Ese kwitsamura biterwa n’iki?

Kwamamaza

agakiza

Ese kwitsamura biterwa n’iki?


byanditswe na: Ubwanditsi     2019-11-04 07:15:25


agakiza

Kwitsamura ni igikorwa cyo gusohora umwuka mwinshi uciye mu mazuru no mu kanwa, kwitsamura biterwa n’uko haba hari ikintu kiba kibangamiye umuntu cyangwa se kinjiye mu gice cy’izuru.

Mu gihe hagize ikintu nk’umwuka ukonje, ikintu gikirigita n’ibindi kinjira mu mazuru maze kikarenga ubwoya buba mu mazuru kikagera ku gice cyitwa mucosa, ako kanya ubwonko buhita bubimenya maze bugategeka ifunguka ry’imikaya (muscles) yo mu kanwa yabigenewe.

Icyo gihe hahita hasohoka umwuka mwinshi uturutse mu bihaha aha niho umuntu yitsamura, kwitsamura rero ni igikorwa cyikora kidatewe n’ugushaka kwacu (action involontaire), iyo umuntu amaze kwitsamura yumva aruhutse ndetse umubiri uguwe neza.

Mu mico itandukanye ku isi, mbere y’uko basobanukirwa igitera kwitsamura, bari bafite imyumvire itandukanye ndetse n’uburyo bwihariye babyitwaramo bigendanye n’umuco wabo.

Bimwe mu bihugu nk’ubushinwa n’ubuyapani, bari bazi ko iyo umuntu yitsamuye nta kintu kigaragara kibiteye cyabaga ari ikimenyetso cy’uko hari umuntu uri kumuvuga. Naho mu mico y’abongereza, bari barafashe kwitsamura nk’ikimenyetso kibanziriza uburwayi bukomeye.

Hari abanditsi bavuga ko ariho bakuye imvugo yo kuvuga ngo “Imana iguhe umugisha” (God bless you) bakorsha iyo umuntu yitsamuye, gusa hari abandi bavuga ko iyi mvugo yo kwifuriza umuntu kumererwa neza.

Iyi mvugo ishobora kuba yaravutse bitewe n’uko hari hari abantu bari bazi ko iyo umuntu yitsamuye umutima uhagararaho gato. Kumwifuriza umugisha w’Imana byaba ari nkisengesho umusengeye kugirango atagenderako.

Hari abantu bavuga ko kwitsamura bishobora gutuma roho y’umuntu itoroka, kumwifuriza umugisha byaba ari ukumusabira ngo abe amahoro.

Mu Rwanda ho iyo umuntu yitsamuye baramubwira ngo “urakire”icyakora nta bushakashatsi bwakozwe bugaragaza inkomoko y’iyi mvugo.

Kwitsamura ntibiba ku bantu gusa ahubwo no kunyamaswa zirimo imbwa, injangwe n’inkoko. Imbwa z’inyagasozi zo muri Afurika zikoresha kwitsamura nk’uburyo bwo kuganira cyangwa guhana amakuru cyane cyane zimenyeshanya ko hari umuhigo cyangwa se udahari.

Uburyo bwo kwirinda kwitsamura muri rusange ni ukwirinda ibintu byanduza umwuka duhumeka nko gukura imyanda cyangwa imikungugu mu nzu yo kubamo n’ubundi buryo bwose bushoboka bwatuma umwuka uba mwiza.

Ku rundi ruhande ariko hari abantu bakunda kwitsamura bityo bakumva ko kubyirinda atari byiza.

Hari ubundi buryo wakwifashisha bujyanye n’imirire kugirango urwanye kwitsamura. Iyo uriye cyangwa unyweye tangawizi, icunga (orange), indium n’izindi mbuto ziri muri ubu bwoko zagufasha kuko zikungahaye kubyo twita antioxydants zifasha kubaka ubudahangarwa bw’umubiri bityo umubiri ukabasha kurwanya bagiteri zabasha kuwangiza.

Source: Wikipedia.org

Vestine agakiza.org

Ibitekerezo( 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 )

[email protected] (nitwa Maurice)

27-09-2011    03:06

hari ikindi abagabo badakunda nahato umwanda ku mugore ibi bishobora gutuma umugabo atekereza kubandi
bikavamo guca inyuma umugore we

0.5

7-10-2011    22:38

Super jazzed about getintg that know-how.

iLsEoRwyZzQ

7-10-2011    23:02

Keep on witnrig and chugging away!

Chantal

10-10-2011    09:41

Dusenge cyane iyo nyigo izagire icyo igeraho kandi Imana yi itanga ubwenge ibubongerere.

######

29-10-2011    08:30

Birababaje ko iyi ndwara idafite umuti n’urukingo bizwi kandi ari benshi bayifite. Ababishoboye bacukumbure ibyayo kurutaho.

cyusa

31-10-2011    02:19

Mwangira iyi he nama ko nywa amazi nkatuza ari uko anshizemo??????? bikantera complexe

TWAYIGIZE JOSEPH

7-11-2011    01:32

Kwiringira Imana biruta kwiringira ubwiza rimwe na rmwe umuntu atanafite.

FTTbeFzy

17-11-2011    03:11

hSEqwo quwajapvtzcz, [url=http://sovzznduozzk.com/]sovzznduozzk[/url], [link=http://hoxhmgepebgd.com/]hoxhmgepebgd[/link], http://asyreczktxnn.com/

dany from india

21-11-2011    11:31

murakoze gusa ntimwavuze ko hari na diabete iza gusa umuntu nta ruhare rwe rurimo nkiyombita diabete type 1, kd mwongere mudusobanurire uburyo bwimbitse bwo kuyirwanya kuwamaze kuba affecte kuko biba byiza , kd mudusobanurire igihe umuntu ashobora kubaho yamaze gufatwa nayo

emile

17-04-2012    06:29

nukuri mbarahiye ukuri nimuramuka mutoye iryo tegeko Imana izarakarira igihugu cyose maze ikigabize abanzi bacyo bagitere, ubundi urwanda ntirutsirwa ariko ibyo bintu nibyemezwa mu gihugu cyacu sha nuzadutera nta mbaraga afite Imana izazimuha adutsinde. kwica inzirakarengane bikurura umuvumo kuwabikoze kugeza avuye kwisi murebe mugesera amashuri yize none reba aho ari kuva yamara kwica inzirakarengane ntamahoro yigeze agira, Imana ntishobora kureka kurengera uwishwe arengana.

| 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 13 |

Tanga igitekerezo

HABA HARI ICYEMEZO UFASHE NYUMA Y'UBU BUTUMWA ?