Ese mu by’ukuri Imana yashakaga ko Aburahamu(...)

Kwamamaza

agakiza

Ese mu by’ukuri Imana yashakaga ko Aburahamu yica Isaka?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-02-13 08:24:19


Ese mu by’ukuri Imana yashakaga ko Aburahamu yica Isaka?

Mu gitabo cy’itangiriro 22:1-19, dusomamo inkuru y’ukuntu Imana yategetse Aburahamu kumuha umuhungu we Isaka nk’igitambo. Aburahamu yari umugabo wizera Imana, byatumye imutangira ubuhamya ko ari sekuruza w’abizera. Ni iby’igiciro ko natwe dukwiye kumufatiraho urugero muri uru rugendo rwacu rw’ubukristo.

N’iki twakwigira ku buhamya bwa Aburahamu? Ibi ni bimwe mu bintu dukwiye kuzirikana muri uru rugendo rugana Imana:

Imana ishobora kuguhamagarira gukora ikintu runaka, gishobora kuba gishimishishe cg giteye ubwoba.

Imana yari yarasezeranije Aburahamu ko azaba sekuruza w’amahanga menshi. Birumvikana twatekerezako Aburahamu yari yishimiye umuhungu we w’ikinege Isaka, umuhungu yabyariwe na Sara . Dushobora kwibwirako iyo Aburahamu yatekerezaga icyo gihugu Imana yamusezeranije,yakibonagamo Isaka. Birashoboka ko yatekerezaga ko umunsi umwe, Isaka azabyara abana be, ndetse akagira n’igisekuru cye. Ariko Imana yatunguye Aburahamu ubwo yamuhaga itegeko risa nk’iriteye ubwoba.

“Iramubwira iti “Jyana umwana ,umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’I Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.”(Itangiriro22:2)

Ibyishimo bya Aburahamu birashoboka ko byahindutse agahinda n’umubabaro ubwo yatekerezaga gutamba umwana we kugira ngo yubahe Imana. Byongeye kandi yagombaga kwitambira umwana we nk’igitambo gitwikwa, atari ukumusiga wenyine ku musozi ngo azapfe. Aburahamu ntiyatekereje ko Imana imugerageje ngo abyinubire ahubwo yubashye Imana agenza uko Uwiteka yamutegetse.

Kwizera Imana bituma twubaha amabwiriza iduha

Iyo tuba turi Aburahamu , birashoboka ko tuba twaracitse intege tucyumva ibyo Imana ivuze ko tugomba kuyiha Isaka , nta bindi bisobanuro. Mu by’ukuri, Aburahamu siko yarari,Ukwizera kwe kwatumye yubaha Imana hatabayeho kuburana.

“ Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isaka umuhungu we, ajyana n’umuriro n’umushyo, bombi barajyana. Isaka ahamagara se Aburahamu ati: “Data.”Aramwitaba ati: “Ndakwitaba, mwana wanjye.” Aramubaza ati: “ Dore umuriro n’inkwi ngibi, ariko umwana w’ intama urihe, w’igitambo cyo koswa?” Aburahamu aramusubiza ati: “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana.( Itangiriro22:6-8)

Aburahamu yizeragako niba Imana yarashoboye kumuha Isaka mu gihe yari ashaje, bishoboka ko yatekerezaga ko izamuha undi muhungu ndetse ikamuha benshi.

Imana ishaka ko tuyirutisha byose.

Dushobora gutekereza ko Aburahamu yaterwaga ibyishimo na Isaka, umwana muto yahawe ari umukambwe kandi yifuzaga kugira umwana abyaranye n’umugore we Sara. Byongeye kandi , Isaka yashoboraga kuba nk’ urwibutso rw’ Aburahamu umunsi ku munsi akibuka isezerano Imana yari yaramuhaye ko azakomokwaho n’ibisekuru byinshi.

Ku rundi hande, Imana yashakaga ko Aburahamu ayigira iy’ibanze, atibanze ku isezerano yamuhaye cyangwa umwana w’umuhungu yamuhaye. Bityo yategetse Aburahamu kureka Isaka.

Mu buntu n’urukundo rwayo, Imana ntiyashakagako Isaka apfa ahubwo yashakaga ko Aburahamu ayizera byuzuye,akayirutisha byose.

“ Aramubwira ati “ Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.( Itang.22:12)

Nshuti dukwiye kumera nk’umubyeyi wacu Aburahamu.Yizeye Imana no mugihe itegeko ryayo ryari riteye ubwoba,yagiriye Imana icyizere no mugihe byari bikomeye kubyizera ,ashyira Imana imbere kuyirutisha inzozi ze zose n’ibyo yibwiraga byose.
Imana idushoboze kuyubaha no kugira ukwizera kuzuye .

Sophie @agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?