabona abandi bugarijwe n’ubu buzima ko batuzuye,oya da ahubwo ubaye intwari watanga imbaraga zawe kugirango byibuza ugire umuntu umwe wakura muri buriya buzima, ahari byagusaba amikoro, byagusaba se umwanya wawe, cyangwa se n’ibindi ariko ibaze nawe iyo hatagira abitanga ngo ukurwe muri bwa buzima warimo ? Uba uri uwande ? Uba umeze ute? Uba uri he? Usa ute?

Haguruka none ushimire Imana yagukoreye ibyo wibuka byari bigukomereye, ubinyujije muri mwene wanyu, umuturanyi wawe, umwene gihugu cyangwa ikiremwa muntu muri rusange uburara ugowe muri iyi minsi, kuko bitabaye uko byaba akawa mugani ngo ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga, nyamara nta n’uwamenya wasanga ruriye abandi rutakwibagiwe, Ntawamenya uko ejo hazaba hameze.

Ibitekerezo (2)

Julie Iranzi

15-11-2017    01:45

Imana iguhe umugisha,icyo nize hano ni uko ngomba kwirinda kwibagirwa aho Yesu yankuye ,nkabimushimira mbinyujije muri bamwe mubahagaze nkuko nari meze ntaribukwa.Habwa umugisha kandi murakoze cyane

theo

15-11-2017    01:10

Yesu nimwiza kuko ibyo adukorera mubuzima bwose ndense nabataramumenya arabibakorera nubwo inzira zibyo adukorera zikomeje sinjya nibagirwa mubwana bwange aho ntarukundo rwababyeyi nagize kdi bishoboye Yesu ahimbazwe Ibihebyose

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?