Ese koko gukora ibitangaza mu Isi byarangiye(...)

Kwamamaza

agakiza

Ese koko gukora ibitangaza mu Isi byarangiye igihe intumwa ya nyuma yapfaga?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-11 06:06:57


Ese koko gukora ibitangaza mu Isi byarangiye igihe intumwa ya nyuma yapfaga?

Nubwo "Ibitangaza" hari benshi babyitiranya n’indi mirimo ikorerwa mu itrero bizadusaba kubivugaho ku buryo bw’umwihariko, ariko n’abantu benshi batekereza ko ibitangaza byahagaze gukorwa mu mpera z’ikinyejana cya mbere igihe intumwa ya nyuma yapfaga (Yohana). Abavuga ko ibitangaza bitagikorwa, hari abashingira kuri Bibiliya (1Abakorinto 13: 8 ) hagira hati: "Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo,ubwenge na bwo buzakurwaho. Kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice. Ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, byabindi bidashyitse bizakurwaho." Hari rero abavuga ko Bibiliya ariyo yasobanuraga icyo gishyitse, ngo ubwo ariyo mpamvu gukora Ibitangaza bitagikorwa kuko Bibiliya ari nayo buhanuzi butavangiye, ariko iyi myizerere siyo.

Ushyitse kandi utunganye ni umwe rukumbi, Yesu Kristo. Rero uyu murongo , 1Abakorinto 13: 8 ntabwo wavugaga ko Bibiliya ariyo izahagarika, guhanura, kuvuga mu ndimi cyangwa gukora ibitangaza ahubwo wahishuraga ukugaruka kwa Yesu ku Isi. Yesu natwara itorero indimi zizahagarara kuko tuzahora imbere ye. Ntabwo tuzakenera ubuhanuzi n’iyerekwa kuko azaduhishurira byose. Gukora ibitangaza bizashyirwaho akadomo kubera ko tuzaba turi imbere y’ igitangaza cy’ukuri (Yesu) Ibintu byose bidatunganye bizakurwaho nitubona gutungana kuzaza muri Yesu Kristo , turi kumwe nawe iteka ryose.

Nanubu ibitangazo byo biracyakorwa

Mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Yohana 14:12, hati” Ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko unyizera ,imirimo nkora nawe azayikora ndetse azakora n’iyiruta kuko njya kwa Data." Aha ntagushidikanya twese tuzi imikorere y’Umwami Yesu n’ibitangaza yakoze. Muby’ukuri niba Yesu ubwe yarivugiye ko yiteguye kugabira ubutware bungana butyo umuntu wese uzamwizera, ku kigero kirenze n’ibyo yakoze, harya ubwo itorero ryaba ridakoreshwa ibimenyetso n’ibitangaza, ntirifite ikibazo?. Birakwiriye ko buri muntu wahamagawe n’Imana yakwegera Imana agahishurirwa ububiko bukomeye bw’imbaraga yamugeneye gukoresha mukwagura ubwami bw’Imana.

Kugeza igihe Umwami Yesu azazira, dukeneye kwigana kubaho ubuzima bwe, tugakoresha intwaro ze mu kuzana Ubwami bwe ku Isi (2 Abakorinto 10: 3-6). Uko byagenda kose dukeneye imbaraga z’Imana muri iki gihe kukigero cyo hejuru cyane kuruta uko itorero ryazikeneye mu myaka mirongo cyenda ishize. Kubera iki ? kubera ko uyu munsi duhura n’imbaraga zikomeye zirwanya Itorero hakiyongeraho n’umwuka wateye abantu benshi wo kutizera imbaraga z’ Imana, kandi tunemeranywe ko Satani akajije umurego muri iki gihe.

Mugihe twegereje kugaruka k’ Umwami Yesu , intambara zo mu mwuka ziziyongera , Umukristo nyakuri wese azahura n’urugamba atigeze kubona yabaho. Ni ibihe bizadusaba gushyira mu bikorwa ikintu kimwe gusa, Kwitabaza intwaro zose z’Imana hatabuzemo n’imwe (Abefeso 6:12-18). Abarwanya Imana baziyongera, ibyaha bitere imbere aho kubikora bizasa nk’aho ari uburenganzira bw’abantu, kandi Abizera bazatotezwa nabi kurusha uko mbere byabaye.

Icyakora ntakwiheba kuko ku rundi ruhande abakorera Imana by’ukuri nabo bazagira imbaraga zitangaje nk’uko byigeze kubaho mbere. Ntabwo twamenya uko uhagaze muri ikigihe, ikigero ugezeho ushyira mu bikorwa ibyo Imana yakurindishije byatugora kukimenya. Icyakora kwari ukwibukiranya ko uko iminsi ishira ari nako urya munsi wo kugaruka kwa Yesu urimo kudusatira, nyamara haracyari imirimo myinshi itarakorwa. Niba waracogoye iyongeremo imbaraga, niba warashyize amaboko mu mifuka, korana umwete kuko wazambije byinshi. Imana ishoboze abantu bayo muri iki gihe tugezemo gikomeye.

[email protected]

Source:CBNNEWS

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?