Ese kwibuka umunsi w’isabato no kuweza(...)

Kwamamaza

agakiza

Ese kwibuka umunsi w’isabato no kuweza bisobanuye iki?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-19 06:44:56


Ese kwibuka umunsi w’isabato no kuweza bisobanuye iki?

Itegeko rya kane mu mategeko y’Imana ni iri ngo “Wibuke kweza umunsi w’isabto” (kuva 20:8). Umurongo wa 10 usobanura ko isabato ari umunsi wa karindwi, kandi Imana kugira umurimo uwo ariwo wose ukorwa kuri uyu munsi, igira iti, Kuko mu minsi itandatu Uwiteka yaremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo, akaruhukira kuwa karindwi. Nicyo cyatumye Uwiteka aha uwo mugisha uwo munsi w’isabato, akaweza”.

Abisraheri batwarwaga n’amategeko ya Mose bari barafashe mu mutwe ko nta murimo n’umwe washoboraga gukorwa ku munsi wa karidwi. Nidusesengura neza iri tegeko, turaza kubona icyo ryashushanyaga:

Umunsi wa Sabato. Ijambo Isabato riva mu rurimi rw’Igiheburayo risobanura “umunsi w’ikiruhuko.” Biblia yerura ko uyu munsi ari uwa karindwi w’icyumweru, uwo twita kuwagatandatu”, na none Abisraheri mu myizerere yabo bumva ko ari kuva izuba rirenze kuwa gatanu kugeza rirenze kuwa gatandatu. Uwiteka yarangije imirimo yose yakoze mu minsi itandatu iruhuka ku munsi wa karindwi Itang 2:2, byashushanya itegeko rya kane mu kuva 20:8.

Kweza isabato. Bivuze ko Abisraheri bagombaga gutandukanya umunsi wa karindwi n’indi minsi yose isigaye y’icyumweru. Isabato wari umunsi wihariye. Wagombaga guharirwa Uwiteka. Abatambyi bagombaga bagombaga gutamba inshuro ebyiri z’ibitambo ku Isabato (Kubara 28:9–10), nk’ikimenyetso cyo kweza uwo munsi. Abisraheri basigaye bo bagombaga guhagarika umurimo uwo ariwo wose kugira ngo bubahe Uwiteka. Igihano cy’umuntu wafatwaga yishe isabato cyari urupfu (Kuva 31:14; kubara 15:32–36).

Kuruhuka no kweza umunsi w’Isabato cyari ikimenyetso cy’isezerano hagati y’Uwiteka n’Abisraheri: “Kandi ubwire Abisraheri uti ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko ariyo kimenyetso cyanjye hagati yanyu nanjye ibihe byose, kugira ngo mumenye ko ndi Uwiteka ubeza (Kuva 31:13). Igihe Abisraheri baziririzaga umunsi w’Isabato, bibutswaga ko ari ubwoko butanduknye n’ayandi. Abakristo b’uno munsi, bo mu isezerano rishya, ntibakagombye kubohwa n’iri tegeko.

by Jean Dominique BYIRINGIRO,

Ibitekerezo (4)

N.SOSTHENE

15-02-2018    05:43

UBUNTU BW,IMANA NIBWO BUZADUKIZA NAHO ISABATO YO TUYIHAKANYE YABA ARI SAKIRIREGO!
IBYAKOZWE N,INTUMWA15_10,11

ALPHA

22-01-2018    16:43

kuki amasezerano meza yo mu isezerano rya kera tuyibandaho nk ayacu ariko byagera ku miziririzo tugakwepa

Dido

22-01-2018    05:28

Muraho, aha sinemeranyije na mwenedata Byiringiro, ubu dukoze ubusesenguzi byaba bivugako nandi mategeko yose yahawe abisiraheri atatureba ndumva aricyo washatse kuvuga, ikindi ndumva umutwe winkuru na development yayo utigeze ugera ku ntego neza kuko ntutweretse icyo kweza isabato bivuze ndetse no kuwibuka ahubwo uvuze ibitesha agaciro iyo sabato, njye rero mpereye kubisobanuro watanze ndabona ntanimpamvu warukwiye kwandika ku isabato.

kwizera

21-01-2018    19:40

Murakoze neza twifuzagako mwazadusobanurira ubutaha
, impamvu abakristo buyu munsi badakwiye kubohwa n’isabato nicyo bibiliya ibivugaho ndetse n’abashakashatsi kubya Bibiliya murakoze cyanee

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?