Ese ni ngombwa kwiyiriza mbere yo gukoresha(...)

Kwamamaza

agakiza

Ese ni ngombwa kwiyiriza mbere yo gukoresha ikizamini cy’amaraso?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-03-28 09:24:52


Ese ni ngombwa kwiyiriza mbere yo gukoresha ikizamini cy’amaraso?

Bimwe mu bizamini by’amaraso bisaba umuntu kureka gufata amafunguro, bimwe mu bizamini bisaba kwiyiriza ni ibirebana n’isukari,cholesterol n’ibindi.ariko si ibizamini byose by’amaraso ahubwo muganga niwe wakugira inama ukamenya niba nta kintu ukwiye gushyira mu gifu uretse kunywa amazi gusa.

Kureka gufata amafunguro mbere yo gutanga ibizamini by’amaraso ni byiza kuko bituma umenya neza niba ibisubizo bivuyemo ari ukuri. Vitamine, imyunyu ngugu,ibinure n’izindi ntungamubiri zose ziba mu biribwa n’ibinyobwa zikingiriza ibisubizo by’ikizamini ntibishobore kugaragara neza.

Mbere yo gutanga ikizamini cy’amaraso ukwiye kubaza muganga niba kureka amafunguro ari ngombwa n’igihe cyo kwiyiriza uko kingana kuko hari ibizamini bitabuza umuntu gufungura ariko bakakubwira ubwoko bw’ibiribwa udakwiye gufata mbere yo gutanga ikizami.

Ese kwiyiriza bisaba igihe kingana iki mbere yo gutanga ikizamini cy’amaraso?
Ingano y’igihe cyo kwiyiriza igenda ihinduka bitewe n’ubwoko bw’ikizamini. Ku bizamini byinshi bakubwira ko utagomba kurya ikintu na kimwe uretse kunywa amazi mu gihe cy’amasaha umunani.ku bindi bizamini bicye, bagusaba kwiyiriza amasaha 12.

Ese umuntu ashobora kunywa ikawa mbere yo gutanga ikizamini cy’amaraso?
Kawa iyo ariyo yose ntibyemewe kuyinywa mbere yo gutanga ibizamini by’amaraso kuko ibangamira ibisubizo by’amaraso bitewe n’uko ikawa yifitemo caffeine ibangamira ibisubizo nyakuri amaraso.

Ikawa kandi itera umwuma mu mubiri, si byiza kuyinywa mu gihe uteganya gutanga ibizamini by’amaraso kuko bigora abaganga gusobanukirwa ibisubizo nyakuri.
Ni byiza kunywa amazi mbere yo gutanga ibizamini by’amaraso kuko amazi afite akamaro ko gusukura umubiri ijanana ku ijana ku buryo akazi ka muganga igihe arimo gupima amaraso karushaho kumworohera.

Ese biremewe ko umugore utwite yiyiriza mbere yo gutanga ikizamini cy’amaraso?
Hari ibizamini byinshi cyane umuntu akenera gukoresha iyo atwite hagamijwe kureba ubuzima bw’umwana uri mu nda. Bimwe muri ibyo bizami bisaba kudafata amafunguro.

Kwiyiriza mu gihe cyo gutwita uruhande rumwe ni byiza ku muntu ushaka gutanga ikizamini cy’amaraso ariko urundi ruhande ni bibi kuko bituma umutima w’umubyeyi utera cyane. Ni byiza gusobanuza muganga wawe akakubwira niba kwiyiriza ari ngombwa bitewe n’ubwoko bw’ibizami ashaka gufata.

Muri macye kudafata amafunguro cyangwa ibinyobwa mbere yo gutanga ibizamini by’amaraso ni ingenzi cyane kuko bifasha abaganga kubona neza ibisubizo nyakuri ku bizami byatanzwe kuko ibyo kurya bikingiriza ibisubizo ntibiboneke neza. Icyakora ntabwo ibizamini byose by’amaraso bisaba kwiyiriza ni byiza gusobanuza muganga.

Source: www.healthline.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?