Ese ni ibihe bintu by’ingenzi ukwiye kumenya(...)

Kwamamaza

agakiza

Ese ni ibihe bintu by’ingenzi ukwiye kumenya ku rubuto rw’inanasi?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-21 07:40:47


Ese ni ibihe bintu by’ingenzi ukwiye kumenya ku rubuto rw’inanasi?

Inanasi ni bumwe mu bwoko bw’imbuto ziboneka hirya no hino ku isi. No mu Rwanda izo mbuto zirahaboneka, nubwo bikunze kuvugwa ko zihenda.

Nubwo zihenze ariko, ubuzima bwo buhenda kurusha Inanasi, niyo mpamvu kubwitaho ugura inanasi byoroshye kurusha gutanga amagana y’ibihumbi wivuza
Urubuto rw’inanasi rufite inkomoko mu gihugu cya bresil ndetse no muri palawi, ibitabo bitandukanye by’abahanga mu by’imirire byemeza ko uru rubuto rufite akamaro ku buzima bw’umuntu.

Inanasi igira intungamubiri zitandukanye, ziganjemo vitamineC, manganese no bromelene, nkuko byagiye bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye, ngo bitewe n’izi ntungamubiri zose dusanga mu nanasi, ngo zifite ubushobozi bwo kurwanya uburibwe mu mubiri, ndetse zikanafasha umuntu mu igogorwa ry’ibyo yariye.

Kubera ko inanasi ikungahaye kuri vitamine c, kuyirya cyangw kunywa umutobe wayo bishobora gusfasha mu kongerera umubiri ubwirinzi, ifite kandi ubushobozi bwo kongerera umuntu imbaraga kuko yifitemo vitamine B6 izwiho kuringaniza isukari mu mubiri

Ishobora kandi gufasha impyiko kugira ubuzima bwiza ndetse n’amagufwa agakura neza bitewe na potassium ndetse na manganese yibitseho
Abahanga mu buzima bavuga ko mu karahure kamwe k’umutobe w’inanasi haba harimo byibuze 76% bya manganese iba ikenewe mu mubiri
Bavuga kandi ko uru rubuto rushobora kurinda bumwe mu burwayi bwa cancer kubera ya vitamine C irurimo.

Ikindi bavuga nuko urubuto rw’inanasi rushobora kwifashishwa ku bantu basanzwe bagira iikibazo cy’ubuhumekero nk’abarwara sinezite, bronchite ndetse na asthma kuko ngo rufasha gufungura imwe mu miyoboro y’ubuhumekero
Uru rubuto kandi ngo rwifitemo ubushobozi bwo gukora imisemburo y’umunezero
Intungamubiri ya bromelene iba mu nanasi, bavuga ko iba mu gice cy’uruti benshi bakunze kujugunya kuko ngo nubwo nta buryohe uru ruti ruba rufite ariko ngo ni ingirakamaro ku mubiri w’umuntu

Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko ku bantu bakunda kuva cyane, Atari byiza kurya uru rubuto kuko rushobora gutuma ava cyane

Topsante.com

Liliane [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?