Ese ni gute twabasha kwicisha bugufi?

Kwamamaza

agakiza

Ese ni gute twabasha kwicisha bugufi?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-01-22 05:30:11


Ese ni gute twabasha kwicisha bugufi?

Kwicisha bugufi ni ukwirengagiza icyubahiro cyose umuntu yari afite maze akaba uworoheje mu mutima ndetse n’inyuma. “ nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza no kwicisha bugufi, ubugwaneza no kwihangana” (Abakolosayi 3:12)

Umuntu ashobora kugaragaza ko yicishije bugufi inyuma ahagaragara nyamara afite umutima wishyira hejuru kandi wuzuye ubwibone. Yesu yavuze ko hahirwa abakene mu mitima yabo kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo (Matayo 5:3) kuba umukene mu mutima bisobanura kuba umuragwa w’ubwami bw’Imana ari nabyo abakristo basabwa gukora.

Mu gihe tuje kwa Kristo nk’abanyabyaha, tugomba kuza twicishije bugufi. Tugomba kuza dushima Imana ko itadutsinze mu byaha twakoraga bityo tukayisaba ndetse tuyinginga ngo itubabarire, tuza nta kintu dufite namba uretse ibyaha nuko Kristo akatuguranira akaduha agakiza ke nta kiguzi duutanze bitewe n’uko twaciye bugufi.

Umuntu wese iyo ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya , ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya . birashoboka ko umuntu yakumva ko umutima we wabaye akahebwe ariko igisabwa ni ukwicisha bugufi imbere y’Imana niyo ifite mu nshingano guhindura imitima y’abantu bayo bakakira agakiza.

Ubuzima tubamo none tubukesha kwizera Yesu Kristo umwana wayo w’ikinege wemeyw kutwitangira akamena amaraso ye nta cyaha yigeze akora icyo gihe nibwo yaturonse mu bise by’amaraso ye.

Bibiliya hari icyo ivuga ku bijyanye no kwicisha bugufi. Umuntu ntakwiye kwicisha bugufi gusa kugirango azinjire mu ijuru gusa , ahubwo ni ukugirango abe ukomeye mu bwami bw’ijuru. “ariko muri mwe siko biri , ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe ajye aba imbata yanyu ”(Matayo 20: 26-27)

Yesu yatubereye urugero. mu by’ukuri ntiyaje gucungurwa ahubwo yaje gucungura. Ni yo mpamvu natwe dukwiye gufasha abandi tukabona inyungu zabo nk’aho ari izacu. “ ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari ,ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi” (Abafilipi 2:3-4)

Mu by’ukuri Yesu ntiyigeze aterwa isoni no kwicisha bugufi ndetse no kwifata nk’aho ari umugaragu w’abandi yemwe ikirenzeho yemeye gupfa urupfu rubi rwo kumusaraba. “yicisha bugufi, araganduka ntiyanga gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba. Nicyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose. (Abafilipi 2: 8-9)

Muri macye, umukristo nyakuri akwiye kugira indangagaciro yo kwicisha bugufi akareka kwikunda wenyine ahubwo akazirkana na bagenzi be ndetse akubaha Imana binyuze mu ijambo ryayo bityo Imana izarushaho kubahwa kandi imigisha y’uburyo bwose igere ku bantu bayo.

Source: www.gotquestions.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?