Ese mufite ubwoba bwo gukangura Yesu?

Kwamamaza

agakiza

Ese mufite ubwoba bwo gukangura Yesu?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-10 06:42:19


Ese mufite ubwoba bwo gukangura Yesu?

Mu gihe abigishwa bambukaga inyanja ya Tiberiya bari kumwe na Yesu umuhengeri wabaye mwinshi mu Nyanja nuko amazi yinjira mu bwato. Icyo gihe Yesu yari asinziriye, abigishwa bagerageje kugashya uko bashoboye kose babonye byanze nibwo bigiriye inama yo kubyutsa Yesu ngo abakize (Mariko 4:38)

Mu buzima duhura n’imiraba y’ubwoko butandukanye kandi ifite imbaraga nyinshi aho umuntu agerageza uburyo bwose bwo kuyitsinda rimwe na rimwe bikemera ubundi bikananirana. Aha twakwibaza ngo mbese muri iyo nkubiri y’ibibazo tujya tugira ubwoba bwo kubwira Yesu akaga kacu?

Abigishwa ba Yesu bahuye n’urugamba rukomeye kandi bari kumwe na Yesu ariko batinda kumubyutsa, uko gutinda kwabo niko kwatumye barushaho gukomererwa nyamara aho batinyukiye gukangura Yesu yahise acyaha inyanja iratuza kuko ibyaremwe byose biramwumvira.

Kuki yesu yasinziriye?

Mu by’ukuri Yesu yarasinziriye kuko yari afite umunaniro bitewe n’uko yari yiriwe yigisha umunsi wose ndetse akiza abarwayi. Kandi twibuke ko uruhande rumwe yari umuntu urundi ruhande akaba Imana ariyo mpamvu yasonzaga ndese akananirwa nk’abantu.

Mu mibereho yacu ya buri munsi hari igihe tubona ko Yesu asinziriye ibyo bikaba biterwa n’impamvu zikurikira:

Kuko tuba duhugiye muri gahunda zacu.

Kuko dutinya gukangura Yesu.

Kuko tugerageza uko dushoboye ngo twirwaneho twebwe ubwacu.

Ubusanzwe n’ubwo twibwira ko Yesu aba asinziriye ariko tuba twibeshye kuko Yesu ahora atubereye mason go adukize mu bibazo byose duhura nabyo gusa ikibabaje ni uko twizera imbaraga zacu ndetse tukrwanirira aho twatabaje Yesu ngo adukize.

Si byiza ko duheranwa n’ibibazo bitewe n’uko twanze kubyutsa Yesu, dore uburyo bwiza bwo kumubyutsa mu bryo bwiza: icya mbere ni ukumubwira ikibazo gihari, ubundi buryo ni ukugirana umubano mwiza na Yesu tukaba incuti ze kuko gutabaza incuti yawe biba byoroshye ko igutabara n’ingoga.

Muri macye ntitugategereze ko ibibazo bidukomerana ngo tubone kubyutsa Yesu. Iyo tumutakiye aratwumva agahita adutabara kandi yarirahiye avuga ko atatererana intore ze zimutakira ku manywa na nijoro. Nimucyo dutabaze Yesu nawe ni incuti itabura guseruka aho rukomeye.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?