Ese ubwoko bw’amaraso bugira uruhare mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Ese ubwoko bw’amaraso bugira uruhare mu kwibasirwa na covid-19?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-03-24 10:01:28


 Ese ubwoko bw’amaraso bugira  uruhare mu kwibasirwa na covid-19?

Muri iyi minsi colonavirus irimo gusya itanzitse, benshi bibaza niba koko ubwoko bw’amaraso bugira uruhare? Tugira ubwoko bw’amaraso butandukanye: O, A, B, na AB ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwoko bwa A aribwo bufite ibyago byinshi byo kwandura covid-19 naho ubwoko bwa O bufite ibyago bicye byo kwandura colonavirus.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’ubushinwa bukorewa ku barwayi 2.173 barwaye colonavirus mu mugi wa Wuhan . Mu rwego rwo kugirango basobanukirwe neza bapimye ubwoko bw’amaraso ya buri wese.

Mu cyegeranyo cyakozwe basanze ko abantu bafite ubwoko bw’amaraso A bafite ibyago byinshi byo kwandura covid-19 ugereranyije n’ubundi bwoko bw’amaraso butandukanye.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko ubwoko bw’amaraso O aribwo bufite ubushobozi bwo guhangana na colonavirus ugereranyije n’ubundi bwoko bwose bw’amaraso.

Amakuru dukesha urubuga www.healthline.com avuga ko hashingiwe ku byavuye muri ubu bushakashatsi, hari impungenge ko abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa A bashobora kugira ubwoba ndetse bakiheba bakumva ko bibacikiyeho.

Mu gihe abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa O bo bashobora kugira icyizere kirenze bakumva ko colona virus ibatinya.

Abantu bamwe banyuze ku mbuga nkoranyambaga, batangiye kwibaza niba abafite ubwoko bw’amaraso bwa O niba bo bemerewe gukomeza imirimo yabo nko gukora ingendo cyangwa kujya guhaha, mu butumwa bahawe babwiwe ko nta muntu ukwiye gutekereza ko afite ubwirinzi ngo arenge ku ngamba zashyizweho.

Dr. Marry Cushman, umwalimu mu ishuri ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Vermont yavuze ko hatitawe ku bwoko bw’amaraso buri wese akwiye gufata ndetse no kubahiriza ingamba zafashwe mu kwirinda colonavirus kandi ko Atari igihe cyo gucika intege cyangwa kudamarara.

N’ubwo bimeze bityo ubushakashatsi buracyakomeje gukorwa byimbitse kugirango harusheho kumenyekana andi makuru yizewe ku bijyanye n’ubwoko bw’amaraso ndetse n’indwara ya colonavirus.

Muri macye birakwiye ko buri wese yumva ko gukumira icyorezo cya colonavirus ari inshingano ze hashyirwa mu bikorwa ingamba zafashwe zirimo kugira isuku, kwirinda gusuhuzanya hakoreshejwe ikiganza, guhura n’abantu benshi no kugana muganga mugihe umuntu yiyumvisemo ibimenyetso bya Covid-19

Source: www.healthline.com , www.santé.journaldesfemmes.fr

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?