Ese ni iyihe ntego y’urushako ku bakristo?

Kwamamaza

agakiza

Ese ni iyihe ntego y’urushako ku bakristo?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-01-06 06:47:53


Ese ni iyihe ntego y’urushako ku bakristo?

Intego nyamukuru y’urushako ni uguhesha Imana icyubahiro kuko ari cyo yaremeye umuntu. Gushyingirwa ni isezerano rihuza umugabo n’umugore kugirango babe umubiri umwe, babyare bororoke ndetse bite ku muryango wabo.

Abantu benshi batekereza ko urushako rubaho kugirango abantu basohoze urukundo gusa, ariko akenshi abinjiye mu rushako batekereza gutyo baratsindwa bityo urushako rwabo ntirumare igihe. ariko Bibiliya itubwira ko urushako rubereyeho kunezeza Imana no kuzuza umugambi wayo si ibyo gusa, ahubwo ni ngombwa kubaho neza no kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi.

Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe intego z’urushako dukurikije icyo Bibiliya ibivugaho

Imwe mu ntego z’urushako ni ukororoka. “nuko Imana ibaha umugisha irababwira iti mubyare mwororoke mwuzure isi, mutegeke amafi yo mu Nyanja n’ibiguruka byo mu kirere” (Itangiriro 1:28)

Gusohoza urukundo: nicyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata bombi bakaba umubiri umwe. (itangiriro 2:24)

Kurinda umugore: mbese ntiyaremye umwe n’aho yar’afite umwuka usagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakaga urubyaro rwubaha Imana. Nuko rero murinde imitima yanyu kugira ngo hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe (Malaki 2:15)

Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo, ukunda umugore we aba yikunda, kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira itorero (Abefeso 5: 28-29).

Kwirinda ubusambanyi: ujye unywa amazi y’iriba ryawe, amazi ava mu isoko wifukuriye. Mbese amasoko yawe yasandarira hanze, n’imigezi yawe yatemba mu mayira? Bibe ibyawe bwite, kandi ntubikorere ku nzaduka, isoko yawe ihirwe, kandi wishimire umugore w’ubusore bwawe (Imigani: 5-18)

Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore n’umugore wese agire uwe mugabo. Umugabo ahe umugore ibimukwiye kandi n’umugore nawe abigenze atyo ku mugabo we kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugabo we, kandi n’umugabo nawe adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugore we (1Abakorinto 7:2-4)

Guhabwa umugisha n’Imana: umugore w’ingeso nziza abera umugabo we ikamba, ariko ukoza isoni ni nk’ikimungu kiri mu magufwa ye (Imigani 12: 4)

Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, akaba agize umugisha ahawe n’uwiteka (imigani 18:22)

Kubahiriza gahunda mu muryango: ndashaka yuko mumenya ko umutwe w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w’umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana. (Abakorinto 11:13)

Isezerano ry’ubwuzuzanye: aravuga ati: uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye azitwa umugore kuko yakuwe mu mugabo (Itangiriro
2:23)

Ku bw’ibyo abantu bakwiye gusobanukirwa neza intego y’urushako bazirikana ko rukwiye kuba ruhesha Imana icyubahiro ndetse no kubahiriza isezerano ryayo, bityo tukamenya ko gushaka ari ikintu gisaba ubushishozi mbere yo kukijyamo ibi nibyo bizagabanya umubare w’ingo zisenyuka kandi tuzi neza ko urugo rwiza ari ijuru rito.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?